EZEKIYELI 16
I Yerusalemu hagereranywa nâumugore wabaye maraya
1 Ijambo ryâUwiteka ryongera kunzaho riti
2 â Mwana wâumuntu, menyesha i Yerusalemu ibizira byaho
3 uvuge uti âUku ni ko Umwami Uwiteka abwira abâi Yerusalemu: Inkomoko yawe na kavukire yawe, uri uwo mu gihugu cyâi KanÄni. So yari Umwamori na we nyoko yari Umuhetikazi.
4 Kavukire yawe, umunsi wavutseho umukungwe wawe ntibawushariye, kandi ntibakujabuye nâamazi ngo ubonere. Ntabwo waruhije usigwa nâakamuri, habe no kugushyira mu twahi twâimpinja.
5 Nta wakurebanye imbabazi kugira ngo agukoreho ibyo akugiriye ibambe, ahubwo watawe ku gasozi ku munsi wavutseho kuko wagawaga.
6 â âNuko nkunyuzeho mbona wigaragura mu ivata ryawe ndakubwira nti â Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.â Ni ukuri narakubwiye nti â Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.â
7 Nakugwije nkâibimera mu murima uragwira kandi urakura, ugira uburanga buhebuje. Amabere yawe arashimangira nâumusatsi wawe urakura, ariko wari waratawe ari nta cyo wambaye.
8 â âNuko nkunyuzeho ndakwitegereza mbona ugeze mu gihe cyo kubengukwa, maze ngutwikiriza umwitero wanjye nambika ubwambure bwawe, ndetse narakurahiye nsezerana nawe, maze uba uwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
9 â âMperako nkuhagiza amazi, ni ukuri nkuhagiraho amaraso yawe rwose kandi nguhezuza amavuta.
10 Maze nkwambika imyambaro ifite amabara ateye ibika, ngukwetesha inkweto zâimpu za tahashi, ngukenyeza imyambaro yâibitare myiza kandi ngutwikiriza iya hariri.
11 Nkurimbishisha ibyâumurimbo kandi nkwambika ibitare byâizahabu ku maboko, nâumukufi mu ijosi ryawe.
12 Kandi nshyira impeta ku zuru ryawe nâimpeta zo ku matwi, nâikamba ryiza ku mutwe wawe.
13 Uko ni ko warimbishishijwe izahabu nâifeza, kandi imyambaro yawe yari ibitare byiza, na hariri nâamabara ateye ibika. Wajyaga urya ibyâifu yâingezi nâubuki nâamavuta ya elayo, kandi wari ufite uburanga buhebuje, urahirwa ndetse umera nkâumwamikazi.
14 Maze kwamamara kwawe kugera mu mahanga bitewe nâubwiza bwawe kuko bwari buhebuje, bwunguwe nâicyubahiro cyanjye naguhaye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
15 â âAriko wiringiye ubwiza bwawe maze usambana ubitewe no kogezwa kwawe, ubusambanyi bwawe ubuha abahisi bose uba uwabo.
16 Nuko wenda mu myambaro yawe kandi wiremera insengero zo mu mpinga zâimisozi, uzirimbishisha amabara atari amwe maze uzisambaniramo. Nta bimeze nkâibyo bizaba, ngo bimere bityo.
17 Kandi wajyanye impeta zawe nziza zâizahabu yanjye nâifeza yanjye, ibyo naguhaye, ubyiremeramo ibishushanyo byâabagabo ngo usambane na bo,
18 kandi wajyanye imyambaro yawe yâamabara ateye ibika urayibyambika, maze utereka imbere yabyo amavuta yanjye ya elayo nâimibavu yanjye.
19 Ndetse nâibyokurya byanjye naguhaye, ibyâifu yâingezi nâamavuta ya elayo nâubuki, ibyo nakugaburiraga wabiteretse imbere yabo ngo bibabere ibihumura neza, uko ni ko byagenze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
20 â âMaze kandi wajyanye abahungu bawe nâabakobwa bawe, abo wambyariye, urabibatambirira ngo barimburwe.
