ABEFESO 5
1 Nuko mwigane Imana nkāabana bakundwa.
2 Kandi mugendere mu rukundo nkāuko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro nāigitambo cyāImana nāumubabwe uhumura neza.
3 Ariko gusambana nāibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nkāuko bikwiriye abera,
4 cyangwa ibiteye isoni cyangwa amagambo yāubupfu, cyangwa amashyengo mabi kuko ibyo bidakwiriye, ahubwo mushime Imana.
5 Kuko ibi mubizi neza yuko ari nta musambanyi cyangwa ukora ibyonona cyangwa urarikira, ari we usenga ibigirwamana, ufite ibyo azaragwa mu bwami bwa Kristo nāImana.
6 Ntihakagire umuntu ubohesha amagambo yāubusa, kuko ibyo ari byo bizanira umujinya wāImana abatayumvira.
7 Nuko ntimugafatanye na bo,
8 kuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nkāabana bāumucyo,
9 kuko imbuto zāumucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka nāukuri.
10 Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima.
11 Ntimukifatanye nāimirimo yāabāumwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane
12 kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga.
13 Ariko byose iyo bitangajwe nāumucyo na byo ubwabyo bihinduka umucyo, kuko ikimurikiwe nāumucyo cyose gihinduka umucyo.
14 Ni cyo gituma bivugwa ngo ā Usinziriye we, kanguka uzuke, Kristo abone uko akumurikira!ā
15 Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nkāabatagira ubwenge, ahubwo mugende nkāabanyabwenge,
16 mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.
17 Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka.
18 Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka.
19 Mubwirane zaburi nāindirimbo nāibihimbano byāUmwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu.
20 Mujye mushima Imana Data wa twese ku bwāibintu byose, mubiyishimira mu izina ryāUmwami wacu Yesu Kristo,
21 kandi mugandukirane ku bwo kubaha Kristo.
Uko abagabo nāabagore bakwiriye kumererana
22 Bagore, mugandukire abagabo banyu nkāuko mugandukira Umwami wacu,
23 kuko umugabo ari we mutwe wāumugore we, nkāuko Kristo ari umutwe wāItorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo.
24 Ariko nkāuko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose.
25 Bagabo, mukunde abagore banyu nkāuko Kristo yakunze Itorero akaryitangira
26 ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi nāijambo rye
27 aryishyire rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge.
28 Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nkāimibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda,
29 kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nkāuko Kristo abigirira Itorero,
30 kuko turi ingingo zāumubiri we.
31 Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana nāumugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.
32 Ibyo ni ubwiru bukomeye cyane, ariko ibyo mvuga byerekeye kuri Kristo nāItorero.
33 Nuko namwe umuntu wese akunde umugore we nkāuko yikunda, kugira ngo umugore na we abone uko yubaha umugabo we.