EZEKIYELI 26
Igihano cyâi Tiro
1 Nuko mu mwaka wa cumi nâumwe, ku munsi wa mbere wâukwezi, ijambo ryâUwiteka rinzaho riti 11.21-22; Luka 10.13-14
2 â Mwana wâumuntu, Tiro yacyocyoye ibyâi Yerusalemu ati âAwa! Uwari umwugariro wâabantu yarasenyutse, arangarukiye ubwo yahindutse amatongo, ngiye kubona byinshi byuzuye.â
3 â Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ndakwibasiye yewe Tiro we, ngiye kuguteza amahanga menshi nkâuko inyanja izamura umuraba wayo.
4 Na bo bazasenya inkike za Tiro bubike iminara ye, umukungugu waho na wo nzawukukumbaho, habe urutare ruriho ubusa.
5 Hazaba imbuga yo kwanika inshundura ho hagati yâinyanja kuko nabivuze, ni ko Umwami Uwiteka avuga. Azaba umunyago wâamahanga.
6 Kandi nâabakobwa be bari mu misozi bazicishwa inkota, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.â
7 Umwami Uwiteka aravuga ati â Dore ngiye guteza i Tiro Nebukadinezari umwami wâi Babuloni, umwami wâabami aturutse ikasikazi, afite amafarashi nâamagare nâabagendera ku mafarashi, nâingabo nyinshi nâabantu benshi.
8 Abakobwa bawe bari mu misozi azabicisha inkota kandi azakubakaho ibihome, agukikizeho ikirundo cyo kuririraho, kandi aguteze ababambitse ingabo.
9 Inkike zawe azazerekezaho imigogo yâurwicundo yo gusenya inkike zâamabuye, iminara yawe ayubikishe intorezo ze.
10 Amafarashi ye azabyutsa umukungugu uguhumbikeho kuko ari menshi, inkike zawe zizanyeganyezwa nâikiriri cyâabagendera ku mafarashi nâicyâinziga nâicyâamagare yâintambara, igihe azatunguka mu marembo yawe nkâuko abantu biroha mu mudugudu wacitsemo icyuho.
11 Inzira zawe zose azazikandagizamo ibinono byâamafarashi ye, abantu bawe azabasogotesha inkota kandi inkingi zerekana ubugabo bwawe zizagwa hasi.
12 Ubutunzi bwawe bazabukunyaga basahure nâibyâubucuruzi bwawe, kandi bazubika inkike zawe barimbure nâamanyumba yawe anezeza, kandi amabuye yawe nâibiti byawe nâumukungugu wawe bazabiroha mu nyanja.
13 Kandi nzahoza urusaku rwâindirimbo zawe, nâijwi ryâinanga zawe ntabwo zizongera kumvikana ukundi.
14 Kandi nzakugira urutare ruriho ubusa ube imbuga yo kwanika inshundura, ntabwo uzongera kubakwa ukundi kuko jye Uwiteka nabivuze.â Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
15 Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira i Tiro ati â Mbese ibirwa ntibizahinda umushyitsi ku bwo guhorera ko kugwa kwawe, igihe inkomere zawe zizaba ziboroga, icyorezo kikaba kuri wowe?
16 Ni bwo abami bose bo mu nyanja bazimurwa ku ntebe zabo, bakikuramo ibishura byabo kandi bakiyambura imyambaro yabo iteye amabara. Baziyambika ubwoba bicare hasi, bahore bahinda umushyitsi kandi bumirwe ku bwawe.
17 Kandi bazagucuraho umuborogo bakubwire bati âKo warimbutse wowe wari utuwemo nâabagendagenda mu nyanja, wari umudugudu wogeye ukaba wari ukomeye mu nyanja, wo nâabari bawutuyemo bagatera ubwoba abari bayiriho bose!
18 Noneho ibirwa bizahinda umushyitsi mu minsi wo kugwa kwawe, ni ukuri ibirwa biri mu nyanja bizahagarikwa umutima nâuko wakuweho.â â
19 Nuko Umwami Uwiteka aravuga ati â Igihe nzakugira umudugudu wâamatongo ukamera nkâimidugudu yashizemo abantu, igihe nzakurengeza amazi yâimuhengeri nâamazi menshi akakurenga hejuru,
20 ni bwo nzakumanurira hamwe nâabamanuka bajya mu rwobo mu bantu ba kera, ntume utura ikuzimu ahantu habaye amatongo uhereye kera, hamwe nâabamanuka bajya mu rwobo kugira ngo utazongera guturwamo, kandi utongera kubyuka mu gihugu cyâababaho.
21 Nzakugira igiteye ubwoba kandi ntabwo uzongera kubaho; naho uzashakwa, ntuzongera kurebwa.â Ni ko Umwami Uwiteka avuga.