21 Mbese ubusambanyi bwawe urabwita icyoroshye ko wishe abana banjye, ukabatanga ngo babicishirizwe mu muriro?
22 Kandi muri ibyo bizira byawe byose nâubusambanyi bwawe, ntiwaruhije wibuka iminsi yâubuto bwawe, igihe utawe wambaye ubusa ukigaragura mu ivata ryawe.
23 â âNuko hanyuma yâibyo bibi byawe byose (erega uzabona ishyano! Ni ko Umwami Uwiteka avuga),
24 wiyubakiye inzu aharengeye, kandi wishyirira ingoro mu nzira zose.
25 Ingoro zawe wazubatse mu mahuriro yâinzira hose, ubwiza bwawe ubuhindura ikizira, kandi watambikirije uhita wese ugwiza ubusambanyi bwawe.
26 Kandi wasambanye nâAbanyegiputa bâabaturanyi bawe, bâibifufumange, ugwiriza ubusambanyi bwawe kundakaza.
27 â âNuko rero dore nkuramburiyeho ukuboko kwanjye, kandi igerero ryawe ryâibyokurya ndarigabanije. Ndagutanze ngo abakwanga bakugenze uko bashaka, ari bo bakobwa bâAbafilisitiya, bakojejwe isoni nâimigenzereze yawe mibi.
28 â âKandi wasambanye na Ashuri, kuko ari ntabwo unyurwa. Ni ukuri wasambanye na bo, ariko ntiwanyurwa.
29 Maze kandi wakwije ubusambanyi bwawe mu gihugu cyâi KanÄni ugeza i Bukaludaya, nyamara na bo ntibarakunyura.
30 â âUmwami Uwiteka aravuga ati: Umutima wawe ko utihanganye ugakora ibyo byose, umurimo wâumugore wâigishegabo cya maraya,
31 kuko wiyubakiye inzu aharengeye mu mahuriro yâinzira hose, ukiremera ingoro mu nzira zose ndetse ntumere nkâabandi ba maraya, kuko utita ku bihembo.
32 Ahubwo uri umugore wâumugabo kandi ugasambana, ukaryamana nâabashyitsi aho kuryamana nâumugabo wawe!
33 Abamaraya bose barahembwa, ariko weho uhemba abasambane bawe bose, ukabagurira kugira ngo bakuzeho baturutse impande zose ngo basambane nawe.
34 Ubusambanyi bwawe buciye ukubiri nâubwâabandi bagore, kuko ari nta wagukurikiranaga ngo musambane, ahubwo utanga ibiguzi ariko weho ntugurirwe, ni cyo gituma ucishije ukubiri nâabandi.
35 â âNuko rero wa musambanyi we, umva ijambo ryâUwiteka.
36 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko ibiteye ishozi byawe byasheshwe hasi, ibiteye isoni byawe bigatwikururwa bitewe nâubusambanyi wagiranaga nâabakunzi bawe, no ku bwâibigirwamana byose byâibizira byawe, nâamaraso yâabana bawe wabihaye,
37 dore ngiye guteraniriza abakunzi bawe bose hamwe, abakunezezaga nâabo wakundaga bose nâabo wangaga bose, nzabaguteranirizaho baguturuke impande zose, maze ntwikururire ibiteye isoni byawe kugira ngo babirebe byose.
38 Kandi nzagucira urubanza ruhwanye nâurwâabagore basambana, kandi bakavusha amaraso, kandi nzakuvusha amaraso nkurakariye kandi ngufuhira.
39 Maze nzagutanga mu maboko yabo, na bo bazarimbura ya nzu yawe yâaharengeye basenye nâingoro zawe, kandi bazakwambura imyambaro yawe, bagucuze nâibintu byawe byiza byâumurimbo, maze bagusige bagutamuruye kandi wambaye ubusa.
40 â âBazaguteza nâigitero maze bagutere amabuye, kandi bagusogoteshe inkota zabo.
41 Amazu yawe bazayatwika bakugezeho ibihano uri imbere yâabagore benshi, nanjye nzatuma utongera gusambana, kandi ntuzongera gutanga ibiguzi byabyo ukundi.
