EZEKIYELI 25
Imana ihĆra amahanga
1 Maze ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
2 â Mwana wâumuntu, erekeza amaso yawe kuri bene Amoni maze ubahanurire.
3 Ubwire bene Amoni uti âNimwumve ijambo ryâUmwami Uwiteka ngo: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagize ngo â Awa!â ukishima hejuru yâubuturo bwanjye bwera igihe bwanduzwaga, kandi nâigihugu cya Isirayeli igihe cyahindukaga amatongo, nâinzu ya Yuda igihe bajyanwaga ari imbohe,
4 ni cyo gituma ngiye kukugabiza abâiburasirazuba baguhindĆ«re, bazagerereza iwawe, bazakubakamo amazu, bazakurira imyaka, bazakunywera nâamata.
5 Kandi i Raba nzahagira ikiraro cyâingamiya, nâaha bene Amoni mpagire icyarire cyâimikumbi, maze muzamenye yuko ndi Uwiteka.
6 â âUmwami Uwiteka aravuga ngo: Kuko wakomye mu mashyi ukiyerekana umuhamirizo, kandi ukishima hejuru yâigihugu cya Isirayeli, ukakigayisha umutima wawe wose,
7 nuko dore nkuramburiyeho ukuboko kwanjye, kandi ngiye kugutanga ube umunyago wâamahanga, kandi nzaguca mu moko ngutsembe mu bihugu, nkurimbure maze umenye yuko ndi Uwiteka.â
8 â Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko Abamowabu nâabâi Seyiri bavuga bati âDore, inzu ya Yuda ihwanye nâayandi mahanga yoseâ, 2.8-11
9 ni cyo gituma ngiye guca icyuho mu gihugu cya Mowabu, mbanyage imidugudu uhereye ku midugudu iri mu ngabano ze, ihesha igihugu icyubahiro ari yo Betiyeshimoti, nâi BÄlimeyoni na Kiriyatayimu,
10 nyihe abâiburasirazuba batere na bene Amoni, kandi nzabibaha babe bene byo kugira ngo bene Amoni be kongera kwibukwa mu mahanga.
11 Nzacira Mowabu ho iteka, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.â
12 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo â Kuko Edomu yagiriye inzu ya Yuda nabi ayihĆra, agacumura cyane ndetse akabihĆrera, 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5
13 ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ngiye kuramburira ukuboko kwanjye kuri Edomu mucemo abantu nâamatungo, kandi nzahagira amatongo mpereye i Temani, bagushwe nâinkota bageze nâi Dedani.
14 Edomu nzamuhĆresha amaboko yâubwoko bwanjye Isirayeli, kandi uko umujinya wanjye uri nâuburakari bwanjye uko bungana, ni ko bazagenzereza Edomu maze bamenye guhĆra kwanjye. Byavuzwe nâUmwami Uwiteka.â
15 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo â Kuko Abafilisitiya bakurikije ibyo guhĆra, bagahĆra bafite umutima wâurugomo ngo barimbure bakurikije urwangano rwâiteka ryose, 2.4-7; Zek 9.5-7
16 ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore Abafilisitiya ngiye kubaramburiraho ukuboko kwanjye, nâAbakereti mbatsembeho, ndimbure nâabasigaye mu kibaya cyâinyanja.
17 Kandi nzabasohozaho guhora gukomeye mbahanishe uburakari bukaze, maze bamenye yuko ndi Uwiteka igihe nzabasohozaho guhora kwanjye.â