EZEKIYELI 28
Imana ivuga uburyo umwami wâi Tiro yaguye
1 Ijambo ryâUwiteka ryongeye kunzaho riti
2 â Mwana wâumuntu, ubwire umwami wâi Tiro uti âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umutima wawe wishyize hejuru, uravuga uti â Ndi Imana, nicaye ku ntebe yâImana iri hagati yâinyanja.â Nyamara ariko uri umuntu nturi Imana, nubwo ugereranya umutima wawe nâumutima wâImana.
3 Erega urusha Daniyeli ubwenge, nta gihishwe uyoberwa!
4 Ubwenge bwawe no kumenya kwawe byaguhesheje ubutunzi, ukuzuza izahabu nâifeza mu bubiko bwawe,
5 ubwenge bwawe bwinshi nâubugenza bwawe bwakugwirije ubutunzi, maze ubutunzi bwawe bwateye umutima wawe kujya hejuru.
6 â âNi cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagereranije umutima wawe nâumutima wâImana,
7 ni cyo gituma ngiye kuguteza inzaduka zâabanyamahanga bateye ubwoba, na bo bazakuhira inkota zabo zikumareho ubwiza bwâubwenge bwawe, banduze no kubengerana kwawe.
8 Bazakumanura bakurohe mu rwobo, kandi uzapfa urupfu rwâabaguye hagati yâinyanja.
9 Aho uzongera kuvugira imbere yâugusogota uti â Ndi Imanaâ? Ariko imbere yâukwica uri umuntu nturi Imana,
10 uzapfa urupfu rwâudakebwe wishwe nâamaboko yâabanyamahanga. Ni ko nabivuze.â â Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
11 Maze ijambo ryâUwiteka ryongera kunzaho riti
12 â Mwana wâumuntu, curira umwami wâi Tiro umuborogo umubwire uti âUmva uko Umwami Uwiteka avuga ngo wari intungane rwose, wuzuye ubwenge nâubwiza buhebuje.
13 Wahoze muri Edeni ya ngobyi yâImana, umwambaro wawe wari ibuye ryose ryâigiciro cyinshi, odemu na pitida na yahalomu, na tarushishi na shohamu na yasipi, na safiro na nofekina na bareketi nâizahabu, ubuhanga bwo kubaza amashako nâimyironge bwari iwawe, mu munsi waremwemo byose byari biringaniye.
14 Wari warasÄ«giwe kugira ngo ube umukerubi utwikÄ«ra, kandi nagushyizeho kugira ngo ube ku musozi wera wâImana, wagendagenderaga hagati yâamabuye yaka umuriro.
15 Wari utunganye bihebuje mu nzira zawe zose uhereye umunsi waremweho, kugeza igihe wabonetsweho gukiranirwa.
16 Wuzuyemo urugomo ruzanywe nâubugenza bwawe bwinshi bugutera gucumura, ni cyo cyatumye nkwirukana nkâuwanduye nkagukura ku musozi wâImana. Narakurimbuye wa mukerubi utwikÄ«ra we, ngukura hagati ya ya mabuye yaka umuriro.
17 Ubwiza bwawe ni bwo bwateye umutima wawe kwishyira hejuru, kubengerana kwawe ni ko kononnye ubwenge bwawe, nakujugunye hasi ngutangariza imbere yâabami kugira ngo bakwitegereze.
18 Ububi bwawe bwinshi no gukiranirwa kuva mu bugenza bwawe byatumye wanduza ubuturo bwawe bwera, ni cyo cyanteye gukongeza umuriro ukuvuyemo uragukongora, maze nguhindurira ivu imbere yâabakureba bose.
19 Abakunzi bose bo mu mahanga bazagutangarira, wahindutse igishishana kandi ntabwo uzongera kubaho ukundi.â â
20 Maze ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
21 â Mwana wâumuntu, erekeza amaso yawe kuri Sidoni, uhahanurire uti
22 âUmva uko Umwami Uwiteka avuze ngo: Dore ndakwibasiye yewe Sidoni we, nzashyirwa hejuru mu gihugu cyawe maze bazamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nzaba maze kubahana nkiyerekana muri bo ko ndi Uwera.
23 Nzaboherezamo icyorezo mvushirize amaraso mu nzira zaho, kandi abakomeretse bazahagwamo bicishijwe inkota impande zaho zose, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.
24 â âKandi nta hwa rihanda rizongera kuba ku nzu ya Isirayeli, cyangwa umufatangwe ubabaza mu babakikijeho bose babasuzuguraga, maze bazamenye yuko ndi Umwami Uwiteka.
25 â âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igihe nzaba maze gukoranya abâinzu ya Isirayeli mbakuye mu mahanga aho bari batatanirijwe, nkiyerekana muri bo imbere yâabanyamahanga ko ndi Uwera, ni bwo bazatura mu cyabo gihugu, icyo nahaye umugaragu wanjye Yakobo.
26 Bazagituramo biraye, ni ukuri bazubaka amazu, batere nâinzabibu bibereye mu mahoro,igihe nzaba maze guciraho iteka ababasuzuguraga bose bari babakikije. Maze bazamenye yuko ndi Uwiteka Imana yabo.â â