DANIYELI 7
Daniyeli arota inyamaswa enye
1 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Belushazari umwami wâi Babuloni, Daniyeli yarose inzozi maze abona ibyo yeretswe ari ku buriri bwe. Aherako yandika ibyo yarose, arobanuramo ingingo zabyo zikomeye.
2 Nuko Daniyeli aravuga ati â Mu byo neretswe nijoro, nagiye kubona mbona imiyaga ine yo mu ijuru ihubukira ku nyanja nini.
3 Muri iyo nyanja havamo inyamaswa nini enye, zidasangiye ubwoko.
4 Iya mbere yasaga nâintare, ifite amababa nkâayâikizu. Nyihanga amaso kugeza aho amababa yayo ashikurijwe igahagarikwa ku isi, ihagarika amaguru yemye nkâumuntu kandi ihabwa umutima nkâuwâumuntu.
5 â Ndongera mbona indi nyamaswa ya kabiri isa nâidubu yegutse uruhande rumwe, kandi yari itambitse imbavu eshatu mu mikaka yayo. Barayibwira bati âByuka uconshomere inyama nyinshyi.â
6 â Hanyuma yâibyo mbona indi nyamaswa isa nâingwe, ku mugongo wayo yari ifite amababa ane asa nâayâigisiga, kandi yari ifite imitwe ine, ihabwa ubutware.
7 â Hanyuma yâibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba yâinyamaboko nâimbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini yâibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro nâizindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi.
8 Nitegereje ayo mahembe mbona muri yo hameze irindi hembe ritoya. Imbere yaryo hakurwa amahembe atatu mu yari asanzwe, kandi kuri iryo hembe mbonaho amaso asa nâayâumuntu, nâakanwa kavuga ibikomeye.
Daniyeli abona Umukuru nyirâibihe byose
9 â Nkomeza kwitegereza kugeza aho bashyiriyeho intebe zâubwami, haza Umukuru nyirâibihe byose aricara. Imyambaro ye yeraga nka shelegi, kandi umusatsi we wasaga nâubwoya bwâintama bwera. Intebe yâubwami bwe yasaga nâibirimi byâumuriro, kandi inziga zayo zasaga nâumuriro ugurumana.
10 Imbere ye hatembaga umuriro, uduhumbagiza baramukoreraga kandi inzovu incuro inzovu bari bamuhagaze imbere. Imanza zirashingwa, ibitabo birabumburwa.
11 â Uwo mwanya ndangarira ijwi rya rya hembe ryavugaga amagambo akomeye. Nkomeza kwitegereza aho ya nyamaswa yiciwe, umubiri wayo ukarimburwa igatabwa mu muriro igatwikwa.
12 Za nyamaswa zindi zinyagwa ubutware bwazo, ariko zirekerwa ubugingo bwazo kugira ngo zimare igihe zategetswe kumara.
13 â Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa nâumwana wâumuntu aziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe asanga wa Mukuru nyirâibihe byose, bamumugeza imbere. 1.7,13; 14.14
14 Nuko ahabwa ubutware nâicyubahiro nâubwami, kugira ngo abantu bâamoko yose yâindimi zitari zimwe bajye bamukorera.Ubutware bwe ni ubutware bwâiteka ryose butazashira, kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.
Gusobanura inzozi za Daniyeli
15 â Jyewe Daniyeli ibyo neretswe bintera agahinda mu mutima, birambabaza cyane.
16 Nyuma negera umwe mu bari bahagaze aho mubaza amashirakinyoma yâibyo byose, arabimbwira ansobanurira impamvu zabyo
17 ati âIzo nyamaswa nini uko ari enye, ni bo bami bane bazaduka mu isi.
18 Ariko abera bâIsumbabyose bazahabwa ubwo bwami babuhindĹŤre, bube ubwabo iteka ryose.â
19 â Mperako nifuza kumenya amashirakinyoma yâibyâinyamaswa ya kane itasaga nâizindi zose, yari iteye ubwoba cyane bitavugwa, ifite imikaka yâibyuma nâinzara zâimiringa ari yo yaconshomeraga ibintu ikabimenagura, ibisigaye ikabisiribangisha amajanja yayo.
20 Kandi nifuza kumenya ibyâamahembe cumi yari ku mutwe wayo, nâibyâirindi hembe ryameze atatu asanzwe akarandurwa imbere yaryo, ari ryo rya hembe ryari rifite amaso nâakanwa kavuga ibikomeye, ryarushaga ayandi gukomera.
21 â Maze mbona iryo hembe rirwanya abera ryenda kubanesha,
22 kugeza aho Umukuru nyirâibihe byose yaziye agatsindishiriza abera bâIsumbabyose. Igihe kirasohora abera bahabwa ubwami.
23 â Maze wa wundi arambwira ati âIyo nyamaswa ya kane izaba ubwami bwa kane ku isi, kandi buzaba budasa nâubundi bwami bwose, buzaconshomera isi yose buyisiribange, buyimenagure.
24 Kandi ayo mahembe cumi, muri ubwo bwami hazakomokamo abami cumi. Hanyuma yabo hazaza undi mwami, ariko we ntazaba asa nâabo ba mbere kandi azanesha abami batatu.
25 Ni we uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose, kandi azarenganya abera bâIsumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe nâamategeko, kandi bizarekerwa mu maboko ye kugeza aho igihe nâibihe nâigice cyâigihe bizashirira.
26 Hanyuma urubanza ruzashingwa, bazamunyaga ubutware ngo babumareho burimburwe kugeza ku mperuka.
27 Maze ubwami nâubutware nâicyubahiro cyâubwami bwose buri munsi yâijuru, bizahabwe ubwoko bwâabera bâIsumbabyose. Ubwami bwayo ni ubwami buzahoraho iteka, kandi ubutware bwose buzajya buyikorera buyumvire.â
28 â Ayo magambo agarukiye aha. Ariko jyewe ubwanjye Daniyeli, ibyo natekereje bimpagarika umutima cyane, bituma mu maso hanjye hahinduka ukundi, ariko mbika iryo jambo mu mutima wanjye.â