EZEKIYELI 43
1 Hanyuma anjyana ku irembo, ari ryo ryerekeye iburasirazuba.
2 Maze mbona ubwiza bwâImana ya Isirayeli buje buturuka mu nzira yâiburasirazuba, ijwi ryayo rimeze nko guhorera kwâamazi menshi, maze isi imurikirwa nâubwiza bwayo.
3 Bwari bumeze nkâibyo neretswe nabonye, igihe nazanwaga no kurimbura umurwa. Ibyo neretswe byari bimeze nkâicyo neretswe nabonye ku mugezi wa Kebari, maze ngwa nubamye.
4 Nuko ubwiza bwâUwiteka bwinjira mu rusengero, buturutse mu nzira iri ku irembo ryâaherekeye iburasirazuba.
5 Umwuka aranterura anjyana mu rugo rwâimbere, ndebye mbona ubwiza bwâUwiteka bwuzuye urusengero.
6 Maze numva uvugana nanjye ari mu rusengero, nuko umuntu ampagarara iruhande.
7 Arambwira ati â Mwana wâumuntu, aha hantu ni ahâintebe yâubwami yanjye, ni nâahantu hâubworo bwâibirenge byanjye, ni ho nzaba iteka ryose mbe hagati yâAbisirayeli. Kandi abâinzu ya Isirayeli ntibazongera kwanduza izina ryanjye ukundi, ari bo cyangwa abami babo, ngo baryandurishe ubusambanyi bwabo cyangwa intumbi zâabami babo bari mu ngoro zabo,
8 kuko bashyize inkomanizo zabo hamwe nâinkomanizo zanjye, nâinkingi zabo hamwe nâinkingi zanjye hagati yanjye na bo hakaba urusika gusa, bakandurisha izina ryanjye ryera ibizira byabo, ibyo bakoraga, ni cyo cyatumye mbarimbura ndakaye.
9 Noneho nibamvane imbere ubusambanyi bwabo nâintumbi zâabami babo babite kure, mbone kuba muri bo iteka ryose.
10 â Nuko rero mwana wâumuntu, ereka abâinzu ya Isirayeli uru rusengero kugira ngo bakozwe isoni nâibicumuro byabo, barugere bakurikije igishushanyo cyarwo.
11 Nibakozwe isoni nâibyo bakoze byose, ubamenyeshe uko urusengero rusa nâuko ruringanijwe, nâahasohokerwa harwo nâahinjirirwa harwo, nâimigabane yarwo yose nâingero zarwo zose, nâamateka yarwo yose nâamategeko yarwo yose, ubyandike imbere yabo kugira ngo bajye bibuka uko rusa kose nâamateka yarwo yose ngo babone kubikurikiza.
12 Iri ni ryo tegeko ryâurusengero: mu mpinga yâumusozi aho ingabano zarwo zose ziyikikije zigarukira ni ahera cyane. Dore iryo ni ryo tegeko ryâurusengero.
13 â Kandi izi ni zo ngero zâigicaniro zigereshejwe mikono (umukono wose urengejweho intambwe yâintoki), indiba yacyo ibe mukono umwe nâubugari bwacyo mukono umwe, umuguno wacyo ube intambwe yâintoki impande zose. Uko ni ko indiba yâigicaniro izaba imeze.
14 Kandi uhereye hasi ku butaka ukageza ku isĆ«bi ya mbere habe mikono ibiri, nâubugari byâiyo sĆ«bi bube mukono umwe. Kandi uhereye kuri iyo sĆ«bi nto ukageza ku isĆ«bi nini habe mikono ine, ubugari bwâiyo sĆ«bi bube mukono umwe.
15 Na cya gicaniro ubwacyo uburebure bwâimpagarike bwacyo bube mikono ine, ku gicaniro habe amahembe ane.
16 Igicaniro ubwacyo uburebure bwâumurambararo bwacyo bube mikono cumi nâibiri, nâubugari mikono cumi nâibiri, impande zose uko ari enye zingane.
17 Kandi umuguno wacyo uburebure bwawo bube mikono cumi nâine, nâubugari mikono cumi nâine kandi impande zose uko ari enye zingane. Umuguno ugikikijeho ugisumbye ubugari bwâigice cya mukono, isĆ«bi ya mbere igire ubugari bwa mukono umwe impande zose, kandi urwuririro rube aherekeye iburasirazuba.â
18 Maze arambwira ati â Mwana wâumuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Aya ni yo mategeko yatanzwe ku bwâigicaniro azakurikizwa umunsi bazacyubaka, kugira ngo bagitambirireho ibitambo byoswa, no kugitonyangirizaho amaraso.
19 Maze abatambyi bâAbalewi bâurubyaro rwa Sadoki banyegera kugira ngo bankorere, ubahe ikimasa kibe igitambo gitambirwa ibyaha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
20 Uzende ku maraso yacyo uyashyire ku mahembe ane yacyo, no ku nkokora enye zâumuguno no ku mpande zâumuguno zose. Ni ko kizezwa no kugitangirira impongano.
21 Maze uzende icyo kimasa cyâigitambo gitambirwa ibyaha, ugitwikire ahategetswe hâurusengero inyuma yâubuturo bwera.
22 Naho ku munsi wa kabiri, uzatambe isekurume yâihene idafite inenge ho igitambo gitambirwa ibyaha, maze beze igicaniro nkâuko bacyejesheje ikimasa.
23 Numara kucyeza uzatambe ikimasa kidafite inenge, nâisekurume yâintama yo mu mukumbi idafite inenge.
24 Kandi uzabizane imbere yâUwiteka maze abatambyi babitere umunyu, babitambirire Uwiteka bibe ibitambo byoswa.
25 Mu minsi irindwi uko bukeye uzajye utamba ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, bazatambe nâikimasa nâisekurume yâintama yo mu mukumbi idafite inenge.
26 Mu minsi irindwi bajye batangira igicaniro impongano kandi bakacyeza, uko ni ko bazakigira icyera.
27 Nibarangiza iyo minsi, ku munsi wa munani no mu yindi ikurikiyeho, abatambyi bazajye babatambirira ibitambo ku gicaniro, ibitambo byanyu byoswa nâibitambo byanyu byâuko hariho amahoro, nanjye nzabibashimira. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.â