EZEKIYELI 20
Ibibutsa ubugome bwa ba sekuruza; ibihanangiriza
1 Nuko mu mwaka wa karindwi mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi wâuko kwezi, bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baje guhanuza Uwiteka, bicara imbere yanjye.
2 Maze ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
3 â Mwana wâumuntu, vugana nâabakuru ba Isirayeli ubabwire uti âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese mwazanywe no kumpanuza? Ndirahiye ko ntazahanuzwa namwe.â Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
4 â Mbese uzabacira urubanza mwana wâumuntu, mbese uzabacira urubanza? Ubamenyeshe ibizira bya ba se
5 ubabwire uti âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ku munsi natoyemo Isirayeli nkarahira urubyaro rwâinzu ya Yakobo, kandi nkabiyerekera mu gihugu cya Egiputa, igihe mbarahiye nti â Ndi Uwiteka Imana yanyuâ,
6 uwo munsi ni wo nabarahiriyeho ko nzabavana mu gihugu cya Egiputa, nkabajyana mu gihugu nari nabashakiye, igihugu cyâamata nâubuki, kandi ari cyo gishimwa nâibindi bihugu byose kuko ari cyo ngenzi.
7 Nuko mperako ndababwira nti â Umuntu wese ate kure ibizira yahozagaho amaso, kandi mwe kwiyandurisha ibigirwamana byo muri Egiputa. Ni jye Uwiteka Imana yanyu.â
8 Ariko barangomeye banga kunyumvira. Bose ntibata kure ibizira bahozagaho amaso, kandi ntibareka nâibigirwamana byo muri Egiputa. Ni ko kuvuga ngo nzabasukaho uburakari bwanjye, nkabamariraho umujinya wanjye bari mu gihugu cya Egiputa.
9 Ariko nagiriye izina ryanjye, kugira ngo ridasuzugurwa imbere yâabanyamahanga bari barimo, ari yo nabiyerekaniraga imbere, igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa.
10 â âNuko mbavana mu gihugu cya Egiputa mbajyana mu butayu.
11 Maze mbaha amategeko yanjye mbamenyesha nâamateka yanjye, ari yo abeshaho uyakomeje.
12 Maze kandi mbaha nâamasabato yanjye ngo abe ikimenyetso hagati yanjye na bo, kugira ngo bamenye yuko ari jye Uwiteka ubeza.
13 Ariko abâinzu ya Isirayeli barangomeye bari mu butayu, ntibagendera mu mategeko yanjye kandi banze nâamateka yanjye, ari yo abeshaho uyakomeje, nâamasabato yanjye barayaziruye cyane. Ni ko kuvuga yuko nzabasukaho uburakari bwanjye bari mu butayu kugira ngo mbarimbure.
14 Ariko nagiriye izina ryanjye kugira ngo ridasuzugurirwa imbere yâabanyamahanga, abo nabakuye imbere.
15 Kandi nabarahiriye mu butayu, yuko ntazabageza mu gihugu nabahaye cyâamata nâubuki, ari cyo gishimwa nâibindi bihugu byose, yuko ari cyo ngenzi,
16 kuko banze amateka yanjye ntibagendere mu mategeko yanjye, nâamasabato yanjye bakayazirura, ahubwo imitima yabo yakurikiye ibigirwamana byabo.
17 â âAriko ijisho ryanjye ryarabagiriye sinabarimbura, kandi sinabatsembaho rwose, igihe bari mu butayu.
18 Nabwiriye abana babo mu butayu nti: Ntimukagendere mu mategeko ya ba so kandi ntimugakomeze amateka yabo, cyangwa ngo mwiyandurishe ibigirwamana byabo.
19 Ndi Uwiteka Imana yanyu, mujye mugendera mu mategeko yanjye, mukomeze amateka yanjye kandi muyakurikize,
20 kandi mujye mweza amasabato yanjye abe ikimenyetso hagati yanjye namwe, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu.
21 â âAriko abana babo na bo barangomeye ntibagendera mu mategeko yanjye, nâamateka yanjye ntibayakomeza ngo bayakurikize kandi ari yo abeshaho uyakomeje, nâamasabato yanjye barayaziruye. Maze mvuga yuko nzabasukaho uburakari bwanjye, nkabamariraho umujinya wanjye bari mu butayu.
22 Ariko nageruye ukuboko kwanjye ngirira izina ryanjye, kugira ngo ridasuzugurirwa imbere yâabanyamahanga, abo nabakuye imbere.
