EZEKIYELI 40
Ibyâurusengero rushya
1 Mu mwaka twari tumaze imyaka makumyabiri nâitanu tukiri abanyagano, mu itangira ryâumwaka ku munsi wa cumi wâukwezi, hashize imyaka cumi nâine umurwa ufashwe, muri uwo munsi ukuboko kâUwiteka kwangezeho maze anjyanayo.
2 Yangejeje mu gihugu cya Isirayeli ndi mu buryo Imana yerekesha abantu, angeza mu mpinga yâumusozi muremure cyane aherekeye ikusi ho kuri wo, hari igisa nâumurwa wubatsweho.
3 Nuko anjyanayo, ndebye mbona umuntu uhagaze ku irembo ishusho ye isa nâumuringa, afite umugozi wâimigwegwe nâurubingo rwo kugeresha mu ntoki.
4 Maze uwo muntu arambwira ati â Mwana wâumuntu, rebesha amaso yawe, wumvishe amatwi yawe kandi ushyire umutima wawe ku byo ngiye kukwereka byose, kuko wazanywe aha no kugira ngo mbikwereke. Ibyo ubona byose ubibwire abâinzu ya Isirayeli.â
5 Nuko mbona inkike ikikije urusengero, nâuwo muntu ufite mu ntoki urubingo rwâurugero rwa mikono itandatu, umukono wose urenzeho intambwe yâintoki, maze agera ubugari bwâiyo nkike buba urubingo incuro imwe, nâuburebure bwâimpagarike na bwo ari urubingo.
6 Nuko aza ku irembo ryâaherekeye iburasirazuba azamukira ku rwuririro rwaho, agera igikingi kimwe cyâirembo ubugari bwacyo buba urubingo incuro imwe, nâikindi gikingi ubugari bwacyo na cyo ari incuro imwe.
7 Akumba kose uburebure bwako buba urubingo incuro imwe, nâubugari bwako ari indi ncuro, hagati yâutwo twumba haciye umwanya wa mikono itanu, ahanyurwa hafi yâibaraza ryâirembo aherekera ku nzu na ho hari urubingo incuro imwe.
8 Agera nâibaraza ryâirembo aherekera ku nzu, riba urubingo incuro imwe.
9 Maze agera ibaraza rindi ryâirembo riba mikono munani, ibikingi byaryo biba mikono ibiri kandi iryo baraza ryâirembo ryari aherekeye ku nzu.
10 Utwumba two ku irembo ryâaherekeye iburasirazuba twari dutatu mu ruhande rumwe, nâutundi dutatu mu rundi ruhande. Twose twari urugero rumwe, nâibikingi byaryo byâimpande zombi byari urugero rumwe.
11 Agera ubugari bwo mu bikingi byâirembo buba mikono cumi, kandi uburebure bwâirembo buba mikono cumi nâitatu.
12 Umwanya wari uciye imbere yâutwumba wari mukono umwe mu ruhande rumwe, nâundi mwanya wa mukono umwe mu rundi ruhande, nâutwumba twari mikono itandatu mu ruhande rumwe, na mikono itandatu mu rundi ruhande.
13 Maze agera irembo ahereye ku gisenge cyâakumba kamwe ageza ku gisenge cyâakandi, ubugari bwaryo buba mikono makumyabiri nâitanu, amarembo yerekeranye.
14 Ashyiraho nâinkingi agera mikono mirongo itandatu, urugo rugarukira ku nkingi kandi ruzengurutse irembo.
15 Uhereye inyuma yâibikingi byâirembo ahanyurwa, ukageza ku ibaraza ryâirembo ryâimbere, hari mikono mirongo itanu.
16 Utwo twumba twari dufite amadirishya akinzwe, two nâinkingi zatwo ziri ku irembo ryâimbere impande zose nâibaraza. Amadirishya yari ku mpande zose zâimbere, inkingi yose iriho imikindo.
17 Maze anjyana mu rugo rwâinyuma mpabona utwumba nâimbuga ishashweho amabuye, bikikijeho urugo impande zose, kuri iyo mbuga ishashweho amabuye hari utwumba mirongo itatu.
18 Mu mpande zâamarembo ni ho iyo mbuga ishashweho amabuye yari iri ihuye nâuburebure bwâamarembo, yari imbuga ishashweho amabuye yo hepfo.
19 Maze agera ubugari uhereye imbere yâirembo ryo hepfo, ageza imbere ku rundi rugo ruri imbere haba mikono ijana, uko ari habiri iburasirazuba nâikasikazi.
20 Agera uburebure bwâirembo ryâurugo rwâinyuma ryâaherekeye ikasikazi, nâubugari bwaryo.
21 Utwumba two kuri ryo twari dutatu mu ruhande rumwe nâutundi dutatu mu rundi ruhande. Ibikingi byaryo nâamabaraza yaryo byari bihwanyije urugero nâirembo rya mbere, uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu, nâubugari bwaryo buba mikono makumyabiri nâitanu.
22 Amadirishya yo kuri ryo, nâamabaraza yo kuri ryo nâimikindo yaho, byari bihwanyije urugero nâirembo ryâaherekeye iburasirazuba, kandi bahageraga bazamukiye ku rwuririro rwâintambwe ndwi, nâamabaraza yo kuri ryo yari yerekeranye.
23 Irembo ryâaherekeye ikasikazi nâiryâaherekeye iburasirazuba yari yerekeranye nâamarembo yâurugo rwâimbere, maze agera ahereye ku irembo rimwe kugeza ku rindi haba mikono ijana.
24 Maze anjyana aherekeye ikusi, mpabona irembo ryerekeye ikusi. Nuko agera ibikingi byaryo nâamabaraza yaryo, nkâuko ingero za mbere zari ziri.
