EZEKIYELI 27
1 Ijambo ryâUwiteka ryongera kunzaho riti
2 â Nawe mwana wâumuntu, ucurire i Tiro umuborogo
3 maze ubwire i Tiro uti âYewe utuye ku masangano yâinyanja, ukaba nâumugenza ugurira abantu bo mu birwa byinshi, umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Yewe Tiro we, waravuze uti â Ndi mwiza bihebuje.â
4 Ingabano zawe ziri mu nyanja hagati, abubatsi bawe basohoje ubwiza bwawe.
5 Imbaho zawe zose bazibaje mu miberoshi ivuye i Seniri, bishakiye imyerezi yâi Lebanoni bayikubarizamo imiringoti.
6 Imyaloni yâi Bashani ni yo bakubarijemo ingashya, na zo intebe zawe bazibaje mu mbaho zâimiteyashuri, baziharaza amahembe yâinzovu zivanywe mu birwa byâi Kitimu.
7 Itanga ryawe riboheshejwe imyenda yâibitare, yatewemo ibika byâamabara muri Egiputa kugira ngo rikubere ibendera, imikara ya kabayonga nâimihengeri byavuye mu birwa bya Elisha ni byo byakubereye igitwikirizo.
8 Abaturage bâi Sidoni nâabo muri Aruvadi ni bo bari abasare bawe, abanyabwenge bawe Tiro we, baguhozemo ari bo bari aberekeza bawe.
9 Abasaza bâi Gebali nâabanyabwenge baho baguhozemo ari abahomyi bawe, inkuge zose zo mu nyanja nâabasare bazo byaguhozemo, bakajya bakubungiriza ibyâubugenza.
10 â âAbâi Buperesi nâi Ludi nâi Puti bahoze mu ngabo zawe ari intwari zawe, bakumanikagaho ingabo nâingofero zâibyuma bakagaragaza ubwiza bwawe.
11 Abantu bo muri Aruvadi bahoranye nâingabo zawe ku nkike zawe impande zose, kandi nâAbagamadi bahoze mu minara yawe, bamanikaga ingabo zabo ku nkike zawe impande zose bagasohoza ubwiza bwawe.
12 â âAbâi Tarushishi bari abagenza bawe kuko ubutunzi bwawe bwâamoko yose ari bwinshi, bari bafite ifeza nâicyuma nâibati nâisasu bakabigurana ibyawe.
13 Abâi Yavani nâabâi Tubali nâabâi Mesheki bari abagenza bawe, bagatanga abaretwa ku buguzi, nâibikoreshwa byâimiringa bakabigurana ibyâubugenza byawe.
14 Abâinzu ya Togaruma baguranaga ibyâubugenza byawe amafarashi, nâamafarashi yâintambara nâinyumbu.
15 Abantu bâi Dedani na bo bari abagenza bawe, ubugenza bwo mu birwa byinshi bwari mu maboko yawe, bakakuzanira amahembe yâinzovu nâimipingo ngo mugurane.
16 Abâi Siriya bari abagenza bawe kuko ibintu byawe byâubukorikori ari byinshi, ibyâubugenza byawe babiguranaga na nofekina nâimyenda yâimihengeri nâimirimo yâibika, nâimyenda yâibitare myiza na fezaruka nâamabuye ya marijani.
17 Yuda nâabo mu gihugu cya Isirayeli bari abagenza bawe, ibyâubugenza byawe bajyaga babigurana ingano zâi Miniti, nâudutsima turyoshye nâubuki nâamavuta ya elayo nâumuti womora.
18 Abâi Damasiko bari abagenza bawe kuko ubutunzi bwawe bwâamoko menshi ari bwinshi, kandi bari bafite ubutunzi bwinshi butari bumwe, na vino yâi Heluboni nâubwoya bwâintama bwera.
19 Abâi Vedani nâabâi Yavani ibyâubugenza byawe babiguranaga ubudodo, nâibyuma bicuzwe na kesiya na kÄne byari mu bintu byâubugenza byawe.
20 Abâi Dedani bari abagenza bawe bâimyenda yâigiciro cyinshi yâabahekwa nâamafarashi.
21 Abarabu nâibikomangoma byose byâi Kedari bari abagenza bawe bwite, bakugenzuriraga abana bâintama nâamasekurume yâintama nâihene.
22 Abagenza bâi Sheba nâi Rama bari abagenza bawe, ibyâubugenza byawe babiguranaga imibavu iruta iyindi, nâamabuye yose yâigiciro cyinshi nâizahabu.
23 Abâi Harani nâabâi Kane nâaba Edeni, abagenza bâi Sheba na Ashuri nâi Kilumadi, bari abagenza bawe.
24 Abo bari abagenza bawe bâibintu byâingenzi, imyitero yâimikara ya kabayonga nâimirimo yâibika byâamabara, nâamasanduku arimo imyambaro yâigiciro cyinshi ahambirijwe imigozi yaboshywe yari abajijwe mu myerezi, ibyo byari mu bintu byawe byâubugenza.
25 â âInkuge zâi Tarushishi zajyanaga ibintu byawe byâubugenza nuko ugira byinshi cyane, ugira nâicyubahiro kinini uri hagati yâinyanja.
26 Abasare bawe bakujyanye mu mazi menshi, umuyaga wâiburasirazuba wakuvunaguriye mu nyanja hagati.
27 Ubutunzi bwawe nâibintu byawe nâubugenza bwawe, nâabasare bawe nâaberekeza bawe nâabahomyi bawe, nâabagenza bâibintu byawe nâabantu bawe bose bâintwari bakuriho, hamwe nâingabo zose zikurimo, mu munsi wo kurimburwa kwawe byose bizarohama mu nyanja hagati.
28 Imihana yawe izatigiswa nâurusaku rwo gutaka kwâaberekeza bawe.
29 â âNâabavugama bose nâabasare nâaberekeza bose bo mu nyanja, bazururuka bave mu nkuge zabo bahagarare ku butaka,
30 kandi ijwi ryabo rizumvikana bakuririra, bazaboroga cyane birenze imikungugu ku mutwe, kandi bazigaragura mu ivu,
31 bimoze ku bwawe kandi bakenyere ibigunira, bazakuririra bafite umutima ubabaye bakuborogere cyane.
32 Mu mubabaro wabo bazacura umuborogo, bakuborogere bavuge bati â Ni nde uhwanye nâi Tiro, akamera nkawe wajimirijwe hagati yâinyanja?â
33 Iyo ibyâubugenza bwawe byavaga mu nyanja wahazaga amahanga menshi, abami bo mu isi wabagiraga abatunzi, wabahaye ku butunzi bwawe nâibyâubugenza byawe kuko ari byinshi.
34 Igihe uvunaguwe nâinyanja uri imuhengeri, ibintu byawe byâubugenza nâingabo zawe zose byakuguyemo.
35 Abatuye mu birwa bose baragutangariye nâabami babo bafatwa nâubwoba bwinshi, mu maso habo harasuherwa.
36 Abagenza bo mu mahanga barakwimyoje, uhindutse igishishana kandi ntabwo uzongera kubaho ukundi.â â