EZEKIYELI 41
1 Maze anjyana mu rusengero agera inkomanizo, ubugari bwazo buba mikono itandatu mu ruhande rumwe, na yindi itandatu mu rundi ruhande, bwahoze ari ubugari bwâihema.
2 Ubugari bwâumuryango buba mikono cumi, kandi impande zâumuryango ziba mikono itanu mu ruhande rumwe, nâiyindi itanu mu rundi ruhande, maze agera uburebure bwarwo bwâumurambararo buba mikono mirongo ine, nâubugari bwarwo mikono makumyabiri.
3 Maze arwinjiramo agera inkomanizo zâumuryango zombi ziba mikono ibiri, uburebure bwâigihagararo bwâumuryango buba mikono itandatu, nâubugari bwâumuryango buba mikono irindwi.
4 Imbere harwo ahagera uburebure bwa mikono makumyabiri, nâubugari na bwo ari uko maze arambwira ati â Aha ni ahera cyane.â
5 Maze agera urusika rwâurusengero ruba mikono itandatu, nâubugari bwâakumba kâiruhande kose buba mikono ine, dukikije ku nzu impande zose.
6 Kandi utwo twumba twâiruhande twari tugerekeranye dutatu dutatu, umurongo wose urimo utwumba mirongo itatu, twari twometse ku rusika rwari rukikije ku rusengero impande zose, kugira ngo tutegamira urusika rwâurusengero.
7 Utwo twumba twari dukikije ku rusengero uko twari tugerekeranye ni ko twarutanaga, kandi inzira ikikije ku rusengero yakomezaga kuzamuka iyigose. Ahahera hejuru hâurusengero harushaho kuba hagari, kandi uwajyaga mu kumba ko hejuru avuye mu ko hasi yanyuraga ku ko hagati.
8 Maze mbona yuko urwo rusengero rufite urufatiro rusumbaho. Imfatiro zâutwo twumba turukikijeho, uburebure bwazo bwari urubingo incuro imwe rwa mikono minini itandatu.
9 Umubyimba wâurusika rwo kuri utwo twumba twâiruhande aherekeye hanze wari mikono itanu, kandi ahasigaye hari ahâutwo twumba twâiruhande rwâurusengero.
10 Kuva ku twumba kugeza kuri iyo nzu, hari umwanya wa mikono makumyabiri impande zose.
11 Imiryango yâutwo twumba yari yerekeye ahasigaye, umuryango umwe wari werekeye ikasikazi undi muryango werekeye ikusi, kandi umwanya utubatswemo wose ubugari bwawo bwari mikono itanu.
12 Kandi inzu yari imbere yâumwanya uciye hagati aherekeye iburengerazuba, ubugari bwawo bwari mikono mirongo irindwi, umubyimba wâurusika rwâiyo nzu ari mikono itanu hose, nâuburebure bwayo bwâumurambararo ari mikono mirongo urwenda.
13 Nuko agera urusengero uburebure bwâumurambararo buba mikono ijana, umwanya uciye hagati wo nâiyo nzu nâinsika zayo uburebure bwabyo buba mikono ijana,
14 ubugari bwâimbere yâurusengero, ho nâumwanya uciye hagati wâaherekeye iburasirazuba buba mikono ijana.
15 Maze agera uburebure bwâumurambararo bwâinzu iri imbere yâumwanya uciye hagati, na wo uri inyuma yayo nâamabaraza yayo yombi, buba mikono ijana.
16 Imbere hâurusengero nâamabaraza yâurugo, nâinkomanizo nâamadirishya akinzwe, nâamabaraza akikije ku mazu agerekeranye atatu atatu, no mu irebe ryâumuryango hose, igisenge cyari imbaho, kandi uhereye hasi ukageza ku madirishya, ndetse amadirishya yari atwikiriwe,
17 hejuru yâumuryango no mu nzu imbere nâinyuma, nâurusika rwose imbere nâinyuma, byose byari bihwanyije urugero.
18 Byari bishushanijweho abakerubi nâimikindo, hagati yâumukerubi nâundi hagiye haba umukindo, kandi umukerubi wese yari afite mu maso habiri,
19 mu maso hâumuntu herekeye ku mukindo uri mu ruhande rumwe, no mu maso hâumugunzu wâintare herekeye ku mukindo uri mu rundi ruhande. Uko ni ko byari bishushanijwe ku rusengero impande zose.
20 Uhereye hasi ukageza hejuru yâumuryango hari hashushanijwe abakerubi nâimikindo, uko ni ko urusika rwâurusengero rwari rushushanijweho.
21 Inkingi zâumuryango wâurusengero zanganaga impande zose, kandi uruhande rwâimbere rwâubuturo bwera rwasaga nâurusengero.
22 Igicaniro cyabajwe mu biti, uburebure bwâigihagararo bwacyo bwari mikono itatu, nâuburebure bwâumurambararo ari mikono ibiri. Inkokora zacyo nâamaguru yacyo nâimbavu zacyo byari byarabajwe mu biti, maze arambwira ati â Aya ni yo meza ari imbere yâUwiteka.â
23 Kandi urusengero nâubuturo bwera byari bifite inzugi ebyiri,
24 urugi rwose rwari rufite imigabane ibiri ikingurwa, urugi rumwe rurimo imigabane ibiri nâurundi rugi yindi ibiri.
25 Inzugi zâurusengero zari zishushanijweho abakerubi nâimikindo, nkâuko byari bishushanijwe ku nsika, mu irebe ryâumuryango hari hatinzwe ibiti bikomeye.
26 Kandi hari amadirishya akinzwe nâimikindo mu ruhande rumwe, no mu rundi ruhande na ho ari uko, biri mu mpande zombi zâumuryango. Uko ni ko utwumba dukikije ku rusengero two nâinkomanizo, byari bimeze.