EZEKIYELI 32
Aborogera Egiputa
1 Nuko mu mwaka wa cumi nâibiri, mu kwezi kwa cumi nâabiri ku munsi wa mbere wâuko kwezi, ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
2 â Mwana wâumuntu, curira Farawo umwami wa Egiputa umuborogo umubwire uti âWagereranijwe nkâumugunzu wâintare wâamahanga, ariko umeze nkâikiyoka kiri mu nyanja. Watumburutse mu migezi yawe, amazi ukayatobesha ibirenge kandi inzuzi zabo ukazihindura icyondo.
3 Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzagutega urushundura rwanjye ndi kumwe nâinteko zâabantu benshi, maze bazagukuruze urwo rushundura.
4 Kandi nzagusiga imusozi nkujugunye ku butayu, kandi nzohereza ibisiga byo mu kirere byose bikugweho, nâinyamaswa zo mu isi zose nzazikugabiza zihage.
5 Inyama zawe nzazisandaza ku misozi, nâibikombe mbyuzuzemo uburebure bwawe.
6 Igihugu wogeragamo mu ruzi rwacyo nzakikuvomeramo amaraso, ndetse nyageze no ku misozi, kandi imigende yâamazi izarangiriramo ibyawe.
7 Ubwo nzakuzimya, nzakingiriza ijuru nâinyenyeri zo kuri ryo nzazizimya, izuba nzaritwikiriza igicu kandi ukwezi na ko ntikuzava. 6.12-13; 8.12
8 Imuri zose zimurikira mu ijuru nzazihindura umwijima hejuru yawe, igihugu cyawe ngikwizemo umwijima. Byavuzwe nâUmwami Uwiteka.
9 â âNzarakaza imitima yâamoko menshi igihe nzakurimburira mu mahanga, mu bihugu utigeze kumenya.
10 Ni ukuri nzatuma abantu benshi bagutangarira, kandi abami babo bazamarwa nâubwoba babutewe nawe mu gihe nzabuhira inkota yanjye, kandi umuntu wese azahora ahindira umushyitsi ubugingo bwe ku munsi wo kurimbuka kwawe.â
11 â Umwami Uwiteka aravuga ati âInkota yâumwami wâi Babuloni izakugeraho.
12 Nzatuma inteko zâingabo zawe zisenyurwa nâinkota zâintwari, izo zose ni zo zitera amahanga ubwoba. Ubwibone bwa Egiputa bazabuhindura ubusa, kandi inteko zaho zose zizarimburwa.
13 Kandi nzarimbura amatungo yaho yose ari iruhande rwâamazi menshi, kandi nta kirenge cyâumuntu kizongera kuyatoba, habe nâinzara zâamatungo.
14 Ni bwo nzatunganya amazi yaho, inzuzi zaho nkazitembesha nkâamavuta ya elayo. Byavuzwe nâUmwami Uwiteka.
15 Igihe nzahindura igihugu cya Egiputa ikidaturwa nâamatongo, igihugu kikabura ibyari bicyuzuyemo, abagituyemo bose nkabarimbura, ni bwo bazamenya yuko ndi Uwiteka.â
16 Uwo ni wo muborogo bazaboroga, abakobwa bâamahanga ni wo bazaboroga baborogera Egiputa nâinteko zaho zose.â Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
17 Nuko mu mwaka wa cumi nâibiri, ku munsi wa cumi nâitanu wâukwezi, ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
18 â Mwana wâumuntu, ririra inteko zo muri Egiputa, uzijugunye hasi zo nâabakobwa bâamahanga ashimwa, bagere ikuzimu hamwe nâabamanuka bajya mu rwobo.
19 Uwo uruta ubwiza ni nde? Noneho manuka ujugunywe mu batakebwe.
20 â Abanyegiputa bazagwa hagati yâabicishijwe inkota bategekewe inkota, nimubakururane nâinteko zabo zose.
21 Intwari zikomeye ziri ikuzimu zizamubwirana nâababafashaga ziti âAbatakebwe baramanutse barambaraye badakoma, bicishijwe inkota.â
22 â Aho ni ho Ashuri ari we nâingabo ze zose, akikijwe nâibituro bye. Abo bose bishwe bagushijwe nâinkota,
23 ibituro byabo biri mu ndiba yâurwobo, kandi bikikije igituro cye. Abo bose bishwe bagushijwe nâinkota, kandi ari bo bateraga ubwoba mu gihugu cyâabariho.
24 â Aho ni ho Elamu ari we nâinteko ze zose zikikije ku gituro cye, abo bose bishwe bagushijwe nâinkota, bamanutse batakebwe bagera mu ndiba yâisi kandi ari bo bateraga abantu ubwoba mu gihugu cyâabariho, batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe nâabamanuka bajya mu rwobo.
25 Igisasiro cye bagishyize hagati yâabishwe ari kumwe nâinteko ze zose, ibituro bye bimukikijeho. Abo bose ni abatakebwe bicishijwe inkota kuko bateraga ubwoba mu gihugu cyâabariho, na bo batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe nâabamanuka bajya mu rwobo, hagati yâabishwe ni ho yashyizwe.
26 â Aho ni ho Mesheki na Tubali bari bo nâinteko zabo zose, ibituro byabo bibakikijeho. Abo bose ni abatakebwe bicishijwe inkota kuko bateraga ubwoba mu gihugu cyâabariho.
27 Kandi ntibazaryamana nâintwari zaguye mu batakebwe, zamanutse zikajya ikuzimu zifite intwaro zazo zâintambara, zikisegura inkota zabo, ibicumuro byabo bigahambanwa nâamagufwa yabo, kuko bateraga abakomeye ubwoba mu gihugu cyâabariho.
28 â Ariko uzavunagurikira hagati yâabatakebwe, uryamishwe hamwe nâabicishijwe inkota.
29 â Aho ni ho Edomu ari we nâabami be nâibikomangoma bye byose, nubwo bari abanyambaraga barambitswe hamwe nâabicishijwe inkota. Bazarambararana nâabatakebwe, nâabamanuka bajya mu rwobo.
30 â Aho ni ho ibikomangoma byose byâikasikazi biri, nâabâi Sidoni bose bamanukanye nâabishwe, bamwazwa nâuko batezaga ubwoba amaboko yabo kandi barambarara badakebwe bari hamwe nâabishwe nâinkota, batwara ikimwaro cyabo bari kumwe nâabamanuka bajya mu rwobo.
31 â Farawo azababona ahumurizwe ku bwâinteko ze zose, ari we Farawo nâingabo ze zose bicishijwe inkota. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
32 â Kuko nashyize ibiteye ubwoba bye mu gihugu cyâabariho, na we azarambikwa hagati yâabatakebwe hamwe nâabicishijwe inkota, Farawo nâinteko ze zose.â Ni ko Umwami Uwiteka avuga.