EZEKIYELI 23
Ubusambanyi bwa Ohola nâubwa Oholiba
1 Ijambo ryâUwiteka ryongera kunzaho riti
2 â Mwana wâumuntu, habayeho abagore babiri basangiye nyina
3 maze basambanira muri Egiputa, basambana bakiri inkumi. Aho ni ho amabere yabo yakabakabwaga, amabere yâubwari bwabo bakayakorakora.
4 Amazina yabo umukuru yitwaga Ohola, na murumuna we yitwaga Oholiba, hanyuma baba abanjye babyara abahungu nâabakobwa. Ayo mazina yabo Ohola ni we Samariya, na we Oholiba ni Yerusalemu.
5 â Nuko Ohola yari amaze kuba uwanjye hanyuma arasambana, kandi yakundaga abakunzi be bikabije ari bo Bashuri bâabaturanyi be.
6 Bari bambaye imyambaro yâimikara ya kabayonga, abategeka nâabatware, bose ari abasore bâigikundiro bafite amafarashi bagenderaho.
7 Nuko asambana na bo, abâimfura zo muri Ashuri bose. Yiyanduzaga ku uwo yakundaga wese nâibigirwamana byabo byose.
8 Kandi ntiyaretse ubusambanyi bwe yagiriye muri Egiputa, kuko baryamanye na we akiri inkumi bagakorakora ku mabere yâubwari bwe, kandi bakamugwizaho ubusambanyi bwabo.
9 Ni cyo cyatumye mutanga mu maboko yâabakunzi be, mu maboko yâAbashuri, abo yakundaga.
10 Nuko abo bamwambika ubusa, batwara abahungu be nâabakobwa be naho we bamwicisha inkota. Nuko aba akabarore mu bagore kuko bamuciriyeho iteka.
11 â Nuko na murumuna we Oholiba ubwo yabonaga ibyo yamurushije kugira irari, ubusambanyi bwe burusha ubwa mukuru we.
12 Yifuza Abashuri bâabaturanyi be, abategeka nâabatware bari bambaye ibyâumurimbo bafite amafarashi bagenderaho, bose ari abasore bâigikundiro.
13 Nuko mbona ko yandujwe, kandi yuko bombi ari iri nâiri.
14 â Nuko agwiza ubusambanyi bwe kuko yabonye abagabo bashushanyijwe ku rusika, ibishushanyo byâAbakaludaya bishushanishijwe ibara ritukura,
15 bakenyeje imishumi mu rukenyerero, nâibitambaro byâamabara bitendera ku mitwe yabo, bose bagaragara ko ari ibikomangoma, basa nâAbanyababuloni hâi Bukaludaya igihugu cya kavukire yabo.
16 Nuko ababonye muri ako kanya arabifuza, abatumaho intumwa i Bukaludaya.
17 Nuko Abanyababuloni baraza bamusanga ku buriri bwâubusambanyi, bamwanduza ku busambanyi bwabo ndetse arabiyandurisha, maze umutima we urabazinukwa.
18 Nuko agaragaza ubusambanyi bwe yiyambika ubusa, maze umutima wanjye umwikuburaho nkâuko wikubuye kuri mukuru we.
19 Ariko yakomeje kugwiza ubusambanyi bwe, yibuka iminsi yo mu bukumi bwe, igihe yasambaniraga mu gihugu cya Egiputa.
20 Akifuza abasambanyi baho bafite umubiri umeze nkâuwâindogobe, bagashyuha nkâamafarashi.
21 Uko ni ko wibukije ubusambanyi bwo mu bukumi bwawe, ubwo Abanyegiputa bakabakabaga amabere yawe, bagakorakora ku mabere yâubwari bwawe.
22 â Ni cyo gituma yewe Oholiba we, Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ngiye kugukaburira abakunzi bawe, abo umutima wawe umaze kwikuburaho, ngiye kubaguteza baguturutse impande zose:
23 Abanyababuloni nâAbakaludaya bose, Pekodi na Showa na Kowa hamwe nâabo muri Ashuri bose, abasore bâigikundiro, abategeka nâabatware bose, ibikomangoma nâabâibirangirire bagendera ku mafarashi bose.
24 Maze bazagutera bafite intwaro nâamagare yâintambara nâatwara ibintu, bari kumwe nâamahanga ateranye. Bazaba bafite ingabo nto nâinini nâingofero zâibyuma, bazakugotera impande zose, kandi nzashyira imanza mu maboko yabo maze bagucire imanza nkâuko amategeko yabo ari.
