EZEKIYELI 24
I Yerusalemu hagereranywa nâinkono ivuga
1 Nuko mu mwaka wa cyenda, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi wâuko kwezi, ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
2 â Mwana wâumuntu, wiyandikire umunsi ari wo uyu munsi, kuko uyu munsi umwami wâi Babuloni ageze hafi yâi Yerusalemu.
3 Kandi ucire inzu yâabagome umugani ubabwire uti âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ushyigikire inkono ivuga, uyishyigikire maze uyisukemo amazi,
4 uyiteranyirizemo ibice byâinyama ndetse nâumuhore wose, ukuguru nâukuboko, uyuzuzemo amagufwa meza yose.
5 Wende inziza cyane yo mu mukumbi, wenyegeze inkwi munsi yâinkono ivuga zitume ibira cyane, kugira ngo amagufwa ayirimo ashye.
6 â âNi cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano, inkono ivuga irimo ingese, ingese yayo itayivuyemo! Uyaruremo intongo imwe imwe utabifindiye,
7 kuko amaraso yawo awurimo. Yayashyize ku rutare ruriho ubusa, ntabwo yayasutse ku butaka ngo atwikirwe nâumukungugu.
8 â âAmaraso yawo nayashyize ku rutare ruriho ubusa kugira ngo adatwikirwa, kugira ngo abyutse uburakari buhĆra.
9 â âNi cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano! Nanjye nzatuma ikirundo cyâinkwi kiba kinini.
10 Enyegezamo inkwi, kongeza umuriro, hisha inyama neza, ukomeze umufa kandi amagufwa atwikwe.
11 Maze uyitereke ku makara yâumuriro irimo ubusa kugira ngo ishyuhe cyane, umuringa wo kuri yo ushye kandi umwanda uyirimo ushonge, ingese yayo ibone gushiramo.
12 Yinanije umuruho nyamara ingese yayo nyinshi ntabwo yayivuyemo, ingese yayo ntimarwaho nâumuriro.
13 Imyanda yawe irimo ubusambanyi kuko nakuboneje ntubonere, ntabwo uzongera gukurwaho imyanda yawe ukundi, kugeza ubwo nzakurangirizaho uburakari bwanjye.
14 Ni jye Uwiteka wabivuze, bizasohora kandi ni jye uzabikora. Ntabwo nzigarura kandi sinzagira ibambe, habe no kubyicuza. Uko inzira zawe ziri nâimigirire yawe uko iri, ni ko bazagucira urubanza.â â Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
15 Nuko ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
16 â Mwana wâumuntu, dore ngiye kukunyaga icyo wahozagaho amaso bigutunguye, ariko ntuzaboroge, ntuzarire kandi amarira ntazagutembe mu maso.
17 Uzanihe ariko bucece, we kuborogera upfuye, wizungurize igitambaro ku mutwe kandi ukwete inkweto zawe, we kwipfuka ku munwa kandi we kurya ibyokurya byâabapfushije.â
18 Nuko mu gitondo mvuganye nâabantu, nimugoroba umugore wanjye arapfa, maze bukeye ngenza uko nategetswe.
19 Maze rubanda barambaza bati â Mbese ntiwadusobanurira icyo ibyo bintu bidusĆ«rira, bituma ugenza utyo?â
20 Maze ndababwira nti â Ijambo ryâUwiteka ryanjeho riti
21 âBwira inzu ya Isirayeli uti: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kuzirura ubuturo bwanjye bwera mwishimanaga yuko ari bwo bugaragaza ububasha bwanyu, ari bwo mwahozagaho amaso, ibyo ubugingo bwanyu bugirira ibambe, abahungu banyu nâabakobwa banyu mwasize bazagushwa nâinkota.
22 Namwe muzagenza nkâuko nagenje, ntabwo muzipfuka ku munwa cyangwa ngo murye ibyokurya byâabapfushije.
23 Ibitambaro byanyu bizazungurizwa ku mitwe yanyu, nâinkweto zanyu muzazambara mu birenge byanyu. Ntabwo muzaboroga cyangwa ngo murire, ahubwo muzasogobwa nâibibi byanyu, umuntu wese anihanihire hamwe na mugenzi we.
24 Uko ni ko Ezekiyeli azababera ikimenyetso, uko yakoze kose namwe muzabe ari ko mukora, igihe ibyo bizaba muzamenya yuko ndi Uwiteka.â
25 â Nawe mwana wâumuntu, muri uwo munsi nzabakuraho ububasha bwabo nâumunezero wâicyubahiro cyabo, ibyo bahozagaho amaso nâibyâinkoramutima na byo, ari byo bahungu babo nâabakobwa babo.
26 Mbese uwo munsi uzarokoka wese ntazaza aho uri, akabikumvisha mu matwi yawe?
27 Uwo munsi akanwa kawe kazabumburirwa uwarokotse, maze uvuge we kuzongera kuba ikiragi ukundi. Uko ni ko uzababera ikimenyetso maze na bo bamenye yuko ndi Uwiteka.â