DANIYELI 11
Intambara zâumwami wâikusi nâumwami wâikasikazi nâibindi
1 â Kandi nanjye, mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Dariyo wâUmumedi, nahagurukijwe no kumufasha no kumukomeza.
2 Nuko none ngiye kukwereka ibyâukuri. Hazima abandi bami batatu i Buperesi, ariko uwa kane uzima azarusha ba batatu bose ubutunzi cyane. Namara kugwiza imbaraga ku bwâubutunzi bwe, azahagurutsa ingabo ze zose kurwanya ubwami bwâu Bugiriki.
3 â Kandi hazima umwami ukomeye uzategesha imbaraga nyinshi, agenze uko yishakiye,
4 namara gukomera ubwami bwe buzatagarana bugabanywemo mu birere bine byo mu ijuru, kandi ntibuzazungurwa nâurubyaro rwe, ntibuzategekwa nkâuko yari asanzwe abutegeka, kuko ubwami bwe buzakurwaho hakazima abandi batari abe.
5 â Nuko umwami wâikusi azakomera, ariko umwe wo mu batware be azamurusha amaboko ahereko atware, kandi ubutware bwe buzakomera cyane.
6 Nihashira imyaka bazuzura, kuko umukobwa wâumwami wâikusi azasanga umwami wâikasikazi kugira ngo abuzuze, ariko uwo mukobwa azabura imbaraga zâamaboko ye, uwo mugabo na we ubwe ntazahagarara ngo akomere, nâamaboko ye na yo ni uko, ariko uwo mukobwa azatanganwa nâabamuzanye nâumubyeyi we, nâuwamukomezaga icyo gihe.
7 Ariko umwe wo mu rubyaro rwe wakomotse ku gishitsi cye, azahaguruka yime ingoma ya sekuruza, azajya mu ngabo yinjire mu bihome byâumwami wâikasikazi abigirire uko ashaka, yerekane imbaraga ze.
8 Ndetse nâimana zabo azazijyana ho iminyago muri Egiputa, nâibishushanyo biyagijwe nâibintu byabo byiza byâifeza nâizahabu, kandi azamara imyaka aretse umwami wâikasikazi.
9 Hanyuma uwo mwami wâikasikazi azatera igihugu cyâumwami wâikusi, maze asubire mu gihugu cye.
10 â Bukeye abana be bazateranya imitwe yâingabo nyinshi batabare, izo ngabo zizatera zisandare nkâumwuzure wâamazi zikwire igihugu, nizimara guhitanya zizagaruka zirwana zihindurane igihome cyâumwami wâikusi.
11 Maze umwami wâikusi azarakara, azasohoka arwane nâumwami wâikasikazi. Azagaba ingabo nyinshi, maze ingabo zâumwami wâikasikazi zizagaruzwe umuheto nâumwami wâikusi.
12 Umwami wâikusi namara kunesha izo ngabo azishyira hejuru, ariko nubwo azaba arimbuye abantu inzovu nyinshi ntazaba anesheje rwose,
13 kuko umwami wâikasikazi azagaruka akagaba ingabo ziruta iza mbere, kandi nihashira imyaka azazana nâingabo nyinshi nâibintu byinshi.
14 Icyo gihe benshi bazahagurutswa no kurwanya umwami wâikusi, kandi abâinguguzi bo mu bwoko bwawe bazahaguruka kugira ngo basohoze ibyerekanywe mu nzozi, ariko bazagwa.
15 Nuko umwami wâikasikazi azaza atere umudugudu ugoswe nâinkike zâamabuye zikomeye, azazirundaho ikirundo cyo kuririraho ahereko awutsinde. Ingabo zâumwami wâikusi ndetse nâintore ze ntizizamushobora, ntizizagira amaboko yo kumwimira.
16 Ahubwo uzaba ahateye azagenza nkâuko ashaka kandi nta wuzamuhagarara imbere, nuko azahagarara mu gihugu gifite ubwiza, arimbuze ukuboko kwe.
17 â Nyuma azagambirira kuzana nâingabo zâigihugu cye cyose, maze azikiranure nâumwami wâikusi. Azamushyingira umukobwa we kugira ngo azanire ubwami bwâikusi kurimbuka, ariko imigambi ye ntizuzura, ntabwo azahindĆ«ra icyo gihugu.
18 Hanyuma yâibyo azahindukira atere ibirwa ahindĆ«re byinshi, maze undi mutware azashyire iherezo ku gasuzuguro yabasuzuguraga, ndetse azamugarurira agasuzuguro ke,
19 ahereko ahindukirira ibihome byo mu gihugu cye bwite, ariko azasitara agwe ye kuzaboneka ukundi.
20 â Bukeye hazahaguruka undi mu cyimbo cye uzohereza umukoresha wâikoro mu gihugu gifite ubwiza, na we nihashira iminsi mike azarimburwa atazize uburakari cyangwa intambara.
21 â Bukeye mu cyimbo cye hazahaguruka umuntu wâinsuzugurwa adahawe icyubahiro cyâubwami, ariko azaza mu gihe cyo kwirara, aziheshe igihugu kwihakirizwa kwe.