25 Kandi nzabibasira mbitewe no gufuha kwanjye bakugirire uburakari bwinshi. Bazaguca amazuru nâamatwi maze imyanya yawe isigaye itsembwe nâinkota, bazajyana abahungu nâabakobwa bawe maze imyanya yawe isigaye izamarwaho nâumuriro.
26 Bazakwambura nâimyambaro yawe, batware nâibyâuburimbyi byawe.
27 Uko ni ko nzazana iherezo ryâibibi byawe bikabije, nâubusambanyi bwawe wavanye mu gihugu cya Egiputa, kugira ngo utongera kububuriraho amaso cyangwa kuzibuka Egiputa ukundi.
28 â Kuko uku ari ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kugushyira mu maboko yâabakwanga, mu maboko yâabo umutima wawe wikubuyeho,
29 kandi bazagukorera ibyâurwangano maze bakunyage ibyo waruhiye byose, bagusige iheruheru wambaye ubusa kandi ubusambanyi bwawe buzagaragazwa, byombi, ibibi byawe bikabije nâubusambanyi bwawe.
30 Ibyo ni byo uzakorerwa kuko wasambanye nâabapagani, ukanduzwa nâibigirwamana byabo.
31 Wakurikizaga mukuru wawe, ni cyo gituma igikombe cye ngiye kugishyira mu kuboko kwawe.
32 â Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uzanywera ku gikombe cya mukuru wawe, ni kigari kandi ni kinini. Bazakugira urwâamenyo kandi ushinyagurirwe kuko gisendereye.
33 Isindwe nâagahinda bizakuzuramo, kuko ari igikombe gitangarirwa kandi gitera gushoberwa, ari cyo gikombe cya mukuru wawe Samariya.
34 Uzakinyweraho ukimare uhekenye nâibimene byacyo, bigushishimure mu mabere kuko ari jye ubivuze.â Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
35 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati â Kuko wanyibagiwe ukandengaho, hoshi jyana nâibibi byawe bikabije nâubusambanyi bwawe!â
36 Uwiteka yongera kumbwira ati â Mwana wâumuntu, mbese uzacira Ohola na Oholiba urubanza? Noneho bamenyeshe ibizira byabo.
37 Kuko basambanye kandi amaraso bavusha abahindanya ibiganza, basambanye nâibigirwamana byabo, nâabahungu babo bambyariye babibacishirije mu muriro ngo bakongoke.
38 Ibi na byo ni ibindi bankoreye: mu munsi umwe banduje ubuturo bwanjye bwera, nâamasabato yanjye barayazirura.
39 Kuko igihe biciraga abana babo ibigirwamana byabo, uwo munsi bazanywe mu buturo bwanjye bwera no kubwanduza, kandi dore ni ko bakoreye no mu nzu yanjye.
40 â Maze kandi mwatumye ku bagabo ba kure, batumweho intumwa baherako baraza, ubabonye uriyuhagira, amaso yawe uyarabaho ibara uriringaniza
41 wicara ku buriri bwâicyubahiro, nâameza atunganirijwe imbere yabwo uyaterekaho imibavu yanjye nâamavuta yanjye ya elayo.
42 Kandi urusaku rwo mu rudubi rwa benshi badendeje rwari ruri aho ari, kandi haje nâabantu ba rubanda bazanye nâabasinzi baturutse mu butayu. Nuko bose babambika ibitare byâizahabu ku maboko, nâamakamba meza cyane ku mutwe.
43 Maze mvuga ibyâusaziye mu busambanyi nti âNoneho bagiye kumusambanya na we asambane na bo.â
44 Nuko baherako bajya iwe nkâabasanga maraya, uko ni ko binjiye kwa Ohola no kwa Oholiba, ba bagore bâintarengwa.
45 Kandi abakiranutsi ni bo bazabacira urubanza ko ari abamaraya, bakaba nâabagore bavusha amaraso kuko ari abagore basambana, kandi amaraso bavushaga yahindanije ibiganza byabo.â
46 Nuko Umwami Uwiteka aravuga ati â Nzabateza igitero mbatange, bateraganirwe hirya no hino kandi basahurwe.
47 Igitero kizabicisha amabuye kibatanyaguze inkota bazasogota abahungu babo nâabakobwa babo, amazu yabo bayatwike.
48 Uku ni ko nzaca ubusambanyi mu gihugu, kugira ngo abagore bose bigishwe kudakurikiza ubusambanyi bwanyu.
49 Kandi bazabitura ubusambanyi bwanyu, mutware ibyaha byâibigirwamana byanyu, nuko muzamenya yuko ndi Umwami Uwiteka.â