EZIRA 5
Abahanuzi babatera umwete, bongera kubaka
1 Nuko abahanuzi Hagayi na Zekariya mwene Ido, bahanurira Abayuda bari i Buyuda nâi Yerusalemu. Babahanuriraga mu izina ryâImana ya Isirayeli.
2 Bukeye Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli ahagurukana na Yeshuwa mwene Yosadaki, batangira kubaka inzu yâImana iri i Yerusalemu, bari kumwe nâabahanuzi bâImana babafashaga.
3 Muri iyo minsi haza Tatenayi igisonga cyâumwami cyo hakurya yâuruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo, baza aho bari bari barababaza bati â Ni nde wabahaye itegeko ngo mwubake iyi nzu, ngo mwuzuze nâiyi nkike?â
4 Kandi barababaza bati â Abagabo bubaka iyi nzu bitwa ba nde?â
5 Ariko amaso yâImana yabo aba ku batware bâAbayuda ntibabuza kubaka, mu gihe batumye kuri Dariyo kugeza ubwo igisubizo cyaje mu rwandiko rwâibyo.
6 Aya magambo ni yo akurikije ayo mu rwandiko rwanditswe na Tatenayi igisonga cyâumwami cyo hakurya yâuruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo bâAbafarisaki bari hakurya yâuruzi, bakarwoherereza Umwami Dariyo.
Abanzi bongera kwandikira umwami
7 Bamwoherereza urwandiko rwanditswe rutya ngo: â Ku Mwami Dariyo, nimuhorane amahoro masa.
8 â Nyagasani, umenye ko twagiye mu gihugu cyâu Buyuda ku nzu yâImana nkuru yubakwa nâamabuye manini, kandi yomekwaho ibiti ku nsika zayo. Iyo myubakire irakomeza kujya imbere, irubakitse, bafite umwete.
9 None twabajije abo bakuru tuti âNi nde wabahaye itegeko ngo mwubake iyi nzu, ngo mwuzuze nâiyi nkike?â
10 Kandi twababajije nâamazina yabo kugira ngo tuyakubwire, kandi ngo twandike nâamazina yâabagabo babatwara.
11 â Nuko baradusubiza bati âTuri abagaragu bâImana nyirâijuru nâisi, kandi turubaka inzu yari yubatswe kera hashize imyaka myinshi, iyo umwami wa Isirayeli mukuru yubatse akayuzuza.
12 Ariko hanyuma ba sogokuruza barakaje Imana nyirâijuru, ibagabiza Nebukadinezari Umukaludaya umwami wâi Babuloni asenya iyi nzu, ajyana abantu ho iminyago i Babuloni.
13 Ariko mu mwaka wa mbere wa Kuro umwami wâi Babuloni, uwo mwami yategetse itegeko yuko iyi nzu yâImana yubakwa.
14 Ndetse nâibikoreshwa byo mu nzu yâImana byâizahabu nâifeza, ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rwâi Yerusalemu akabijyana mu ngoro yâi Babuloni, Umwami Kuro abikura mu ngoro yâi Babuloni babiha umuntu witwa Sheshibasari, uwo yari yagize igisonga cye.
15 Aramubwira ati â Jyana ibi bintu ugende ubishyire mu rusengero rwâi Yerusalemu, inzu yâImana yubakwe mu kibanza cyayo.â
16 Bukeye Sheshibasari uwo araza, ashinga imfatiro zâinzu yâImana i Yerusalemu. Nuko rero uhereye icyo gihe ukageza ubu iracyubakwa, kandi ntiruzura.â
17 â Nuko umwami nabyemera, bashake mu nzu yâububiko bwâumwami i Babuloni, barebe yuko bitameze nkâuko Umwami Kuro yategetse itegeko ryo kubaka iyi nzu yâImana i Yerusalemu, maze umwami abidutegekere uko ashaka.â