EZEKIYELI 22
1 Ijambo ryâUwiteka ryongera kunzaho riti
2 â Nawe mwana wâumuntu, mbese uzaca urubanza, uzacira urubanza umurwa uvusha amaraso? Nuko wumenyeshe ibizira byawo byose.
3 Kandi uzavuge uti âUku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Dore umurwa uvushiriza amaraso muri wo hagati kugira ngo igihe cyawo kigere, kandi wiremera ibigirwamana bituma wiyanduza!
4 Amaraso wavushije yatumye ugibwaho nâurubanza, nâibigirwamana wiremeye byarakwanduje, kandi wowe wateye igihe cyawe ko gisohora ndetse ukageza no ku myaka yawe. Ku bwâibyo ni jye wakugize urwâamenyo ku banyamahanga, ugasekwa nâibihugu byose.
5 Abari hafi yawe nâabari kure yawe bazaguseka ko uri uwâizina ryanduye, kandi ugira umuvurungano mwinshi.
6 Dore ibikomangoma bya Isirayeli, kimwe kimwe muri wowe, umurimo wâamaboko yabyo ni ukuvusha amaraso.
7 Abari muri wowe basuzugura ba se na ba nyina, abashyitsi bakagirirwa urugomo muri wowe, impfubyi nâabapfakazi bakagirirwa nabi muri wowe.
8 Wasuzuguye ibyera byanjye, uzirura nâamasabato yanjye.
9 Ababeshyera abandi bari bakurimo kugira ngo bavushe amaraso, abagutuyeho bagaburiye imandwa mu mpinga zâimisozi, kandi bagukoreramo ibiteye ishozi.
10 Muri wowe bambura ba se bakabatera ubwambure, kandi bakoza abagore bari mu mugongo isoni.
11 Umuntu akorana ibizira nâumugore wâumuturanyi we, kandi undi akanduza umukazana we amusambanya, undi wo muri wowe agakinda mushiki we basangiye se.
12 Abakurimo bakiriye impongano kugira ngo bavushe amaraso, wemeye kwakira indamu yâubuhenzi nâinyungu zirenze urugero, kandi wabonye indamu kuri bagenzi bawe ubarenganije, ariko jye waranyibagiwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
13 â âDore ni cyo cyatumye nkubita ibiganza byanjye ku ndamu zâuburiganya wabonye, no ku bwâamaraso yavushirijwe muri wowe.
14 Mbese umutima wawe uzihangana? Ese nâamaboko yawe azakomera mu minsi nzabiguhaniraho? Jye Uwiteka ni jye wabivuze kandi nzabisohoza.
15 Nzagutataniriza mu mahanga nguteragane mu bihugu, ibyo wanduye byâumwanda nzabikumaramo.
16 Nawe uzaba wiyandurije imbere yâabanyamahanga, maze uzamenye yuko ndi Uwiteka.â â
17 Ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
18 â Mwana wâumuntu, inzu ya Isirayeli yampindukiye inkamba, bose ni umuringa nâibati, nâicyuma nâisasu biri mu ruganda, bahindutse inkamba yâifeza.
19 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati âKuko mwese mwahindutse inkamba, dore ngiye kubateraniriza muri Yerusalemu hagati.
20 Nkâuko bateraniriza ifeza nâumuringa, nâicyuma nâisasu nâibati mu ruganda, bakabivugutiraho umuriro kugira ngo bishonge, uko ni ko namwe nzabateraniriza hamwe mfite uburakari nâumujinya, abe ari mo mbashyira mbashongeshe.
21 Ni ukuri nzabateraniriza hamwe, mbavugutireho umuriro wâuburakari bwanjye muyishongeremo hagati.
22 Nkâuko ifeza ishongera mu ruganda ni ko muzayishongeramo hagati, kandi muzamenya yuko jye Uwiteka nabasutseho uburakari bwanjye bukaze.â â
23 Nuko ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
24 â Mwana wâumuntu, ukibwire uti âUri igihugu kitabonejwe, kitavubiwe imvura ku munsi wâuburakari bukaze.â
25 Abahanuzi bacyo bakigiriyemo ubugambanyi, nkâuko intare itontoma igiye mu muhigo bamize ubugingo bwâabantu, ubutunzi nâibintu byâigiciro cyinshi barabitwaye, bapfakaje benshi muri cyo.
26 Abatambyi bacyo bishe amategeko yanjye ku rugomo, banziruriye ibintu byanjye byera. Ntibashyize itandukaniro hagati yâibyera nâibitejejwe, ntibamenyesheje abantu gutandukanya ibyanduye nâibitanduye, kandi nâamasabato yanjye barayirengagije maze nsuzugurirwa muri bo.
27 Ibikomangoma byo muri bo bimeze nkâamasega agiye mu muhigo, bivusha amaraso bikarimbura ubugingo bwâabantu, kugira ngo bibone indamu yâuburiganya.
28 Nâabahanuzi baho babihomesheje ishwagara idakomeye, bakabona iyerekwa ryâibinyoma kandi bakabahanurira ibinyoma bavuga bati âUku ni ko Umwami Uwiteka yavuzeâ, kandi Uwiteka ari nta cyo yavuze.
29 Abantu bo mu gihugu bagize urugomo bakajya bambura, ndetse bakagirira nabi abakene nâindushyi, nâuwigendera bakamurenganya.
30 Kandi nashatse umuntu muri bo wasana inkike, ngo ahagarare imbere yanjye mu cyuho ahagarariye igihugu kugira ngo ntakirimbura, ariko ntawe nabonye
31 Ni cyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye bukaze, mbakongeresha umuriro wâumujinya wanjye, maze imigenzereze yabo nyiherereza ku mitwe yabo.â Ni ko Umwami Uwiteka avuga.