DANIYELI 5
Umwami agira ibirori abona intoki zandika ku rusika
1 Umwami Belushazari ararika abatware be bakuru igihumbi ngo baze mu birori, abatunganiriza ibyokurya nâibyokunywa.muri ibyo birori, umwami na we anywera vino imbere yâabo batware igihumbi.
2 Nuko Belushazari agisogongera kuri vino, ategeka ko bamuzanira ibintu byâizahabu nâifeza, ibyo se Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rwâi Yerusalemu, kugira ngo umwami nâabatware be nâabagore be nâinshoreke ze babinyweshe.
3 Bamuzanira ibyo bintu byâizahabu byakuwe mu rusengero rwâinzu yâImana yari i Yerusalemu, maze umwami nâabatware be nâabagore be nâinshoreke ze barabinywesha,
4 banywa vino bahimbaza ibigirwamana byâizahabu nâibyâifeza, nâibyâimiringa nâibyâibyuma, nâibyâibiti nâibyâamabuye.
5 Uwo mwanya haboneka intoki zâumuntu, zandika ku rusika ruhomye rwâinzu yâumwami aherekeye igitereko cyâitabaza, umwami abona ikiganza cyandika.
6 Abibonye mu maso he hahinduka ukundi, gutekereza kwe kumuhagarika umutima. ingingo zâamatako ye zicika intege kandi amavi ye arakomangana.
7 Umwami atera hejuru ati â Nimunzanire abapfumu nâAbakaludaya nâabacunnyi.â Abo banyabwenge bâi Babuloni baje umwami arababwira ati â Uri busome iyi nyandiko wese akansobanurira impamvu yayo, azambikwa umwenda wâumuhengeri nâumukufi wâizahabu mu ijosi, kandi azaba umutware wa gatatu mu bwami.â
8 Nuko abanyabwenge bâumwami bose barinjira, ariko bananirwa gusoma iyo nyandiko cyangwa kumenyesha umwami uko isobanurwa.
9 Umwami Belushazari aherako ahagarika umutima cyane, mu maso he hahinduka ukundi nâabatware be barashoberwa.
10 Nyuma umwamikazi yumvise amagambo yâumwami nâabatware be, yinjira mu nzu yâibirori bariragamo aravuga ati â Nyagasani nyaguhoraho, ibyo utekereza bye kuguhagarika umutima ngo mu maso hawe hahinduke ukundi,
11 kuko mu gihugu cyawe harimo umugabo urimo umwuka wâimana zera. Ndetse ku ngoma ya so yabonekwagamo nâumucyo no kwitegereza nâubwenge buhwanye nâubwenge bwâimana, kandi so Umwami Nebukadinezari yamugize umutware wâabakonikoni nâabapfumu nâAbakaludaya nâabacunnyi,
12 kuko muri uwo mugabo Daniyeli, uwo umwami yahimbye Beluteshazari habonetsemo umwuka mwiza no kwitegereza, yashoboraga gusobanura inzozi no guhishura ibihishwe, no guhangura ibyananiranye. Nuko nibahamagare Daniyeli, aze asobanure impamvu yabyo.â
Daniyeli asoma ibyanditswe ku rusika, arabisobanura
13 Nuko bazana Daniyeli imbere yâumwami. Umwami abaza Daniyeli ati â Ni wowe Daniyeli wo mu banyagano bâAbayuda, umwami data yakuye i Buyuda?
14 Numvise bakuvuga ko umwuka wâimana ari muri wowe, kandi ko umucyo no kwitegereza nâubwenge bwiza bikubonekaho.
15 Ubu ngubu banzaniye abanyabwenge nâabapfumu, kugira ngo bansomere iyi nyandiko bansobanurire impamvu yayo, ariko ntibashoboye kubisobanura.
16 Ariko numvise ko ushobora gusobanura amagambo no guhangura ibyananiranye. Nuko rero niba ushobora kunsomera iyi nyandiko ukansobanurira impamvu yayo, uzambikwa umwenda wâumuhengeri nâumukufi wâizahabu mu ijosi, kandi uzaba umutware wa gatatu mu bwami.â
17 Daniyeli asubiza umwami ati â Impano zawe uzigumanire, kandi ingororano zawe uzihe undi. Ariko ndasomera umwami iyi nyandiko, musobanurire impamvu yayo.
18 â Umva, nyagasani, Imana Isumbabyose yahaye so Nebukadinezari ubwami no gukomera nâubwiza nâicyubahiro.
19 Abantu bâamoko yose yâindimi zitari zimwe baramutinyaga, bagahindira imishyitsi imbere ye ku bwâicyubahiro Imana yamuhaye. Yicaga uwo ashatse kwica, akarokora uwo ashatse kurokora. Yogezaga uwo ashatse kogeza, agacisha bugufi uwo yashakaga gucisha bugufi.
20 Ariko yishyira hejuru, yinangira umutima bimutera kuba umunyagitinyiro mu byo yakoraga, ni ko gukurwa ku ntebe yâubwami maze icyubahiro cye bakimukuraho.
21 Nuko yirukanwa mu bantu umutima we uhindurwa nkâuwâinyamaswa, abana nâimparage, akarisha nkâinka, umubiri we utondwaho nâikime kiva mu ijuru kugeza aho yamenyeye ko Imana Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bwâabantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishatse.
22 â Ariko wowe umwana we Belushazari, ntiwicishije bugufi mu mutima wawe nubwo wamenye ibyo byose,
23 ahubwo wishyize hejuru ugomera Uwiteka Imana nyirâijuru, bakuzanira ibintu byo mu nzu yayo kugira ngo wowe nâabatware bawe nâabagore bawe nâinshoreke zawe mubinyweshe vino, maze uhimbaza ibigirwamana byâifeza nâibyâizahabu, nâibyâimiringa nâibyâibyuma, nâibyâibiti nâibyâamabuye bitareba, ntibyumve, ntibyitegereze. Ariko Imana ifite umwuka wawe mu kuboko kwayo, nyirâukumenya imigendere yawe yose, nturakayishimisha.
24 Ni cyo gitumye itegeka ko icyo kiganza kiza, ikacyandikisha iyi nyandiko.
25 â Kandi ibyanditswe ni byo ibi: Mene Mene Tekeli Ufarisini.
26 Kandi bisobanurwa bitya: Mene bisobanurwa ngo Imana ibaze imyaka umaze ku ngoma, iyishyiraho iherezo.
27 Tekeli bisobanurwa ngo: wapimwe mu bipimo, ugaragara ko udashyitse.
28 Kandi PerÄsi bisobanurwa ngo: ubwami bwawe buragabwe, buhawe Abamedi nâAbaperesi.â
29 Nuko Belushazari ategeka ko bambika Daniyeli umwenda wâumuhengeri nâumukufi wâizahabu mu ijosi, kandi ko bavuga baranguruye ko azaba umutware wa gatatu mu bwami.
30 Ariko iryo joro Belushazari umwami wâu Bukaludaya aricwa.