EZEKIYELI 29
Igihano cya Egiputa
1 Mu mwaka wa cumi, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi nâibiri wâuko kwezi, ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
2 â Mwana wâumuntu, erekeza amaso kuri Farawo umwami wa Egiputa, umuhanurire ubwe na Egiputa hose uvuge uti
3 âUmva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye Farawo mwami wa Egiputa, wa kiyoka we kinini kiryamye hagati yâimigezi yaho wavuze uti â Uruzi rwanjye ni urwanjye bwite kandi ni jye warwiremeye ubwanjye.â
4 Ariko ngiye gushyira indobo mu nzasaya zawe, ntume amafi yo mu nzuzi zawe yomekana nâimvuvu zawe, kandi nzakuroba ngukure mu nzuzi hamwe nâayo mafi yose yo mu nzuzi zawe yomekanye nâimvuvu zawe.
5 Kandi nzakujugunya mu butayu wowe nâamafi yose yo mu nzuzi zawe, uzagwa ku gasozi ntabwo uzararurwa habe no gukoranywa, naragutanze ngo ube ikiryo cyâinyamaswa zo mu isi nâibisiga byo mu kirere.
6 Maze abatuye muri Egiputa bose bazamenye yuko ndi Uwiteka, kuko babereye inzu ya Isirayeli inkoni yâurubingo.
7 Igihe bagufashe ukuboko waravunitse ibisate bisatura intugu zabo zose, kandi igihe bakwegamyeho waravunaguritse utuma umugongo wabo wose utentebuka.
8 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ngiye kuguteza inkota, nkumareho abantu nâamatungo.
9 Kandi igihugu cya Egiputa kizaba ikidaturwa nâamatongo, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka kuko yavuze ati â Uruzi ni urwanjye kandi ni jyewe waruremye.â
10 Nuko rero dore ndakwibasiye nibasiye nâinzuzi zawe, kandi igihugu cya Egiputa nzagihindura ikidaturwa nâamatongo, uhereye ku munara wâi Sevene ukageza mu rugabano rwo muri Etiyopiya.
11 Nta kirenge cyâumuntu kizahanyura habe nâinzara zâamatungo, kandi hazamara imyaka mirongo ine hataraturwa.
12 Maze igihugu cya Egiputa nzagihindurira amatongo hagati yâibindi bihugu byabaye imyirare, nâimidugudu yaho iri hagati yâiyindi yahindutse amatongo izamara imyaka mirongo ine ari ko ikiri, kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga mbateragane mu yandi mahugu.â â
13 Umwami Uwiteka aravuga ati â Imyaka mirongo ine nishira, nzakoranya Abanyegiputa mbavane mu mahanga batataniyemo,
14 kandi nzagarura Abanyegiputa bajyanywe ari imbohe. Nzabagarura mbageze mu gihugu cyâi Patirosi, mu gihugu cya kavukire yabo, maze bahagirire ubwami busuzuguritse.
15 Hazaba inyuma yâibindi bihugu byâabami byose, kandi ntabwo hazongera kwishyira ejuru yâayandi mahanga, nzabacebya kugira ngo batazongera gutegeka amahanga ukundi.
16 Kandi ntibazongera kubera inzu ya Isirayeli ibyiringiro, ngo batume ibibi byibukwa byâigihe babisungaga, maze bazamenye yuko ndi Umwami Uwiteka.â
17 Nuko mu mwaka wa makumyabiri nâirindwi, mu kwezi kwa mbere ku munsi wa mbere wâuko kwezi, ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
18 â Mwana wâumuntu, Nebukadinezari umwami wâi Babuloni yakoresheje ingabo ze umurimo ukomeye ubwo zateraga i Tiro, umutwe wose wapyotse uruhara, urutugu rwose rwarakobotse, kandi nta ngororano yabonye mu byâi Tiro, bona nâingabo ze ku bwâibyo yankoreye ahateye.
19 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore igihugu cya Egiputa ngiye kukigabiza Nebukadinezari umwami wâi Babuloni, azajyana abantu baho ajyane nâiminyago yaho ahasahure, ibyo bizaba ingororano zâingabo ze.
20 Namuhaye igihugu cya Egiputa ho ingororano yâibyo yankoreye, kuko ari jye bakoreraga. Byavuzwe nâUmwami Uwiteka.
21 â Uwo munsi nzatuma ihembe ryâinzu ya Isirayeli rimera, kandi nzaguha kubumburira umunwa hagati yabo, na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka.â