EZEKIYELI 30
1 Ijambo ryâUwiteka ryongera kunzaho riti
2 â Mwana wâumuntu, uhanure kandi uvuge uti âNimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimuboroge, uwo munsi uzabona ishyano!
3 Kuko umunsi ugeze bugufi, ni ukuri umunsi wâUwiteka uri hafi, uzaba umunsi wâibicu, ube igihe cyâabanyamahanga.
4 Inkota izagwira muri Egiputa, kandi umubabaro uzaba muri Etiyopiya igihe abasogoswe bazagwa muri Egiputa, bazajyana nâabantu babo nâimfatiro zaho zisenywe.
5 â âEtiyopiya na Puti na Ludi nâabantu bâuruvange bose, na Kubi nâabo mu gihugu gifatanije na yo, bazagwa hamwe na bo bishwe nâinkota.
6 â âUku ni ko Uwiteka avuga ngo: Abahagarikiye Egiputa na bo bazagwa, kandi ubwibone bwâububasha bwabo buzacishwa bugufi, bazagushwa nâinkota uhereye ku munara wâi Sevene. Byavuzwe nâUmwami Uwiteka.
7 Bazasigara mu misaka hagati yâibihugu byahindutse amatongo, nâimidugudu yaho izaba hagati yâiyindi midugudu yasenyutse.
8 Bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzaba maze gukongeza umuriro muri Egiputa, abafasha baho bose barimbutse.
9 â âUwo munsi intumwa zizamva imbere zijyanwa nâinkuge zijya gutera ubwoba Abanyetiyopiya biraye, bazafatwa nâumubabaro nko mu munsi wo muri Egiputa, kandi uwo munsi uraje.
10 â âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzamaraho abantu bo muri Egiputa, bamarwe nâamaboko ya Nebukadinezari umwami wâi Babuloni.
11 We nâingabo ze ziri kumwe na we zitera amahanga ubwoba, bazazanwa no kurimbura igihugu kandi bazuhira Egiputa inkota zabo, maze igihugu bacyuzuzemo imirambo.
12 Imigezi nzayikamya igihugu ngitange mu maboko yâabantu babi, kandi igihugu nâibikirimo byose nzagihindurisha amatongo ukuboko kwâabanyamahanga. Ni jye Uwiteka wabivuze.
13 â âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ibigirwamana na byo nzabirimbura kandi nzatsemba ibishushanyo muri Nofu, nta gikomangoma kizongera kuva mu gihugu cya Egiputa, kandi igihugu cya Egiputa nzagishyiramo ibiteye ubwoba.
14 I Patirosi nzahahindura amatongo, nkongeze umuriro muri Sowani, na ho kuri No mpacireho iteka.
15 Nzasuka uburakari bwanjye kuri Sini igihome cyo muri Egiputa, kandi abantu bo kuri No nzabatsemba.
16 Nzakongeza umuriro muri Egiputa, i Sini hazagira umubabaro ukomeye kandi kuri No hazubikwa, na ho i Nofu hazaterwa nâababisha ku manywa.
17 Abasore bo muri Aveni nâabâi Pibeseti bazagushwa nâinkota, kandi abo muri iyo midugudu bazajyanwa ari imbohe.
18 I Tehafenehesi na ho hazaba ubwirakabiri igihe nzahakuraho uburetwa bwa Egiputa, kandi ubwibone bwâububasha bwaho buzahashira. Igicu kizahatwikira, na bo abakobwa babo bazajyanwa ari abanyagano.
19 Uko ni ko nzashyira ibihano kuri Egiputa, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.â â
20 Nuko mu mwaka wa cumi nâumwe, mu kwezi kwa mbere ku munsi wa karindwi wâuko kwezi, ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
21 â Mwana wâumuntu, navunnye ukuboko kwa Farawo umwami wa Egiputa, kandi dore ntabwo kwapfutswe ngo gushyirweho umuti, ntikwashyizweho igitambaro kugira ngo kubone imbaraga zo gukomeza inkota.
22 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati âDore nibasiye Farawo umwami wa Egiputa, nzamuvuna amaboko yombi, uko nabanje kuvuna mvune nâugusigaye kugikomeye, kandi inkota iri mu kuboko kwe nzayigusha hasi.
23 Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu bihugu.
24 Amaboko yâumwami wâi Babuloni nzayakomeza inkota yanjye nyishyire mu kuboko kwe, ariko Farawo we nzamuvuna amaboko, azanihira imbere ye ameze nkâuwakomeretse uruguma rwica.
25 Kandi amaboko yâumwami wâi Babuloni nzayakomeza, na yo amaboko ya Farawo azatentebuka maze bazamenye yuko ndi Uwiteka, igihe nzashyira inkota yanjye mu kuboko kâumwami wâi Babuloni akayuhira igihugu cya Egiputa. 26Kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu bihugu maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.â â