EZEKIYELI 44
1 Maze angarura mu nzira yâirembo ryâubuturo bwera riri inyuma ryerekeye iburasirazuba, ariko ryari ryugariwe.
2 Nuko Uwiteka arambwira ati â Iri rembo rihore ryugariye, ntirikugururwe kandi ntihakagire umuntu urinyuramo, kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yarinyuzemo ni cyo gituma rihora ryugariye.
3 Umwami ni we uzahicara, afungurire imbere yâUwiteka kuko ari umwami. Ajye yinjira anyuze mu nzira yâibaraza ryâiryo rembo, kandi nasohoka abe ari yo anyuramo.â
4 Maze anjyana mu nzira yâirembo ryerekeye ikasikazi, angeza imbere yâurusengero. Nuko ndebye mbona ubwiza bwâUwiteka bwuzuye inzu yâUwiteka, mperako ngwa nubamye.
5 Nuko Uwiteka arambwira ati â Mwana wâumuntu, gira umwete urebeshe amaso yawe kandi wumvishe amatwi yawe, ibyo nkubwira byose byerekeye ku mategeko yâurusengero rwâUwiteka yose no ku mateka yarwo yose, kandi umenye neza ahinjirirwa hâurwo rusengero nâahasohokerwa hose hâubuturo bwera.
6 â Uzabwire ba bagome ari bo abâinzu ya Isirayeli uti âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mwa bâinzu ya Isirayeli mwe, ibizira byanyu byose birahagije,
7 ubwo mwazanye abanyamahanga badakebwe mu mutima no ku mubiri mu buturo bwanjye bwera ngo babwanduze, ari bwo nzu yanjye, igihe mutanze umutsima wanjye nâibinure nâamaraso, maze bakica isezerano ryanjye bakongera ibizira byanyu byose.
8 Kandi ntimwitondera umurimo wâubuturo bwanjye bwera, ahubwo mwabashyize mu kigwi cyanyu ngo bakore umurimo wâubuturo bwanjye bwera.
9 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nta munyamahanga udakebwe mu mutima no ku mubiri uzinjira mu buturo bwanjye bwera, habe nâuwo mu banyamahanga bari mu Bisirayeli.
10 â âKandi nâAbalewi banyimĆ«ye, igihe Abisirayeli bayobye bakanta bagakurikira ibigirwamana byabo, bazagibwaho nâibibi byabo.
11 Ariko bazakora mu buturo bwanjye bwera ari abakumirizi bâamarembo yâurusengero, kandi bakore nâimirimo yo mu rusengero, bazajya babaga ibitambo byoswa nâibindi bitambo bya rubanda, kandi bahagarare imbere yabo ngo babakorere.
12 Kuko babakoreye bari imbere yâibigirwamana byabo, bakabera abâinzu ya Isirayeli igisitaza cyo kubacumuza, ni cyo cyatumye mbaramburiraho ukuboko kwanjye, kandi bazagibwaho nâibibi byabo. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
13 Ntabwo bazanyegera, ngo bankorere umurimo wâubutambyi, cyangwa kugira icyo begera cyo mu bintu byanjye byera biri ahera cyane, ahubwo bazagibwaho no gukozwa isoni kwabo, nâibizira bakoze.
14 Nyamara nzabagira abarinzi bâurusengero, mbahe gukora umurimo waho nâimirimo yose ikwiriye kurukorerwamo.
15 â âAbatambyi bâabalewi bene Sadoki bajyaga bakora umurimo wo mu buturo bwanjye bwera igihe Abisirayeli bayobye bakanyimĆ«ra, ni bo bazanyegera kugira ngo bankorere. Bazajya bampagarara imbere banture ibinure nâamaraso. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
16 Kandi bazajye binjira mu buturo bwanjye bwera begere ameza yanjye kugira ngo bankorere, bakurikize amategeko yanjye.
17 Nibinjira mu marembo yâurugo rwâimbere bazajya baza bambaye imyambaro yâibitare. Ntibakagire icyo bambara kirimo ubwoya igihe bakorera ku marembo yâurugo rwâimbere no mu rusengero.
18 Bajye bambara ibitambaro byâibitare ku mutwe, bambare nâamakabutura yâibitare, ntibakagire icyo bambara cyabatera gututubikana.
19 Kandi nibasohoka bagiye mu rugo rwâinyuma ari rwo rwa rubanda, bajye biyambura imyambaro yabo, iyo bambara bakorera Imana, bayibike mu byumba byera maze bambare indi myambaro kugira ngo bateza rubanda bambaye iyo myambaro yabo.
20 â âKandi ntibakimoze cyangwa ngo batereke umusatsi, bajye biyogoshesha gusa.
21 Ntihakagire uwo mu batambyi unywa inzoga igihe bagiye kwinjira mu rugo rwâimbere.
22 Kandi ntibagacyure abapfakazi cyangwa abagore basenzw, ahubwo bajye barongora abageni bo mu rubyaro rwâabâinzu ya Isirayeli, cyangwa se bacyure abapfakazi barongowe nâabatambyi.
23 â âBajye bigisha ubwoko bwanjye gutandukanya ibyera nâibitejejwe, kandi babumenyeshe ibyanduye nâibitanduye.
24 Nihaba urubanza bajye baruca bakurikije ibihwanye nâamategeko yanjye, kandi bajye bakomereza amategeko yanjye nâamateka yanjye mu birori byanjye byategetswe byose, beze nâamasabato yanjye.
25 â âNtibakegere intumbi yâumuntu kugira ngo badahumana, keretse se wâuwo mutambyi cyangwa nyina, cyangwa umuhungu we cyangwa umukobwa we, cyangwa uwo bava inda imwe cyangwa mushiki we udafite umugabo, abo ni bo bakwihumanisha.
26 Namara guhumanuka bamubarire iminsi irindwi.
27 Umunsi azasubira mu buturo bwera mu rugo rwâimbere kugira ngo ahakorere, azatanga igitambo cye gitambirirwa ibyaha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
28 â âKandi bazagira umwandu. Ni jye mwandu wabo, mwe kuzagira umwandu mubaha muri Isirayeli, ni jye mwandu wabo.
29 Bajye barya ituro ryâifu nâigitambo gitambirwa ibyaha, nâigitambo gikuraho urubanza, kandi ikintu cyose cyashinganiwe Imana mu Bisirayeli kibe icyabo.
30 Umuganura wâimyaka yose nâamaturo yose yâibyo mwejeje muzatanga, bibe ibyâabatambyi kandi mujye muha abatambyi umuganura wâirobe ryanyu, kugira ngo amazu yanyu ahabwe umugisha.
31 Abatambyi ntibakagire icyo barya cyabyukiwe cyangwa igikanka, ari ikiguruka cyangwa itungo.