EZEKIYELI 39
1 â Nuko rero mwana wâumuntu, uhanurire Gogi uti âUmva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye yewe Gogi we, mwami wâi Roshi nâi Mesheki nâi Tubali.
2 Nzagusubiza inyuma, ngushorere nkuzamure uturutse ahahera hâikasikazi, nkugeze ku misozi ya Isirayeli.
3 Umuheto wawe uri mu kuboko kwawe kwâibumoso nzawugutesha, nâimyambi yawe iri mu kuboko kwawe kwâiburyo nyigushe hasi.
4 Uzagwa ku misozi ya Isirayeli wowe nâingabo zawe nâamahanga ari kumwe nawe, nzakugabiza ibisiga byâamoko yose bikugÄshe, nâinyamaswa zo mu gasozi ngo zigutanyaguze.
5 Uzagwa ku gahinga kuko ari jye wabitegetse. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
6 Maze nzohereza umuriro kuri Magogi no ku bantu baturaga mu birwa bÄ«rÄye, kandi bazamenya yuko ndi Uwiteka.
7 Izina ryanjye ryera nzarimenyekanisha mu bwoko bwanjye Isirayeli, kandi ntabwo nzareka izina ryanjye ngo bongere kurikerensa ukundi, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, Uwera wa Isirayeli.
8 â âDore biraje kandi bizasohora, uyu ni wa munsi navugaga. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
9 Maze abatuye mu midugudu ya Isirayeli bazasohoka bacane intwaro bazitwike, ingabo nto nâinini nâimyambi nâinshyimbo nâamacumu, bazamara imyaka irindwi bakizitwika.
10 Ntabwo bazajya gusenya inkwi mu gasozi, cyangwa kugira izo batema mu ishyamba kuko bazacana intwaro, bagasahura ababasahuye, bakanyaga ababanyaze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
11 â âUwo munsi nzaha Gogi aho guhambwa ho muri Isirayeli, ikibaya cyâabagenzi kiri aherekera iburasirazuba hâinyanja, bitume abagenzi batakihanyura. Aho ni ho bazahamba Gogi nâinteko ze zose, maze bahite ikibaya cya Hamoni Gogi.
12 Abâinzu ya Isirayeli bazamara amezi arindwi babahamba, kugira ngo batunganye igihugu.
13 Ni ukuri abantu bose bo mu gihugu bazabahamba, bizababera icyubahiro umunsi nzakuzwa. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
14 Kandi bazatora abantu bo kujya babikora iteka, bagende igihugu bararuza intumbi zâabagenzi zasigaye ku gasozi kugira ngo bahatunganye, amezi arindwi nashira bajye gushakura izipfuritse.
15 Kandi abanyura mu gihugu bazahanyura, nihagira ubona igufwa ryâumuntu azarishyireho ikimenyetso, kugeza ubwo abahambyi bazarihamba mu kibaya cya Hamoni Gogi.
16 Kandi izina ryâumudugudu umwe uzitwa Hamoni. Uko ni ko bazatunganya igihugu.â
17 â Nuko rero mwana wâumuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ubwire ibisiga byâamoko yose nâinyamaswa zose zo mu ishyamba uti âNimuteranire hamwe muze, mwikoranirize hamwe muturutse impande zose muze ku gitambo cyanjye mbatambiriye, igitambo gikomeye cyo ku misozi ya Isirayeli, kugira ngo murye inyama kandi munywe nâamaraso.
18 Muzarya inyama zâintwari kandi munywe amaraso yâabami bo mu isi, nâayâamasekurume yâintama nâayâabana bazo, nâayâihene nâayâamapfizi byose ari ibibyibushye byâi Bashani.
19 Kandi muzarya ibinure muhage munywe nâamaraso musinde, ibyâigitambo nabatambiriye.
20 MuzahÄgira ku meza yanjye, muhagijwe nâamafarashi nâamagare yâintambara nâintwari nâingabo zose.â Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
21 â Ubwiza bwanjye nzabushyira hagati yâamahanga, kandi amahanga yose azabona amateka yanjye nasohoje, nâukuboko kwanjye nabaramburiyeho.
22 Uko ni ko abâinzu ya Isirayeli bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo, uhereye uwo munsi no mu bihe bizakurikiraho.
23 Kandi amahanga azamenya yuko abâinzu ya Isirayeli bajyanywe ho imbohe bahowe ibicumuro byabo, kuko bancumuyeho bigatuma mbakuraho amaso nkabatanga mu maboko yâababisha babo, bose bakicishwa inkota.
24 Nabagiriye nabi nkurikije umwanda wabo nâibicumuro byabo, mbima amaso yanjye.
25 â Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Noneho ngiye kugarura Abayakobo bajyanwe ari imbohe, mbabarire abâinzu ya Isirayeli bose, kandi ndinde icyubahiro cyâizina ryanjye.
26 Nibamara gukozwa isoni bahaniwe ibicumuro byabo byose bancumuyeho, bazatura mu gihugu cyabo bÄ«rÄre ari nta wubatera ubwoba.
27 Nimara kubagarura mbavanye mu moko, mbateranirije hamwe mbakuye mu bihugu byâababisha babo, ni bwo nziyerekanira muri bo imbere yâamahanga menshi ko ndi Uwera.
28 Bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo ubwo natumye bajyanwa mu mahanga ari imbohe, nkabagarura mu gihugu cyabo bwite ari nta wo muri bo nzaba mpasize.
29 Ntabwo nzongera kubima amaso ukundi, kuko nasutse Umwuka wanjye ku nzu ya Isirayeli.â Ni ko Umwami Uwiteka avuga.