EZEKIYELI 33
Umurimo wâumurinzi wo kuburira abantu(Ezek 3.16-21)
1 Maze ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
2 â Mwana wâumuntu, uvugane nâabâubwoko bwawe ubabwire uti âNinteza igihugu inkota, abantu bo mu gihugu bakishakamo umuntu ngo bamugire umurinzi,
3 nabona inkota ije iteye igihugu, akavuza impanda ngo aburire abantu,
4 maze uzumva ijwi ryâimpanda wese ntiyite ku mbuzi, inkota yaza ikamurimbura, amaraso ye abe ari we azabazwa.
5 Yumvise ijwi ryâimpanda ariko ntiyita ku mbuzi, amaraso ye abe ari we azabazwa, ariko iyo yumvira imbuzi aba yarakijije ubugingo bwe.
6 Ariko umurinzi nabona inkota ije ntavuze impanda, rubanda ntiruburirwe, inkota niza ikagira umuntu irimbura wo muri bo azaba arimburiwe mu bibi bye, ariko amaraso ye nzayabaza uwo murinzi.â
7 â Nuko rero mwana wâumuntu, nagushyiriyeho kuba umurinzi wâumuryango wa Isirayeli, nuko wumve ijambo riva ku kanwa kanjye, ubanyihanangirize.
8 Nimbwira umunyabyaha nti âWa munyabyaha we gupfa ko uzapfaâ, maze nawe ntugire icyo uvuga cyo kuburira umunyabyaha ngo ave mu nzira ye, uwo munyabyaha azapfa azize ibyaha bye, ariko amaraso ye ni wowe nzayabaza.
9 Ariko nuburira umunyabyaha ngo ahindukire ave mu nzira ye, nadahindukira ngo ave mu nzira ye azapfa azize ibyaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.
10 â Nuko rero mwana wâumuntu, ubwire umuryango wa Isirayeli uti âUku ni ko mvuga ngo: Ibicumuro byacu nâibyaha byacu ni twe biriho kandi bitwica nabi. None se twabasha dute kubaho?â
11 Ubabwire uti âUmwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, sinezezwa no gupfa kâumunyabyaha, ahubwo nezezwa nâuko umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ye maze akabaho. Nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa mwa abâinzu ya Isirayeli mwe?â
12 â Nuko rero mwana wâumuntu, ubwire ubwoko bwawe uti âGukiranuka kâumukiranutsi ntabwo kuzamurokora ku munsi wâigicumuro cye, na byo ibyaha byâumunyabyaha ntibizamwica umunsi azahindukira akava mu byaha bye, nyamara ukiranuka ntabwo azabasha kubeshwaho na ko ku munsi azacumura.â
13 Nimbwira umukiranutsi ngo âKubaho uzabahoâ, akiringira gukiranuka kwe kandi agakora ibibi, mu byo gukiranuka kwe nta na kimwe kizibukwa, ahubwo azapfa azize ibibi bye yakoze.
14 Kandi nimbwira umunyabyaha nti âGupfa ko uzapfaâ, nahindukira akareka icyaha cye agakora ibyo gukiranuka bihwanye nâamategeko,
15 umunyabyaha nagarura ibyo yahawe ho ingwate, akagarura ibyo yibye, akagendera mu mategeko ahesha ubugingo ntakore ibibi, kubaho azabaho ntabwo azapfa.
16 Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamwibukwaho, yakoze ibyo gukiranuka bihwanye nâamategeko, kubaho azabaho.
17 â Nyamara abâubwoko bwawe baravuga bati âImigenzereze yâUmwami ntitunganye, ariko iyabo migenzereze ni yo idatunganye.â
18 Umukiranutsi nahindukira, akareka gukiranuka kwe agakora ibibi, azapfa ari byo azize.
19 Ariko umunyabyaha nahinduka akareka ibyaha bye, agakora ibyo gukiranuka bihwanye nâamategeko azabeshwaho na byo.
20 Nyamara muravuga muti âImigenzereze yâUwiteka ntitunganye.â Mwa abâinzu ya Isirayeli mwe, ngiye kubacira urubanza, umuntu wese nkâuko imigenzereze ye iri.â
21 Nuko tumaze imyaka cumi nâibiri tukiri abanyagano, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa gatanu wâuko kwezi, umuntu wacitse ava i Yerusalemu yaransanze arambikira ati â Umurwa warafashwe.â
22 Ukuboko kâUwiteka kwari kunjeho nimugoroba uwacitse ataraza, kandi yari yabumbuye akanwa kanjye kugeza ubwo uwo yansanze bukeye. Nuko akanwa kanjye karabumbuka, sinongera kuba ikiragi.
23 Maze ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
24 â Mwana wâumuntu, ababa mu matongo yo mu gihugu cya Isirayeli baravuga bati âAburahamu yari umwe ahabwa igihugu ho gakondo, nkanswe twe turi benshi. Iki gihugu tugihawe ho gakondo natwe.â
25 Nuko rero ubabwire uti âNimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Muryana inyama nâamaraso, mukuburira amaso yanyu ibigirwamana byanyu, kandi mukavusha amaraso. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?
26 Muhagarariye ku nkota yanyu, murakora ibizira kandi umuntu wese yanduza umugore wa mugenzi we. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?â
27 â Uku ni ko uzababwira uti âNimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ndirahiye, ni ukuri abari muri ayo matongo bazagushwa nâinkota, na we uri mu gasozi nzamutanga atanyagurwe nâinyamaswa, kandi abari mu bihome no mu mavumo bazicwa nâicyorezo.
28 Kandi igihugu nzagihindura umwirare nâigitangarirwa, ububasha bwacyo bwibonabona buzashira, kandi imisozi ya Isirayeli izaba amatongo bitume hatagira uhanyura.
29 Bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzaba maze guhindura igihugu umwirare nâigitangarirwa, mbahoye ibizira byabo byose bakoze.â
30 â Kandi nawe mwana wâumuntu, abâubwoko bwawe bavugira ibyawe ku nkike no mu miryango yâamazu, umwe avugana nâundi, umuntu wese na mugenzi we bati âNimuze tujye kumva ijambo rivuzwe nâUwiteka iryo ari ryo.â
31 Maze bakagusanga nkâuko rubanda ruza, bakicara imbere yawe nkâubwoko bwanjye kandi bakumva amagambo yawe, ariko ntabwo bayakurikiza kuko berekanisha ururimi rwabo urukundo rwinshi, nyamara umutima wabo ukurikira inyungu yabo bombi.
32 Kandi dore ubamereye nkâindirimbo nziza cyane yâufite ijwi ryiza akamenya no gucuranga neza, kuko bumva amagambo yawe kandi ntibayakurikize.
33 Ariko igihe ibyo bizaboneka (ndetse biraje), ni bwo bazamenya ko bahozwemo nâumuhanuzi.â