DANIYELI 10
Daniyeli abona ubwiza bwâImana, ararabirana
1 Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya KĆ«ro umwami wâi Buperesi, Daniyeli wahimbwe Beluteshazari hariho icyo yeretswe kandi cyari icyâukuri, ari cyo ntambara zikomeye. Amenya icyo ari cyo, ibyo yeretswe biramusobanukira.
2 Muri iyo minsi, jyewe Daniyeli namaze ibyumweru bitatu ndira.
3 Nta mutsima naryaga nubwo ari mwiza, nta nyama cyangwa vino, nta cyo nasamiraga kandi sinihezuraga kugeza aho ibyo byumweru uko ari bitatu byose bishiriye.
4 Ariko ku munsi wa makumyabiri nâine wâukwezi kwa mbere, nari ku nkombe yâuruzi runini rwitwa Hidekelu.
5 Nuko ntereye amaso mbona umugabo wambaye umwenda wâigitare, yari akenyeje izahabu nziza yacukuwe Ufazi.
6 Kandi umubiri we wasaga na yasipi, mu maso he hasaga nâumurabyo, amaso ye yasaga nâamatabaza yaka umuriro, amaboko ye nâibirenge bye byasaga nâimiringa isenwe, kandi ijwi ryâamagambo ye ryari rimeze nkâiryâabantu benshi.
7 Ni jye Daniyeli gusa wabonye ibyo neretswe ibyo, ariko abantu twari kumwe ntibarakabibona, ahubwo bahinze umushyitsi cyane barahunga, barihisha.
8 Nuko nsigara aho jyenyine mbona ibyo byerekanywe bikomeye, sinasigarana intege kuko ubwiza bwanjye bwampindukiyemo ububore ndatentebuka.
9 Ariko numvaga ijwi ryâamagambo ye, nkiryumva ngwa nubamye ndarabirana nkâusinziriye.
10 Nuko haza ukuboko kunkoraho, kurambyutsa kumpfukamisha amavi nâibiganza.
11 Arambwira ati â Yewe Daniyeli mugabo ukundwa cyane, umva amagambo ngiye kukubwira, haguruka weme kuko uyu munsi ngutumweho.â Amaze kumbwira iryo jambo ndahaguruka, mpagarara ntengurwa.
12 Aherako arambwira ati â Witinya Daniyeli, kuko uhereye ku munsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere yâImana yawe, amagambo yawe yarumviswe kandi ni yo anzanye.
13 Ariko umutware wâibwami bwâu Buperesi amara iminsi makumyabiri nâumwe ambuza. Nyuma Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye aza kuntabara, ntinda mu bami bâu Buperesi.
14 Nuko none nzanywe no kugusobanurira ibizaba ku bantu bawe mu minsi yâimperuka, kuko ibyo weretswe ari ibyâigihe gishyize kera.â
15 Amaze kumbwira ayo magambo, ncurika umutwe ndumirwa.
16 Maze haza uwasaga nâumwana wâumuntu akora ku munwa wanjye, mperako mbumbura akanwa kanjye ndavuga, mbwira uwari umpagaze imbere nti â Databuja, ibyo neretswe ko byatumye imibabaro yanjye ingarukamo nkabura intege,
17 mbese nkanjye umugaragu wawe nabasha nte kuvugana na databuja, ko nta ntege ngifite kandi ntagihumeka neza?â
18 Uwasaga nâumuntu arongera ankoraho, arankomeza.
19 Arambwira ati â Yewe mugabo ukundwa cyane, witinya, amahoro abe muri wowe. Komera, koko komera.âTukivugana mperako ndakomezwa ndavuga nti â Databuja vuga, kuko unkomeje.â
20 Arambaza ati â Uzi ikinzanye aho uri? Dore ubu ngiye gusubirayo kurwana nâumutware wâu Buperesi, nimara kugenda umwami wâu Bugiriki araherako aze.
21 Ariko ndagusobanurira ibyanditswe mu byanditswe byâukuri, kandi abo nta wundi dufatanije kubarwanya keretse Mikayeli, umutware wanyu.