42 Uku ni ko nzakuruhuriraho uburakari bwanjye, ifuh ryanjye rigushirireho, maze ntururukwe ne kongera kurakara.
43 Kuko utibutse iminsi yo mu buto bwawe, ahubwo ukandakarisha ibyo byose. Nuko rero dore nanjye ngiye guherereza imigenzereze yawe ku mutwe wawe, kandi ibyo bibi nâibizira byawe byose, ntabwo uzongera kubikora ukundi. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
44 â âDore uca imigani wese azagucira uyu mugani ati: Nyina nâumukobwa ni ubutarutana.
45 Uri uwa nyoko wanga umugabo we nâabana be, kandi uri umwe na bene nyoko banze abagabo babo nâabana babo. Nyoko yari Umuhetikazi, na we so yari Umwamori.
46 â âKandi mukuru wawe ni Samariya uturanye ibumoso bwawe nâabakobwa be, na murumuna wawe utuye iburyo bwawe ni Sodomu nâabakobwa be.
47 Nyamara ntiwagendeye mu nzira zabo cyangwa ngo ukurikize ibizira byabo gusa, ahubwo nkâaho wabigaye ngo byoroshye, wabarengeje kwiyanduza mu nzira zawe zose.
48 â âUmwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye yuko Sodomu murumuna wawe we nâabakobwa be, batagenje nkawe nâabakobwa bawe.
49 Dore iki ni cyo gicumuro cya murumuna wawe Sodomu: ubwibone nâibyokurya byinshi, nâubukire bwe nâubwâabakobwa be, kandi ntiyakomezaga ukuboko kwâabakene nâindushyi.
50 Bari abirasi, maze bakorera ibizira imbere yanjye, nuko mbibonye mperako mbakuraho.
51 â âNdetse na Samariya ntabwo yakoze ibyaha bingana nâigice cyâibyawe, ariko weho wagwije ibizira byawe kubarusha, ibizira byawe byose wakoze bituma ukuza bene nyoko ho urubanza.
52 Nawe ukorwe nâisoni ubwawe kuko wahaye urubanza bene nyoko, ku bwâibyaha byawe wakoze birusha ibyabo kuba bibi bakurushije gukiranuka. Ni ukuri umware, kandi ukorwe nâisoni, kuko wakuje bene nyoko ho urubanza.
53 â âNanjye nzagarura imbohe zabo, imbohe za Sodomu nâabakobwa be, nâimbohe za Samariya nâabakobwa be nâimbohe zawe ubwawe zizirimo,
54 kugira ngo ukorwe nâisoni wowe ubwawe, umwazwe nâibyo wakoze byose, kuko wabahumurije.
55 Kandi bene nyoko Sodomu nâabakobwa be, bazongera kumera nkâuko bahoze, na Samariya nâabakobwa be na bo bazongera kumera nkâuko bahoze, kandi wowe nâabakobwa bawe muzongera kumera nkâuko mwahoze.
56 Murumuna wawe Sodomu ntiwabaraga inkuru ze mu gihe cyâubwibone bwawe,
57 ibibi byawe bitaramenyekana nko mu gihe cyâibikoza isoni byâabakobwa bâi Siriya, nâibyâabamukikijeho bose, abakobwa bâAbafilisitiya bagushinyagurira baguturutse impande zose?
58 Ibibi byawe nâibizira byawe wabyikoreye nkâumutwaro. Ni ko Uwiteka avuga.
59 â âUwiteka aravuga ati: Nanjye nzakugenzereza nkâuko wagenje, kuko wahinyuye indahiro ukica isezerano.
60 Ariko nzibuka isezerano nasezeranye nawe mu minsi yâubuto bwawe, kandi nzagushyiriraho isezerano ryâiteka ryose.
61 Ni bwo uzibuka inzira zawe ugakorwa nâisoni, ubwo uzakira bene nyoko, bakuru bawe na barumuna bawe, kandi nzabaguha bakubere abakobwa, ariko si ku bwâisezerano ryawe.
62 Nuko nzakomeza isezerano ryanjye nawe, maze umenye yuko ari jye Uwiteka,
63 kugira ngo ubone kwibuka no kumwarwa, kandi we kongera kubumbura akanwa kawe ubitewe nâisoni zawe, nimara kukubabarira ibyo wakoze byose. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.â â