EZEKIYELI 38
Ibya Gogi
1 Ijambo ryâUwiteka ryanjeho riti
2 â Mwana wâumuntu, erekeza amaso yawe kuri Gogi wo mu gihugu cya Magogi, umwami wâi Roshi nâi Mesheki nâi Tubali,
3 maze umuhanurire uti âUmva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye yewe Gogi we, mwami wâi Roshi nâi Mesheki nâi Tubali.
4 Nzagusubiza inyuma nshyire indobo mu nzasaya zawe, maze nkuzanane nâingabo zawe zose, amafarashi nâabayagenderaho bose bitwaje intwaro zishyitse, nâigitero kinini gifite ingabo nto nâingabo nini, bose bambaye inkota,
5 abâi Buperesi no muri Etiyopiya nâi Puti bari kumwe na bo, bose bafite ingabo nini nâingofero zâicyuma,
6 na Gomeri nâingabo ze zose, abâinzu ya Togaruma bâahahera hâikasikazi nâingabo ze zose, ndetse nâamahanga menshi ari kumwe nawe.
7 Ube witeguye, ni ukuri witegure wowe nâibitero byawe byose biguteraniyeho, kandi ubabere umugaba.
8 Iminsi myinshi nishira uzagendererwa, mu myaka yâiherezo uzaza mu gihugu cyari cyaramazwe nâinkota hanyuma kikagarurwa, kikababwamo nâubwoko bwateranirijwe hamwe buvuye mu moko menshi, bukajya ku misozi ya Isirayeli yahoze ari amatongo, ariko bwazanywe buvanywe mu mahanga, kandi bazaba biraye bose uko bangana
9 Nawe uzazamuka uze umeze nkâumugaru, uzaba umeze nkâigicu gitwikira igihugu wowe nâingabo zawe zose, nâamahanga menshi ari kumwe namwe.â
10 â Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uwo munsi uzagira icyo wibwira, kandi uzagira imigambi mibi maze uvuge uti
11 âNgiye kuzamuka ntere igihugu kirimo ibirorero bidafite inkike, ntungure abaguwe neza bari biraye, bose uko bangana batuye ahatari inkike zâamabuye kandi nta myugariro ihari cyangwa amarembo, mbone uko nsahura nkajyana iminyago,
12 kugira ngo uramburire ukuboko kwawe ku matongo yongeye guturwamo, no ku bwoko bwateraniye hamwe buvuye mu mahanga, bukibonera amatungo nâibintu kandi butuye mu isi hagati.â
13 Sheba na Dedani nâabagenza bâi Tarushishi nâimigunzu yâintare yaho yose bazakubaza bati âMbese uzanywe no gusahura? Igitero cyawe se wagiteranirije kuza kunyaga no gusahura ifeza nâizahabu, no gushorera amatungo nâubutunzi, no kunyaga iminyago ikomeye?â
14 â Nuko rero mwana wâumuntu, uhanure maze ubwire Gogi uti âUmva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uwo munsi, igihe ubwoko bwanjye Isirayeli buzaba bwiraye, mbese ntuzabimenya?
15 Icyo gihe uzaza uvuye mu gihugu cyawe ahahera hâikasikazi, wowe nâamahanga menshi ari kumwe nawe bose bagendera ku mafarashi, igitero kinini nâingabo nyinshi,
16 maze uzazamuka utere ubwoko bwanjye Isirayeli umeze nkâigicu gitwikiriye igihugu. Ku minsi yâimperuka nzatuma utera igihugu cyanjye kugira ngo amahanga akurizeho kumenya, igihe nziyerekanira muri wowe imbere yabo ko ndi Uwera, yewe Gogi we.
17 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese ni wowe uwo navugaga kera cyane, mvugiye mu bagaragu banjye bâabahanuzi ba Isirayeli, bahanuye mu myaka myinshi icyo gihe yuko ari wowe nzohereza kubatera?
18 â âUwo munsi igihe Gogi azatera igihugu cya Isirayeli, uburakari bwanjye buzatunguka mu maso hanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
19 Kuko navuganye ifuhe ryanjye nâumuriro wâuburakari byanjye nti: Ni ukuri, uwo munsi hazaba igishyitsi gikomeye mu gihugu cya Isirayeli,
20 gituma amafi yo mu nyanja nâibisiga byo mu kirere, nâinyamaswa zo mu ishyamba nâibyikurura bikururuka hasi byose, nâabantu bose bari ku isi bihindira umushyitsi imbere yanjye. Imisozi izubikwa, ahacuramye hatenguke kandi inkike zose ziridukire hasi.
21 Nzahamagaza inkota yo kumutera imusange mu misozi yanjye yose, ni ko Umwami Uwiteka avuga, umuntu wese yuhire mwene se inkota.
22 Nzamusohorezaho amateka yanjye, muteze indwara ya mugiga no kuva amaraso, kandi we nâingabo ze nâamahanga menshi ari kumwe na we nzabamanurira imvura yâinkundura, mbateze amahindu manini yâurubura rukomeye nâumuriro nâamazuku.
23 Uko ni ko nzagaragaza icyubahiro cyanjye no kwera kwanjye, kandi nzimenyekanisha imbere yâamahanga menshi, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.â