23 Nongeye kubarahirira mu butayu yuko nzabatataniriza mu mahanga, nkabateragana mu bihugu
24 kuko batakomeje amateka yanjye, ahubwo amategeko yanjye barayanze bazirura nâamasabato yanjye, kandi amaso yabo akurikirana ibigirwamana bya ba se.
25 â âNuko mbaha amategeko atababonereye nâamateka atababeshaho,
26 kandi mbandurisha amaturo yabo, kuko bacishije impfura zabo zose mu muriro, kugira ngo mbahindure ingegera babone kumenya yuko ari jye Uwiteka.â
27 â Nuko rero mwana wâumuntu, uvugane nâabâinzu ya Isirayeli, ubabwire uti âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ba so barantutse ubwo bancumuyeho.
28 Kuko maze kubageza mu gihugu, icyo narahiriye kubaha, babonye umusozi muremure wose nâigiti gitoshye cyose, baherako bahatambirira ibitambo byabo kandi baba ari ho baturira ituro ryabo rindakaza, bahosereza nâimibavu yabo kandi bahasukira nâamaturo yabo yâibyokunywa.
29 Maze ndababaza nti: Impamvu zâizo ngoro mujyamo ni iki? Ni cyo cyatumye izina ryazo ryitwa Bama kugeza nâubu.â
30 â Nuko rero ubwire abâinzu ya Isirayeli uti âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo mbese muriyanduza nkâuko ba so bagenje, mugasambana mukurikije ibizira byabo?
31 Kuko iyo mutura amaturo yanyu mucisha nâabahungu banyu mu muriro, muba mwiyandurisha ibigirwamana byanyu byose kugeza na nâubu. Mbese nahanuzwa namwe, mwa bâinzu ya Isirayeli mwe? Ndirahiye yuko ntazahanuzwa namwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
32 Kandi mu byo mwibwira nta na kimwe kizaba, ubwo muvuga muti â Tuzamera nkâabanyamahanga, tube nkâimiryango yo mu bindi bihugu, dukorere ibishushanyo bibajwe mu biti no mu mabuye.â
33 Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye ko ngiye kubabera umwami mbategekesheje amaboko akomeye kandi arambuye, nâuburakari busesuye.
34 Kandi nzabakura mu mahanga, mbateranirize hamwe mbakuze mu bihugu mwatataniyemo nâamaboko akomeye kandi arambuye, nâuburakari busesuye.
35 Nzabajyana mu butayu bwâabanyamahanga, ari ho nzababuranyiriza duhanganye amaso.
36 Nkâuko naburanije ba sogokuruza banyu mu butayu bwo mu gihugu cya Egiputa, ni ko nzababuranya. Byavuzwe nâUmwami Uwiteka.
37 â âKandi nzabacisha munsi yâinkoni yanjye, maze mbazane mu ndahiro yâisezerano,
38 ariko nzabakuramo abagome nâabancumuyeho mbakure mu gihugu batuyemo, kandi ntibazinjira mu gihugu cya Isirayeli. Namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.
39 â âYemwe abâinzu ya Isirayeli mwe, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimugende, umuntu wese akorere ibigirwamana bye, ariko hanyuma muzanyumvira, kandi izina ryanjye ryera ntabwo muzongera kuryandurisha amaturo yanyu nâibigirwamana byanyu.
40 Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ku musozi wanjye wera, ku musozi wâimpinga ya Isirayeli, ni ho abâinzu ya Isirayeli bose nâabari mu gihugu bose bazankorera. Aho ni ho nzabakirira neza, kandi ni ho nzabakira amaturo, nâumuganura wâamaturo yanyu hamwe nâibintu byanyu byera byose.
41 Nzabakira nkâibihumura neza ubwo nzabakura mu banyamahanga, nkabakoranya mbavanye mu bihugu mwatataniyemo, kandi nziyerekanira muri mwe imbere yâabanyamahanga ko ndi Uwera.
42 Namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzabajyana mu gihugu cya Isirayeli, mu gihugu narahiriye guha ba sogokuruza.
43 Aho ni ho muzibukira inzira zanyu nâimirimo yanyu yose, iyo mwiyandurishije, kandi muzizinukwa ku bwâibibi byose mwakoze.
44 Kandi muzamenya yuko ndi Uwiteka nimara kubagenza ntyo ngirira izina ryanjye, kuko ntakurikije ingeso zanyu mbi, cyangwa imirimo yanyu yahumanye, mwa bâinzu ya Isirayeli mwe. Byavuzwe nâUmwami Uwiteka.â â