AMOSI 1
Imana izahana amahanga
1 Amagambo ya Amosi, wari umwe mu bashumba bâi Tekowa, yâibyo yabonye byerekeye ku Bisirayeli, ku ngoma ya Uziya umwami wâu Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli, hari hasigaye imyaka ibiri cya gishyitsi cyâisi kikaba.
2 Aravuga ati â Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi rye ari i Yerusalemu, kandi ibyanya byâabashumba bizasigara biganya, nâimpinga zâi Karumeli zizuma.â
3 Uwiteka aravuga ati â Ibicumuro bitatu byâi Damasiko, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko bahurishije i Galeyadi ibibando byâibyuma.
4 Ariko nzohereza inkongi, nzashumika inzu ya Hazayeli, kandi zizakongora amanyumba ya Benihadadi.
5 Nzamenagura ibyuma byugariye i Damasiko, nzatsembaho abatuye mu gikombe cyo muri Aveni, kandi nâuwitwaje umuringiso wâinkoni yâubwami nzamutsemba, ashire mu muryango wâinzu ya Edeni, kandi ubwoko bwâAbasiriya buzajyanwa i Kiri ari imbohe.â Ni ko Uwiteka avuga.
6 Uwiteka aravuga ati â Ibicumuro bitatu byâi Gaza, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko bajyanye abantu bose ari imbohe, bakabaha Edomu. 2.4-7; Zek 9.5-7
7 Nzohereza inkongi, nzashumika inkike zâi Gaza, kandi zizatwika amanyumba yaho.
8 Nzatsembaho abatuye muri Ashidodi, kandi nâuwitwaje umuringiso wâinkoni yâubwami wo muri Ashikeloni. Nzahindura ukuboko kwanjye ntere Ekuroni, ni bwo abasigaye bo mu Bafilisitiya bazarimbuka.â Ni ko Umwami Imana ivuga.
9 Uwiteka aravuga ati â Ibicumuro bitatu byâi Tiro, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko abo bajyanye ari imbohe bose, babahaye Edomu ntibibuka isezerano ryâubuvandimwe. 11.21-22; Luka 10.13-14
10 Ariko nzohereza inkongi, nzashumika inkike yâi Tiro, zitwike amanyumba yaho yose.â
11 Uwiteka aravuga ati â Ibicumuro bitatu bya Edomu, ndetse bine, bizantera kutamukuraho igihano, kuko yirukanishije mwene se inkota, agacubya imbabazi kandi uburakari bwe ntibuhweme gutanyagura, ahorana umujinya iteka ryose. 35.1-15; Obad 1-14; Mal 1.2-5
12 Nzohereza inkongi i Temani zitwike amanyumba ya Bosira.â
13 Uwiteka aravuga ati â Ibicumuro bitatu bya bene Amoni, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko abagore batwite bâi Galeyadi babafomoje kugira ngo bacume ingabano zabo.
14 Ariko nzakongeza inkongi ku nkike zâi Raba zitwike nâamanyumba yaho, habe nâurusaku rwâintambara nâinkubi yâumuyaga ku munsi wa serwakira.
15 Umwami wabo azajyanwa ari imbohe, we nâibikomangoma bye bari kumwe.â Ni ko Uwiteka avuga.