ABEFESO 4
Ubumwe bwo kwizera
1 Nuko ndabinginga, jyewe imbohe yâUmwami Yesu ngo mugende uko bikwiriye ibyo mwahamagariwe,
2 mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo,
3 mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bwâUmwuka umurunga wâamahoro.
4 Hariho umubiri umwe nâUmwuka umwe, nkâuko mwahamagariwe ikiringiro kimwe cyo guhamagarwa kwanyu.
5 Hariho Umwami umwe no kwizera kumwe nâumubatizo umwe,
6 hariho Imana imwe ari yo Data wa twese udusumba twese, uri hagati yacu twese kandi uturimo twese.
7 Ariko umuntu wese muri twe yahawe ubuntu nkâuko urugero rwâimpano ya Kristo ruri.
8 Ni cyo gituma ivuga iti â Amaze kuzamuka mu ijuru, Ajyana iminyago myinshi, Aha abantu impano.â
9 Ariko iryo jambo ngo â Yazamutse mu ijuruâ risobanurwa rite? Ntirigaragaza yuko yabanje kumanuka ikuzimu?
10 Uwamanutse ni we wazamutse ajya hejuru yâamajuru yose, kugira ngo asohoze byose.
11 Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, nâabandi kuba abahanuzi, nâabandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, nâabandi kuba abungeri nâabigisha,
12 kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura ibyâImana no gukomeza umubiri wa Kristo,
13 kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana wâImana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rwâigihagararo cya Kristo,
14 kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa nâumuraba, tujyanwa hirya no hino nâimiyaga yose yâimyigishirize, nâuburiganya bwâabantu nâubwenge bubi, nâuburyo bwinshi bwo kutuyobya,
15 ahubwo tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo.
16 Kuri uwo ni ho Umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa nâuko ingingo zose zigirirana, nuko Abefeso cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukura gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo.
Kwera kuzanwa na Kristo ku bapagani bahenebereye
17 Ni cyo gituma mvuga ibi, nkabihamya mu Mwami yuko mutakigenda nkâuko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo,
18 ubwenge bwabo buri mu mwijima kandi ubujiji buri muri bo no kunangirwa kwâimitima yabo, byabatandukanije nâubugingo buva ku Mana.
19 Kandi babaye ibiti biha ubusambanyi bwinshi, gukora ibyâisoni nke byose bifatanije no kwifuza.
20 Ariko mwebweho ntimwize Kristo mutyo,
21 niba mwaramwumvise mukigishirizwa muri we ibihura nâukuri ko muri Yesu,
22 bibabwiriza ibyâingeso zanyu za kera ko mukwiriye kwiyambura umuntu wa kera uheneberezwa no kwifuza gushukana,
23 mugahinduka bashya mu mwuka wâubwenge bwanyu,
24 mukambara umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe nâukuri nkâuko Imana yabishatse.
25 Nuko mwiyambure ibinyoma, umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we, kuko turi ingingo za bagenzi bacu.
26 Nimurakara ntimugakore icyaha, izuba ntirikarenge mukirakaye
27 kandi ntimubererekere Satani.
28 Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo akoreshe amaboko ibyiza, kugira ngo abone ibyo gufasha umukene.
29 Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha.
30 Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera wâImana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa.
31 Gusharira kose nâuburakari nâumujinya nâintonganya, no gutukana hamwe nâigomwa ryose bibavemo.
32 Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nkâuko Imana yabababaririye muri Kristo.