YOWELI 4
Imana izahana amahanga yarenganyaga Isirayeli
1 â Nuko dore muri iyo minsi no muri icyo gihe, ubwo nzagarura abajyanywe ari imbohe bâu Buyuda nâabâi Yerusalemu,
2 nzateranya amahanga yosenyamanurire mu gikombe cya Yehoshafati. Ni ho nzabaciraho urubanza rwâubwoko bwanjye, ari bwo mwandu wanjye Isirayeli, abo batatanyije mu mahanga, bakigabanya igihugu cyanjye.
3 Kandi bafindiye ubwoko bwanjye, bagurana umuhungu maraya nâumukobwa bakamugurana inzoga, kugira ngo babone ibyokunywa.
4 â Namwe Tiro nâi Sidoni, nâabatuye aherekeye i Bufilisitiya, duhuriye he? Mbese murashaka kunyitura ibyo nabagiriye? Niba mushaka kunyitura, nzabagarurira inyiturano yanyu vuba nâingoga, ijye ku mitwe yanyu. Amosi 1.6-10; Zef 2.4-7; Zek 9.1-7; Mat 11.21-22; Luka 10.13-14
5 Kuko mwatwaye ifeza yanjye nâizahabu yanjye, mukajyana mu nsengero zanyu ibintu byanjye byiza byâigikundiro.
6 Kandi abana bâu Buyuda nâi Yerusalemu mwabaguze nâAbagiriki, kugira ngo mubajyane kure yâigihugu cyabo,
7 dore nzabagarura mbavane mu bihugu mwabaguriyemo, kandi nzabitura inyiturano zijye ku mitwe yanyu,
8 kandi abahungu banyu nâabakobwa banyu nzabagurira abâi Yuda, na bo bazabagurira abâi Sheba, ubwoko bwa kure, kuko Uwiteka ari we ubivuze.â
9 Nimwamamaze ibi mu mahanga, mwitegure intambara muhagurutse intwari, abarwanyi bose bigire hafi bazamuke.
10 Amasuka yanyu muyacuremo inkota, nâimihoro yanyu muyicuremo amacumu, nâumunyantegenke na we ahige ko ari intwari.
11 Nimubanguke muze, abo mu mahanga yâimpande zose mwe, muteranire hamwe. Uwiteka, ugabe intwari zawe zihamanuke.
12 â Abanyamahanga nibahaguruke, bazamuke bajye mu gikombe cya Yehoshafati, kuko ari ho nzicara nkahacira imanza amahanga yo mu mpande zose.
13 Muzane imihoro kuko ibisarurwa byeze, nimuze mwenge kuko umuvure wuzuye, nâibibindi bisendereye. Erega ibibi byabo ni byinshi!â
14 Dore inteko, inteko nyinshi ziri mu gikombe cyo guciramo imanza, kuko umunsi wâUwiteka wo guciramo iteka mu gikombe cyâimanza uri hafi.
15 Izuba rirazimye nâukwezi kurijimye, nâinyenyeri ziretse kumurika.
16 Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi ari i Yerusalemu. Ijuru nâisi bizatigita, ariko Uwiteka azabera ubwoko bwe ubuhungiro, abere Abisirayeli igihome.
17 â Ubwo muzamenya yuko ndi Uwiteka Imana yanyu, mba i Siyoni ku musozi wanjye wera, icyo gihe i Yerusalemu hazaba ahera, kandi nta bagenzi bazongera kuhanyura ukundi.
18 â Uwo munsi imisozi izatobokamo vino iryoshye, kandi amata azatemba ava mu misozi, nâimigezi yose yâi Buyuda izuzuramo amazi, isĹko izatoboka mu rusengero rwâUwiteka, itembere mu gikombe cyâi Shitimu.
19 â Egiputa hazaba amatongo masa, na Edomu hazaba ikidaturwa kirimo ubusa, bazize inabi bagiriye Abayuda, kuko mu gihugu cyabo basheshe amaraso atariho urubanza.
20 Ariko i Buyuda hazahoraho iteka, nâi Yerusalemu ibihe byose.
21 Kandi nzeza amaraso yabo ntari nejeje, kuko Uwiteka aba i Siyoni.â