EZEKIYELI 21
1 Maze ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
2 â Mwana wâumuntu, erekeza amaso yawe ikusi, wohereze ijambo ryawe ikusi, maze uhanurire ishyamba ryo mu kibaya cyâikusi,
3 ubwire ishyamba ryaho uti âUmva ijambo ryâUwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kugukongeza, kandi umuriro wawe uzatwika igiti kibisi cyose nâigiti cyumye cyose bikurimo, ntabwo ibirimi byâumuriro bizazima, mu maso hose hazababirwa uhereye ikusi ukageza ikasikazi.
4 Maze igifite ubugingo cyose kizabona ko ari jye Uwiteka uwukongeje, kandi ntuzazima.â â
5 Nuko ndavuga nti â Ayii Mwami Uwiteka! Baramvuga bati âMbese aho uriya muntu si umuci wâimigani?â â
Ikimenyetso cyo gusuhuza umutima
6 Maze ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
7 â Mwana wâumuntu, erekeza amaso yawe i Yerusalemu, wohereze ijambo ryawe ku buturo bwera, kandi uhanurire igihugu cya Isirayeli
8 ukibwire uti âUku ni ko Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye, ngiye gukura inkota yanjye mu rwubati rwayo, maze ngutsembane nâabakiranutsi nâabanyabyaha.
9 Nuko rero, ubwo nzagutsembana nâabakiranutsi nâabanyabyaha, ni cyo gituma inkota yanjye izava mu rwubati rwayo yibasiye ibifite umubiri byose uhereye ikusi ukageza ikasikazi,
10 maze ibifite umubiri byose bizamenya yuko jye, Uwiteka, nakuye inkota yanjye mu rwubati rwayo, ntabwo izarusubiramo ukundi.â
11 â Nuko rero unihe, mwana wâumuntu, kandi unihire imbere yabo ufite umubabaro mwinshi uguciye umugongo.
12 Nuko nibakubaza bati âIgituma uniha ni iki?â Uzabasubize uti âMbitewe nâinkuru yâibibi bije, umutima wose uzahamuka nâamaboko yose atentebuke, umutima wose uzakuka, nâintege zose zihinduke amazi. Dore biraje kandi bigiye gusohora. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.â â
13 Maze ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
14 â Mwana wâumuntu, vuga uhanura uti âUku ni ko Uwiteka avuze ngo: Vuga uti: Inkota, inkota iratyaye kandi irarabagirana,
15 yatyarijwe kugira ngo isogote, irarabagirana kugira ngo ise nâumurabyo. Mbese aho twagira ibitwenge? Inkoni yâumwana wanjye ihinyura igiti cyose.
16 Iyo nkota yatangiwe kugira ngo bayiboneze ibone gukoreshwa. Inkota yatyajwe, ni ukuri yarabagiranishijwe kugira ngo ishyirwe mu kuboko kâumwicanyi.
17 Taka ucure umuborogo mwana wâumuntu, kuko ibanguriwe ubwoko bwanjye, ibanguriwe ibikomangoma bya Isirayeli byose byategekewe inkota hamwe nâubwoko bwanjye. Nuko rero ikubite ku itako.
18 Kuko hariho amakuba, niba inkoni yâagasuzuguro na yo itakiriho bitwaye iki? Ni ko Umwami Uwiteka avuga.â
19 â Nuko rero weho mwana wâumuntu, uhumure kandi ukubite mu mashyi, ureke inkota ikubite kabiri ndetse nâubwa gatatu, ni yo nkota itera uruguma rwica, ni inkota yâukomeye wakomerekejwe uruguma rwica, yinjiye no mu mazu yabo.
20 Kandi iyo nkota iteye ubwoba nayibanguriye amarembo yabo yose, kugira ngo imitima yabo ijabuke barusheho gusitara. Yemwe, isa nâumurabyo, ityarizwa gusogota.
21 Ishyire hamwe ugana iburyo witeze urugamba, ugana ibumoso aho werekeje amaso yawe hose.
22 Nanjye nzakubita mu mashyi, kandi ntume uburakari bwanjye butuza. Ni jye Uwiteka ubivuga.â
23 Ijambo ryâUwiteka ryongera kunzaho riti
24 â Nawe mwana wâumuntu, wishyirireho inzira ebyiri zo kunyurwamo nâinkota yâumwami wâi Babuloni ije, zombi zizava mu gihugu kimwe, ushyireho ikimenyetso, ugishyire aho inzira ijya mu murwa itangiriye.
25 Uzashyireho inzira yâinkota ize i Raba yâAbamoni, nâi Buyuda i Yerusalemu hari ibihome.
26 Kuko umwami wâi Babuloni yahagaze mu mahuriro yâinzira, aho izo nzira zombi zitangiriye kugira ngo araguze, akazunguriza imyambi hirya no hino akaraguza terafimu, kandi akareba no mu mwijima wo mu nda.
27 Maze ukuboko kwe kwâiburyo ni ko yereje i Yerusalemu, ngo yishyireho imigogo yâurwicundo yo gusenya inkike zâamabuye, akasamira abazahatsindirwa akavuza induru, agashyiraho nâimigogo yo gusenya amarembo, akaharundaho ibyo kuririraho, akahakikizaho ibihome.
28 Nyamara bizababera nkâindagu yâibinyoma, imbere yâababarahiye, ariko azabibutsa igicumuro cyabo kugira ngo bafatwe.
29 â Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati âKuko mwateye gukiranirwa kwanyu ko kwibukwa, mugatwikurura ibicumuro byanyu bigatuma ibyaha byanyu bigaragarira mu mirimo yanyu yose, ubwo mwibutswe muzafatwa ukuboko.
30 â âNawe uwakomerekejwe uruguma rwica, wa mwami mubi wa Isirayeli we, wasohoweho nâumunsi wawe, mu gihe cyâimperuka uzahanirwa ibibi byawe.
31 Ni ko Umwami Uwiteka avuze. Ikureho igisingo wiyambure ikamba, ntabwo bizakomeza kumera nkâuko byari bisanzwe, icyari hasi ugishyire hejuru kandi icyari hejuru ugicishe bugufi.
32 Nzabyubika, nzabyubika, nzabyubika na byo ntibizongera kubaho, kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi azazira, nanjye nzabimuha.â
33 â Nawe mwana wâumuntu vuga uhanura uti âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ibya bene Amoni nâigitutsi cyabo.â Maze uvuge uti âInkota, inkota irabanguwe, ibonerejwe gusogota kugira ngo irimbure ibe nkâumurabyo,
34 bakikubonera iyerekwa ryâubusa, bakuragurira ibinyoma, kugira ngo urambikwe ku majosi yâabanyabyaha bakomerekejwe uruguma rwica, basohoweho nâumunsi wabo, mu gihe cyâimperuka bazahanirwa ibyaha byabo.
35 Ya nkota uyisubize mu rwubati rwayo. Aho waremewe, mu gihugu cya kavukire yawe, ni ho nzagucirira urubanza.
36 Kandi nzagusukaho umujinya wanjye, nguhuhireho umuriro wâuburakari bwanjye. Nzakugabiza amaboko yâabanyarugomo, abahanga bo kurimbura.
37 Uzaba uwo gukongorwa nâumuriro, nâamaraso yawe azameneka mu gihugu cyose, kandi ntabwo uzongera kwibukwa ukundi kuko jye Uwiteka mbivuze.â â