25 Ryari rifite amadirishya ryo nâamabaraza yo kuri ryo ahakikije, nka ya madirishya ya mbere. Uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu, nâubugari bwaryo buba mikono makumyabiri nâitanu.
26 Kuhagera hari urwuririro ruriho intambwe ndwi, kandi amabaraza yo kuri ryo yari yerekeranye na rwo. Ryari ririho imikindo umwe uri mu ruhande rumwe, undi uri mu rundi ku bikingi byaryo.
27 Hari nâirembo ku rugo rwâimbere ryâaherekeye ikusi, maze agera ahereye ku irembo kugeza ku rindi ryâaherekeye ikusi, haba mikono ijana.
28 Maze anjyana mu rugo rwâimbere anyujije mu irembo ryâaherekeye ikusi, nuko agera irembo ryâaherekeye ikusi nkâuko ingero za mbere zari ziri,
29 nâutwumba nâibikingi byaryo nâamabaraza yaryo nkâuko izo ngero zari ziri, kandi ryari rifite amadirishya ryo nâamabaraza yo kuri ryo ahakikije. Uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, nâubugari bwaryo bwari makumyabiri nâitanu.
30 Kandi amabaraza yari ahakikije uburebure bwayo bwari mikono makumyabiri nâitanu, ubugari bwayo ari mikono itanu.
31 Amabaraza yari aherekeye ku rugo rwâinyuma nâibikingi byaryo biriho imikindo, kuhagera hari urwuririro ruriho intambwe munani.
32 Maze anjyana mu rugo rwâimbere aherekeye iburasirazuba, nuko agera irembo nkâuko izo ngero zari ziri,
33 nâutwumba twaryo nâibikingi byaryo nâamabaraza yaryo nkâuko izo ngero zari ziri, kandi ryari rifite amadirishya ryo nâamabaraza yaryo ahakikije. Uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, nâubugari bwaryo mikono makumyabiri nâitanu.
34 Amabaraza yaryo yari yerekeye ku rugo rwâinyuma nâibikingi byaryo byariho imikindo iri mu ruhande rumwe no mu rundi ruhande, kuhagera hari urwuririro ruriho intambwe munani.
35 Maze anjyana ku irembo ryâaherekeye ikasikazi, arigera nkâuko izo ngero zari ziri,
36 nâutwumba twaryo nâibikingi byaryo nâamabaraza yaryo, kandi ryari rifite amadirishya ahakikije. Uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu, ubugari bwaryo buba mikono makumyabiri nâitanu.
37 Kandi ibikingi byaryo byari aherekeye ku rugo rwâinyuma, ibikingi byaryo biriho imikindo iri mu ruhande rumwe no mu rundi ruhande, kuhagera hari urwuririro ruriho intambwe munani.
38 Iruhande rwâibikingi byâamarembo hari akumba gafite umuryango, aho ni ho buhagiriraga ibitambo byoswa.
39 Ku ibaraza ryâirembo mu ruhande rumwe hari ameza abiri, no mu rundi ruhande kandi yandi abiri yo kubagiraho igitambo cyoswa, nâigitambo cyâibyaha nâigitambo cyo gukuraho urubanza.
40 Mu ruhande ruhera hanze, ahazamuka ho kunyurwa mu irembo ryâaherekeye ikasikazi hari ameza abiri. no mu rundi ruhande aherekeye ku ibaraza ryâirembo hari ayandi abiri.
41 Mu ruhande rumwe hari ameza ane, no mu rundi ruhande yandi ane iruhande rwâirembo, ayo meza uko ari umunani bayabagiragaho ibitambo.
42 Kandi hari nâameza ane yaremwe mu mabuye yasatuwe ku bwâibitambo byoswa, uburebure bwayo ari mukono umwe nâigice, nâubugari bwayo ari mukono umwe nâigice, nâuburebure bwayo bwâimpagarike ari mukono umwe. Ni yo baterekagaho ibikoreshwa byo kubagisha ibitambo byoswa, nâibindi bitambo
43 Hari nâinkonzo, uburebure bwazo ari intambwe yâintoki zishimangiye ahakikije hose, ku meza hari inyama zâibitambo.
44 Inyuma yâirembo ryâimbere hari utwumba twâabaririmbyi mu rugo rwâimbere, twari iruhande ryâirembo ryâaherekeye ikasikazi twerekeye ikusi, kamwe kari iruhande rwâirembo ryâaherekeye iburasirazuba kerekeye ikasikazi.
45 Maze arambwira ati â Aka kumba kerekeye ikusi ni akâabatambyi barinda urusengero,
46 nâakumba kerekeye ikasikazi ni akâabatambyi barinda igicaniro, ari bo bene Sadoki bo mu rubyaro rwa Lewi begera Uwiteka ngo bamukorere.â
47 Maze agera urugo uburebure bwarwo buba mikono ijana, nâubugari bwarwo buba yindi ijana rungana impande zose uko ari enye, igicaniro kiri imbere yâurusengero.
48 Maze anjyana ku ibaraza ryâurusengero, agera inkingi zose zo ku ibaraza, mu ruhande rumwe haba mikono itanu no mu rundi ruhande yindi itanu, nâubugari bwâirembo buba mikono itatu mu ruhande rumwe, na yindi itatu mu rundi ruhande.
49 Uburebure bwâumurambararo bwâibaraza bwari mikono makumyabiri, nâubugari bwaryo ari mikono cumi nâumwe, kuhagera hari urwuririro kandi ku bikingi byâirembo hari inkingi, imwe iri mu ruhande rumwe, indi iri mu rundi ruhande.