22 Ingabo zizatemba imbere ye nkâumwuzure zimenagurike, ndetse nâumutware wâisezerano na we ni uko.
23 Kandi nibamara gusezerana na we azamuriganya, kuko azaza yihinduye umunyambaraga nubwo azaba afite abantu bake.
24 Mu minsi yo kwirara azatera ahantu harumbuka hose ho mu gihugu, akore ibyo ba sekuru na ba sekuruza batigeze gukora, agabanye abantu be imicuzo nâiminyago nâubutunzi, ndetse azamara igihe gito yigiriye inama yo gutera ibihome byaho bikomeye.
25 â Maze namara kwiyungura amaboko nâubushizi bwâamanga, azatera umwami wâikusi atabaranye nâingabo nyinshi. Nuko umwami wâikusi azarwana intambara afite ingabo nyinshi zikomeye cyane, ariko ntazashikama kuko bazamugambanira.
26 Ndetse abazaba batunzwe na we ni bo bazamurimbura, ingabo ze zizangara kandi abenshi muri bo bazicwa.
27 Abo bami bombi imitima yabo izaba iyo gukora ibyaha, bazajya babeshyana bari ku meza amwe ariko imigambi yabo ntizuzura, kuko imperuka izaza mu gihe cyategetswe.
28 Nyuma azasubirana mu gihugu cye ubutunzi bwinshi, kandi umutima we uzaba wanganye nâisezerano ryera, azahakorera nkâuko yishakiye maze asubire mu gihugu cye.
29 â Nuko mu minsi yategetswe azasubira gutera ikusi, ariko muri iyo ntambara yo hanyuma ntibizamera nkâubwa mbere,
30 kuko inkuge zâi Kitimu zizamutera zikamurwanya, bizatuma agira ubwoba asubireyo arakariye isezerano ryera, kandi azakora uko ashatse.â Ni koko azasubirayo yitaye ku baretse isezerano ryera.
31 Azahagurutsa ingabo ze zonone ubuturo bwera nâigihome, bakureho igitambo gihoraho bashyireho ikizira cyâumurimbuzi.
32 Abaca mu isezerano azabayobesha kubashyeshyenga, ariko abantu bazi Imana yabo bazakomera bakore ibyâubutwari.
33 Kandi abanyabwenge bo mu bantu bazigisha benshi, ariko hazaba igihe kirekire bicwe nâinkota nâumuriro, bajyanwe ari imbohe.
34 Nibagwa muri ibyo byago bazabona gufashwa buhoro, ariko benshi bazifatanya na bo babariganya.
35 Kandi bamwe muri abo banyabwenge bazicwa kugira ngo bacishwe mu ruganda batunganywe, bere kugeza igihe cyâimperuka kuko izaba igitegereje igihe cyategetswe.
36 â Nuko uwo mwami azakora uko ashatse, yigire munini yishyire hejuru ngo asumbe imana zose, kandi azavuga ibikomeye bisuzuguza Imana nyamana. Azishyira yizane kugeza aho uburakari buzasohorera, kuko ibyagambiriwe bizasohozwa.
37 Kandi uwo mwami ntazita ku mana za ba sekuruza, cyangwa ku gushaka abagore cyangwa ku cyitwa imana cyose, kuko azishyira hejuru ngo asumbe byose.
38 Ahubwo mu cyimbo cyayo azubaha imana yâibihome, nuko imana ba sekuruza batigeze kumenya azayubahisha izahabu nâifeza, nâamabuye yâigiciro cyinshi nâibintu byâigikundiro.
39 Kandi azanesha ibihome birusha ibindi gukomera afashwa nâiyo mana itigeze kumenywa, uzamwemerera wese azamwogezanya icyubahiro, abahe gutwara benshi kandi azabagabira igihugu ho ingororano.
40 â Nuko mu gihe cyâimperuka umwami wâikusi azamutera, kandi umwami wâikasikazi azamutera ameze nka serwakira, azanye amagare nâamafarashi nâinkuge nyinshi atere ibihugu, abisandaremo nkâumwuzure wâamazi,
41 agere no mu gihugu gifite ubwiza. Benshi bazatikizwa keretse Abedomu nâAbamowabu nâimfura zâAbamoni, ni bo bazarokorwa mu kuboko kwe.
42 Nuko azabangura ukuboko kwe ku bihugu bitari bimwe, nâigihugu cya Egiputa ntikizamurokoka.
43 Ndetse azahindura ibintu byâumurimbo byâizahabu nâifeza, nâibindi bintu byâigiciro cyinshi byo muri Egiputa, Abanyalibiya nâAbanyetiyopiya bazamushagara.
44 Ariko inkuru zivuye iburasirazuba nâikasikazi zizamuhagarika umutima, aveyo arakaye cyane azanywe no kurimbura, abenshi azabakuraho pe.
45 Azabamba amahema yâubwami hagati yâinyanja nâumusozi wera ufite ubwiza, nyamara azaba ageze ku munsi wâimperuka ye, nta wuzamuvuna.