EZEKIYELI 18
Umugani wâinzabibu zirura; umuntu azazira ibyaha bye
1 Ijambo ryâUwiteka ryongera kunzaho riti
2 â Kuki mujya mucira igihugu cya Isirayeli uyu mugani ngo âAbabyeyi bariye inzabibu zirura, ariko abana babo bakaba ari bo bagira ubushagarira mu kanwaâ?
3 â Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ntabwo muzongera gucira Isirayeli uwo mugani.
4 Dore ubugingo bwa bose ni ubwanjye, ubugingo bwâumwana ni ubwanjye nkâubugingo bwa se, ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa.
5 â Ariko umuntu niba ari umukiranutsi, agakora ibitunganye bihwanye nâamategeko,
6 kandi akaba atagaburiye imandwa ku murinzi ushinzwe mu mpinga yâumusozi, nâibigirwamana byâinzu ya Isirayeli ntabyuburire amaso kandi akaba atanduza umugore wâumuturanyi we, ategereye umugore uri mu mugongo,
7 ari ntawe yagiriye nabi, ahubwo akaba yarashubije ingwate uwayimugwatirije kandi ari nta we yariganije, ahubwo akagaburira abashonji akambika abambaye ubusa,
8 kandi ntagurize kubona indamu yâubuhenzi cyangwa kwaka umuntu ibirenze urugero, ahubwo akarinda ukuboko kwe ikibi kandi umuntu uburana nâundi akabacira urubanza rutabera,
9 akagendera mu mategeko yanjye, agakomeza amateka yanjye kandi akaba nâumunyamurava, uwo aba ari umukiranutsi, ni ukuri azabaho. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
10 â Ariko nabyara umwana wâumuhungu akaba umwambuzi uvusha amaraso, akagira kimwe akora cyo muri ibyo,
11 ntagire icyo akora cyo mu bikwiriye, ahubwo ndetse akaba yagaburiye imandwa ku murinzi ushinzwe mu mpinga yâumusozi, yaranduje nâumugore wâumuturanyi we,
12 abakene nâindushyi yarabagiriye nabi kandi yarambuye abandi, ntasubize nâicyo yagwatirijwe, yaruburiye amaso ye ku bigirwamana kandi yarakoze ibizira,
13 yaragurije kubona indamu yâubuhenzi akaka umuntu ibirenze urugero, mbese azabaho? Ntabwo azabaho yarakoze ibyo bizira byose. Ni ukuri azapfa, nâamaraso ye ni we azabaho.
14 â Nuko rero nabyara umwana wâumuhungu maze yabona ibyaha byose bya se, ibyo yakoze, agatinya ntakore nkâibyo
15 kandi akaba atagaburiye imandwa ku murinzi ushinzwe mu mpinga yâumusozi, nâibigirwamana byâinzu ya Isirayeli atabyuburiye amaso ye, atanduje nâumugore wâumuturanyi we
16 kandi ari ntawe yagiriye nabi, atakiriye nâingwate, ari nta we yambuye ahubwo yaragaburiye abashonji kandi yarambitse nâabambaye ubusa,
17 atabanguriye abakene ukuboko, atagurije kubona indamu yâubuhenzi cyangwa ibirenze urugero, yarakomeje amategeko yanjye akagendera mu mateka yanjye, ntabwo azazira ibibi bya se, ni ukuri azabaho.
18 Ariko se ubwe kuko yakoze ibyâurugomo, akambura uwo bava inda imwe kandi agakorera ibitari byiza mu bwoko bwe, dore azapfa azize ibyo byaha bye.
19 â Kandi murampakanya ngo âUmwana yabuzwa nâiki kuzira ibibi bya se?â Ndabasubiza nti: Umwana nakora ibitunganye bihwanye nâamategeko, agakomeza amateka yanjye yose kandi akayakurikiza, ni ukuri azabaho.
20 Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa, umwana ntazazira ibyaha bya se kandi na se ntazazira ibyaha byâumwana we, gukiranuka kâumukiranutsi kuzaba kuri we, kandi ibyaha byâumunyabyaha bizaba kuri we.
21 â Ariko umunyabyaha nahindukira akava mu byaha bye byose yakoze, agakomeza amategeko yanjye yose kandi agakora ibitunganye bihwanye nâamategeko, ni ukuri azabaho ntabwo azapfa.
22 Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamubarwaho, azabeshwaho nâuko yabaye umukiranutsi.
23 Muragira ngo nishimira ko umunyabyaha apfa? Ni ko Umwami Uwiteka abaza. Ikiruta si uko yahindukira akava mu nzira ye mbi, akabaho?
24 â Ariko umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi, agakurikiza ibizira byose, ibyo umunyabyaha akora, mbese azabaho? Ibyo gukiranuka yakoze byose nta na kimwe kizibukwa, ubugome bwe yagize nâicyaha cye yakoze ni byo azazira.
25 â Ariko muravuga muti âImigenzereze yâUwiteka ntitunganye.â Nimwumve mwa bâinzu ya Isirayeli mwe, mbese imigenzereze yanjye ntitunganye? Imigenzereze yanyu si yo idatunganye?
26 Umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi azabipfiramo, ibibi yakoze ni byo apfiramo.
27 Maze kandi umunyabyaha nava mu byaha bye yakoraga, agakora ibitunganye bihwanye nâamategeko, azakiza ubugingo bwe.
28 Kuko yihwituye akava mu bibi bye yakoze byose, ni ukuri azabaho ntabwo azapfa.
29 Ariko abâinzu ya Isirayeli baravuga bati âImigenzereze yâUwiteka ntitunganye.â Mwa bâinzu ya Isirayeli mwe, mbese imigenzereze yanjye ntitunganye? Imigenzereze yanyu si yo idatunganye?
30 â Ni cyo gituma ngiye kubacira urubanza, umuntu wese nkâuko imigenzereze ye iri, mwa bâinzu ya Isirayeli mwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Nimugaruke muve mu bibi byanyu byose, ibibi bitabatera kurimburwa.
31 Nimute kure ibicumuro byanyu byose, ibyo mwakoze, mwirememo umutima mushya nâumwuka mushya. Kuki mwarinda gupfa, mwa bâinzu ya Isirayeli mwe?
32 Erega sinishimira ugiye gupfa ko yapfa, nuko nimuhindukire mubeho.â Ni ko Umwami Uwiteka avuga.