DANIYELI 8
Daniyeli yerekwa ibyâimpfizi yâintama nâisekurume yâihene
1 Mu mwaka wa gatatu Umwami Belushazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli neretswe ibikurikira ibyo neretswe ubwa mbere.
2 Nkerekwa ibyo nagize ngo ndi ibwami i Shushani mu gihugu cya Elamu, ariko ubwo nabyerekwaga nari ku ruzi Ulayi,
3 nubuye amaso mbona impfizi yâintama ifite amahembe abiri, ihagaze ku ruzi. Ayo mahembe uko ari abiri yari maremare ariko rimwe ryasumbaga irindi, irirerire ni ryo ryaherukaga kumera.
4 Mbona iyo mpfizi yâintama igenda ishyamye yerekeye iburasirazuba nâikasikazi nâikusi, ntihagira inyamaswa ihangara kuyihagarara imbere, ntihaboneka ubasha kuziyikiza. Yagenzaga uko yishakiye, ikagira imbaraga.
5 Nkibyitegereza mbona haje isekurume yâihene iturutse iburengerazuba igenda idakoza amaguru hasi, ikwira isi yose.Kandi iyo sekurume yâihene yari ifite ihembe rigaragara cyane hagati yâamaso yayo.
6 Nuko itera ya mpfizi yâintama yâamahembe abiri nari nabonye ihagaze ku ruzi, iyivudukira ifite imbaraga nâuburakari bukaze.
7 Mbona yegereye iyo mpfizi yâintama irayirakarira, irayisekura iyivuna ayo mahembe yombi. Ya mpfizi yâintama ntiyari ifite imbaraga zo kuyihagarara imbere. Ahubwo iyo sekurume yâihene iyikubita hasi irayisiribanga, ntihaboneka uwabasha gukiza iyo mpfizi yâintama imbaraga za ya sekurume yâihene.
8 Isekurume yâihene igira imbaraga nyinshi cyane, imaze gukomera iryo hembe rinini riravunika, mu cyimbo cyaryo hamera andi mahembe ane agaragara cyane, yerekeye mu birere bine byâijuru.
9 Kuri rimwe muri ayo hashamikaho agahembe gato karakura cyane, kaba rinini ryerekeye ikusi nâiburasirazuba nâigihugu gifite ubwiza.
10 Rihinduka rinini rigera mu ngabo zo mu ijuru, ndetse ingabo zimwe nâinyenyeri zimwe ribijugunya hasi rirabisiribanga.
11 Nuko ririkuza ndetse ryireshyeshya nâumugaba wâingabo, rimukuraho igitambo gihoraho kandi ubuturo bwera burasenyuka.
12 Izo ngabo hamwe nâigitambo gihoraho, bihÄnwa mu butware bwaryo ku bwâigicumuro. Ibyâukuri ribijugunya hasi, rikajya ribasha ibyo rigambiriye.
13 Nyuma numva uwera avuga, maze undi wera abaza uwo wavugaga ati â Ibyo byerekanywe byâigitambo gihoraho nâigicumuro kinyagisha bizageza ryari, ubwo ubuturo bwera nâizo ngabo bizasiribangwa?â
14 Aransubiza ati â Bizageza iminsi ibihumbi bibiri na magana atatu uko bukeye bukira, nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa.â
Daniyeli asobanurirwa ibyo yeretswe
15 Nuko jye ubwanjye Daniyeli, maze kubona ibyo neretswe ibyo ngashaka kubimenya, ngiye kubona mbona igisa nâumuntu kimpagaze imbere,
16 maze numva ijwi ryâumuntu riturutse hagati yâuruzi Ulayi arahamagara ati â Gaburiyeli we, sobanurira uwo muntu ibyo yeretswe.â
17 Nuko ansanga aho nari mpagaze, ariko akiza ndatinya nikubita hasi nubamye, nuko arambwira ati â Umva yewe mwana wâumuntu, ibyo weretswe ni ibyâigihe cyâimperuka.â
18 Ariko akimbwira ndarabirana nkâusinziriye uko nakubamye, ankoraho arambyutsa.
19 Arambwira ati â Umva, ngiye kukumenyesha ibizaba mu gihe cyâumujinya wo ku mperuka, kuko ari ibyâigihe cyâimperuka cyategetswe.
20 â Impfizi yâintama yâamahembe abiri wabonye, ni bo bami bâAbamedi nâAbaperesi.
21 Kandi ya sekurume yâihene yâigikomo ni umwami wâi Bugiriki, kandi ihembe rinini riri hagati yâamaso yayo ni we mwami wabo wa mbere.
22 Kandi nkâuko ryavunitse mu cyimbo cyaryo hakamera andi mahembe ane, uko ni ko hazaba ubwami bune bukomoka muri ubwo bwoko, ariko buzaba budafite amaboko nkâayâuwa mbere.
23 â Igihe ubwo bwami buzaba bwenda gushirira, abanyabyaha bamaze gukabya, umwami wâumunyamwaga umenya ibitamenyekana azima.
24 Imbaraga ze zizaba zikomeye, ariko ntizizaba ari ize ubwe. Azarimbura bitangaje, azabasha ibyo yagambiriye, azarimbura abakomeye nâubwoko bwâabera.
25 Azagira imigambi ituma abashishwa byose nâuburyarya, kandi azishyira hejuru mu mutima we, azarimbura benshi biraye ndetse azahaguruka kurwanya Umwami wâabami. Ariko azavunagurika nta wumukozeho.
26 Ibyerekanywe byavuzwe ko bizaba muri iyo minsi, uko buzacya bukira ni ibyâukuri, ariko ujye ubizigama kuko ari ibyâigihe gishyize kera.â
27 Nuko jyewe Daniyeli mperako ndaraba, mara iminsi ndwaye. Bukeye ndahaguruka nkora imirimo yâumwami ariko ntangazwa nâibyo neretswe ibyo, nyamara nta muntu wabimenye.