AMOSI 2
1 Uwiteka aravuga ati â Ibicumuro bitatu bya Mowabu, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko yatwitse amagufwa yâumwami wo muri Edomu, akayagira ishwagara. Zef 2.8-11
2 Ariko nzohereza inkongi kuri Mowabu zitwike amanyumba ya Keriyoti, Mowabu azapfa habaye urusaku nâinduru nâijwi ryâimpanda.
3 Nzabakuramo umucamanza, mwicane nâibikomangoma byaho byose.â Ni ko Uwiteka avuga.
4 Uwiteka aravuga ati â Ibicumuro bitatu bya Yuda, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko banze amategeko yâUwiteka, ntibakomeza amateka ye, kandi ibinyoma byabo byabateye kuyoba, ari byo ba sekuruza bakurikizaga.
5 Ariko nzohereza inkongi i Buyuda zitwike amanyumba yâi Yerusalemu.â
6 Uwiteka aravuga ati â Ibicumuro bitatu bya Isirayeli, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko baguze umukiranutsi ifeza, nâumutindi bakamugura inkweto.
7 Bifuza kureba abakene birenza umukungugu ku mutwe, bakagoreka nâinzira yâumugwaneza. Umwana na se baryamana nâumukobwa umwe, bakagayisha izina ryanjye ryera.
8 Biryamira iruhande rwâigicaniro cyose ku myambaro bendeye ubugwate, kandi banywera mu nzu yâImana yabo vino yâabaciwe ibyiru.
9 â Kandi ni jye warimburiye Umwamori imbere yabo, uburebure bwe bwari nkâuburebure bwâimyerezi, kandi yari akomeye nkâimyela, ariko natsembyeho imbuto ze nturutse hejuru, nâimizi ye nturutse hasi.
10 Kandi nabakuye mu gihugu cya Egiputa mbayobora mu butayu imyaka mirongo ine, kugira ngo muhindĆ«re igihugu cyâAbamori.
11 Kandi mu bahungu banyu nahagurukijemo abahanuzi no mu basore banyu Abanaziri. Mbese si ko byabaye mwa Bisirayeli mwe?â Ni ko Uwiteka abaza.
12 â Ariko mwanywesheje Abanaziri vino, mutegeka abahanuzi muti âNtimugahanure.â
13 Dore ngiye kubashikamira nkâuko igare ryuzuwemo nâimiba rishikamira hasi.
14 Kandi guhunga ntikuzashobokera abanyambaraga, nâumunyamaboko ntazabasha kwiyungura intege, nâintwari ntizabasha kwikiza,
15 nâumunyamuheto ntazabasha guhagarara, nâimpayamaguru ntizÄ«rokora, nâugendera ku ifarashi na we ntazabasha kwikiza,
16 kandi intwari yo mu bakomeye, uwo munsi izahunga yambaye ubusa.â Ni ko Uwiteka avuga.