EZEKIYELI 45
1 â âMaze kandi igihe muzagabanisha igihugu ubufindo mo gakondo, muzature Uwiteka ho ituro ryererejwe umugabane wera wâigihugu, uburebure bwawo buzabe ubwâimbingo ibihumbi makumyabiri nâeshanu, nâubugari bwawo ibihumbi cumi: uzabe uwera mu ngabano zawo zose.
2 Uwo mugabane muzawendaho ahâubuturo bwera, uburebure bwaho bube ubwâimbingo magana atanu, nâubugari bwaho imbingo magana atanu, mu mpande zose uko ari enye hangane, kandi ahahakikije hose harimo ubusa, habe ubwa mikono mirongo itanu.
3 Nuko rero muri uwo mugabane uzagere uburebure bwâimbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, nâubugari ibihumbi cumi, muri wo hazaba ubuturo bwera nâahera cyane.
4 Uwo ni umugabane wera wâigihugu, uzabe uwâabatambyi bakorera mu buturo bwera, begera Uwiteka bakamukorera, kandi ni ho bazubaka amazu yabo, kandi habe nâahantu hera hâubuturo bwera.
5 Abalewi bakorera mu rusengero bazahabwa uburebure bwâumurambararo bwâimbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, nâubugari bwaho ibihumbi cumi, habe umwandu wabo, bahagire nâutuzu makumyabiri.
6 â âKandi muzategekere ahâumurwa, ubugari bwaho bube ubwâimbingo ibihumbi bitanu, nâuburebure bwaho imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, iruhande rwâumugabane wera watoranijwe, habe ahâabâinzu ya Isirayeli bose.
7 â âKandi muzatoranirize umwami umugabane mu mpande zombi zâumugabane wera nâahâumudugudu, imbere yâumugabane wera nâimbere yâahâumudugudu, mu ruhande rwâiburengerazuba rwerekeye iburengerazuba, no mu ruhande rwâiburasirazuba rwerekeye iburasirazuba, uburebure bwacyo bureshye nâuburebure bwâumugabane umwe, uhereye mu ruhande rwâiburengerazuba ukageza mu ruhande rwâiburasirazuba.
8 Hazamubera umugabane wâumwandu muri Isirayeli, kandi abami banjye ntabwo bazongera kurenganya ubwoko banjye, ahubwo bazagabanya abâinzu ya Isirayeli igihugu nkâuko imiryango yabo iri.
9 â âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Birahagije, mwa bami ba Isirayeli mwe. Nimureke kugira urugomo no kunyaga, mugire imanza zitabera no gukiranuka, mukize ubwoko bwanjye amakoro arenze urugero. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
10 â âMugire iminzani itunganye na efa itunganye, nâincuro yâintango itunganye.
11 â âEfa nâincuro yâintango bibe urugero rumwe, kugira ngo incuro yâintango ibe kimwe cya cumi cya homeru, na efa ibe kimwe cya cumi cya homeru, ingero zabyo zigereranywe na homeru.
12 â âShekeli ibemo gera makumyabiri, shekeli makumyabiri na shekeli makumyabiri nâeshanu, na shekeli cumi nâeshanu zibe ari zo ziba mane yanyu.
13 â âIri ni ryo turo muzatura: kimwe cya gatandatu cya efa yâingano zikuwe mu ncuro ya homeru, muture na kimwe cya gatandatu cya efa ya sayiri mu ncuro ya homeru,
14 nâurugero rwâamavuta ya elayo rwategetswe yo mu ncuro yâintango yâamavuta ya elayo, kimwe cya cumi cyâintango yo mu ncuro ya koru, ari zo ntango cumi cyangwa homeru, kuko intango cumi ari homeru imwe,
15 nâumwana wâintama umwe wo mu mukumbi wâintama magana abiri, zo mu rwuri rwâimisubirane za Isirayeli, bibe ituro ryâifu nâigitambo cyoswa, nâigitambo cyâuko ari amahoro kugira ngo bahongererwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
16 â âAbantu bose bo mu gihugu bazaturira umwami wa Isirayeli iryo turo.
17 Ariko umwami we azatanga ibitambo byoswa, nâamaturo yâifu, nâamaturo yâibyokunywa mu bihe byâibirori no mu mboneko zâukwezi, no ku masabato, no mu minsi mikuru yose inzu ya Isirayeli yategetswe. Azatanga igitambo gitambirwa ibyaha, nâituro ryâifu, nâigitambo cyoswa, nâigitambo cyâuko ari amahoro, kugira ngo ahongerere inzu ya Isirayeli.
18 â âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wa mbere wâuko kwezi, uzende ikimasa kidafite inenge maze weze ubuturo bwera.
19 Umutambyi azende ku maraso yâigitambo gitambirirwa ibyaha, ayashyire ku nkomanizo zâurusengero, no ku mfuruka enye zâumuguno wâigicaniro, no ku bikingi byâirembo ryâurugo rwâimbere.
20 Uko ni ko ku munsi wa karindwi wâukwezi, uzagenzereza uwo byagwiririye wese nâumuntu wâumuswa. Ni ko muzahongerera urusengero.
21 â âMu kwezi kwa mbere, ku munsi wa cumi nâine wâuko kwezi muzagire Pasika, ibe ibirori byâiminsi irindwi, imitsima idasembuwe abe ari yo iribwa.
22 Kandi uwo munsi umwami azatanga ikimasa ho igitambo gitambirwa ibyaha, ku bwe no ku bwa rubanda rwose rwo mu gihugu.
23 Mu minsi irindwi yâibirori azature Uwiteka igitambo cyoswa, ibimasa birindwi, nâamasekurume yâintama adafite inenge arindwi, uko bukeye bwâiyo minsi uko ari irindwi, nâisekurume yâihene ho igitambo gitambirwa ibyaha mu munsi wose.
24 Kandi azature nâituro ryâifu, ku kimasa cyose efa imwe yâifu, no ku isekurume yâintama efa imwe, na hini yâamavuta ya elayo kuri efa yose yâifu.
25 â âMu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa cumi nâitanu wâuko kwezi, ni ko azagenza mu gihe cyâibirori byâiminsi irindwi, kandi ni ko azagenza nâigitambo gitambirwa ibyaha, nâigitambo cyoswa, nâituro ryâifu, nâamavuta ya elayo.