EZEKIYELI 17
Umugani wâibisiga bibiri
1 Maze ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
2 â Mwana wâumuntu, sÄkuza kandi ucire inzu ya Isirayeli umugani uti
3 âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igisiga kinini gifite amababa manini kandi maremare, nâamoya menshi nâamabara atari amwe, cyaje i Lebanoni kijyana ishami ryo mu bushorishori ryâumwerezi,
4 kiwukokoraho ihage ryo mu bushorishori bwawo kirijyana mu gihugu cyâubucuruzi, maze kirishyira mu mudugudu wâabagenza.
5 Kijyana no ku mbuto zo mu gihugu kiyitera mu butaka burumbuka, hafi yâamazi menshi kiba ari ho kiyishyira, kiyitera nkâumukinga.
6 Maze iramera iba umuzabibu mugufi ugaba amashami, amashami yawo yerekera icyo gisiga, na yo imizi yawo ishora munsi yacyo. Nuko iba umuzabibu, umeraho amashami kandi ushibukaho amahage.
7 â âHari nâikindi gisiga kinini gifite amababa manini nâamoya menshi, nuko uwo muzabibu ukirandiraho imizi yawo kandi ucyerekeza amashami yawo, uri mu mayogi yâaho watewe kugira ngo kiwuvomerere.
8 Watewe mu butaka bwiza hafi yâamazi menshi, kugira ngo umere amashami kandi were imbuto, ube nâumuzabibu mwiza.â
9 â Uvuge uti âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese uzatoha? Ntikizarandura imizi yawo se, kikawushikuzaho imbuto kugira ngo wume, ibibabi bitoshye byose birabe? Ndetse kuwurandurana nâimizi yawo, ntibyagomba ukuboko gukomeye cyangwa abantu benshi.
10 Mbese ko watewe, uzatoha? Ntuzuma rwose se, umuyaga wâiburasirazuba nuwugeraho? Uzumira mu mayogi aho wakuriye.â â
11 Ijambo ryâUwiteka ryongera kunzaho riti
12 â Nuko ubwire iyo nzu yâabagome uti âMbese ntimuzi uko uwo mugani usobanurwa?â Ubabwire uti âDore umwami wâi Babuloni yaje i Yerusalemu, ajyana umwami waho nâibikomangoma byaho, abajyana iwe i Babuloni.
13 Ajyana nâuwâurubyaro rwâumwami, asezerana na we kandi aramurahiza, ajyana intwari zo mu gihugu
14 kugira ngo ubwami bugwe hasi bwe kwibyutsa, ahubwo buhagarikwe no gukomeza isezerano rye.
15 Ariko aramugomera atuma intumwa ze muri Egiputa, kugira ngo bamuhe amafarashi nâabantu benshi. Mbese azahirwa? Ukora nkâibyo azarokoka? Azica isezerano kandi arokoke?
16 â âUmwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, ni ukuri aho umwami wamwimitse atuye, uwo yasuzuguye indahiro ye akica nâisezerano rye, ni ho azapfira koko ari kumwe na we i Babuloni.
17 Farawo na we, nâingabo ze zikomeye nâibitero bye byinshi, nta cyo azamumarira mu ntambara igihe bazarunda ibyo kuririraho, bakubaka ibihome kugira ngo barimbure abantu benshi.
18 Yasuzuguye indahiro yica nâisezerano, ndetse yari yamanitse ukuboko kwe arahira ariko arengaho arabikora byose, ntabwo azarokoka.
19 â âNi cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ndirahiye, ni ukuri indahiro yanjye yasuzuguye nâisezerano ryanjye yishe, nzabigereka ku mutwe we.
20 Kandi nzamuramburiraho urushundura rwanjye afatwe mu mutego wanjye, nanjye nzamujyana i Babuloni abe ari ho mwibukiriza igicumuro cye yancumuyeho.
21 Kandi impunzi ze zose zo mu ngabo ze zose zizagushwa nâinkota, na bo abasigaye bazatatanirizwa mu birere byose, namwe muzamenya yuko jye Uwiteka ari jye wabivuze.
22 â âUku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Nanjye nzajyana icyo mu bushorishori bwâumwerezi maze ngitere, nzakokora ihage ryoroshye ryo mu mahage yo mu bushorishori bwawo maze nditere ahitegeye mu mpinga yâumusozi muremure,
23 ku musozi muremure wa Isirayeli ni ho nzaritera, na ryo rizagaba amashami yera imbuto ribe umwerezi mwiza, kandi ibiguruka byâamoko yose bizÄ«bera munsi yawo, mu gicucu cyâamashami yawo ni ho bizaba.
24 Maze ibiti byose byo mu ishyamba bizamenya yuko jye Uwiteka ari jye wacishije igiti kirekire bugufi, ngashyira hejuru igiti kigufi; numishije igiti gitoshye ntuma igiti cyumye gitoha. Jye Uwiteka narabivuze ndabisohoza.â â