ABEFESO 3
Ubwiru bwâImana bwo gukiza abanyamahanga
1 Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe ya Kristo Yesu, mbohewe mwebwe abanyamahanga.
2 Kandi namwe mwumvise ibyâubutware bwo kugabura ubuntu bwâImana nahawe ku bwanyu,
3 ko mpishurirwa ubwiru bwayo mu iyerekwa nkâuko nabanje kwandika mu magambo make.
4 Namwe nimuyasoma muzirebera ubwanyu uburyo menye ubwiru bwa Kristo koko.
5 Ubwo ntibwamenyeshejwe abana bâabantu mu bindi bihe, nkâuko muri iki gihe intumwa ze zera nâabahanuzi babuhishuriwe nâUmwuka,
6 yuko abanyamahanga ari abaraganwa natwe kandi bakaba ingingo zâumubiri umwe natwe, abaheshejwe nâubutumwa bwiza kuzagabana natwe muri Kristo Yesu ibyasezeranijwe.
7 Nanjye nahindutse umubwiriza wabwo nkâuko impano iri yâubuntu bwâImana, iyo naheshejwe nâimbaraga zayo zinkoreramo.
8 Nubwo noroheje cyane hanyuma yâabera bose, naherewe ubwo buntu kugira ngo mbwirize abanyamahanga ubutumwa bwiza bwâubutunzi bwa Kristo butarondoreka,
9 njijure bose ngo bamenye uburyo ibyâubwiru bikwiriye kugenda, ari bwo bwahishwe nâImana yaremye byose uhereye kera kose,
10 kugira ngo muri iki gihe abatware nâabafite ubushobozi bwo mu ijuru mu buryo bwâumwuka, bamenyeshwe nâItorero ubwenge bwâImana bwâuburyo bwinshi
11 nkâuko yabigambiriye kera kose muri Kristo Yesu Umwami wacu.
12 Muri we ni mo duherwa ubushizi bwâamanga ngo twegere Imana dushize ubwoba, tubiheshejwe nâuko tumwizeye.
13 Ni cyo gituma mbinginga ngo mudacogozwa nâamakuba yanjye yo ku bwanyu, kuko ari yo cyubahiro cyanyu.
Pawulo asabira Abefeso
14 Ni cyo gituma mpfukamira Data wa twese,
15 uwo imiryango yose yo mu ijuru nâiyo mu isi yitirirwa,
16 ngo abahe nkâuko ubutunzi bwâubwiza bwe buri gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bwâUmwuka we,
17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo mukaba mushikamye,
18 muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe nâabera bose ubugari nâuburebure bwâumurambararo, nâuburebure bwâigihagararo, nâuburebure bwâikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo,
19 mumenye nâurukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kwâImana.
20 Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse nâibyo twibwira byose nkâuko imbaraga zayo ziri zidukoreramo,
21 icyubahiro kibe icyayo mu Itorero no muri Kristo Yesu, kugeza iteka ryose ryâibihe bidashira, Amen.