ABAROMA 16
Intashyo
1 Mbashimiye Foyibe mushiki wacu ari we mudiyakonikazi wâItorero ryâi Kenkireya,
2 ngo mumwakire ku bwâUmwami wacu nkâuko bikwiriye abera, kandi mumufashe mu byo azabashakaho byose, kuko na we yafashije benshi barimo jye.
3 Muntahirize Purisikila na Akwila, bakoranye nanjye muri Kristo Yesu,
4 kandi bemeye gutanga imitwe yabo gucibwa kugira ngo bankize. Si jye jyenyine ubashima, ahubwo nâamatorero yo mu banyamahanga yose arabashima.
5 Muntahirize Itorero ryo mu rugo rwabo, muntahirize na Epayineto uwo nkunda, ari we muganura wâabo muri Asiya bahindukiriye Kristo.
6 Muntahirize Mariya wabakoreye cyane.
7 Muntahirize na Andironiko na Yuniya dusangiye ubwoko, bari babohanywe nanjye ari ibirangirire mu ntumwa. Ni bo bambanjirije muri Kristo.
8 Muntahirize Ampuliyato uwo nkunda mu Mwami wacu.
9 Muntahirize Urubano ukorana natwe muri Kristo, na Sitaku uwo nkunda.
10 Muntahirize Apele wemewe muri Kristo. Muntahirize abo mu bo kwa Arisitobulo.
11 Muntahirize Herodiyoni dusangiye ubwoko. Muntahirize abo mu bo kwa Narukiso bari mu Mwami wacu.
12 Muntahirize Tirufayina na Tirufosa bakorera mu Mwami wacu. Muntahirize Perusi ukundwa, wakoreye mu Mwami cyane.
13 Muntahirize Rufo watoranijwe mu Mwami, na nyina ni nka mama.
14 Muntahirize Asunkirito na Fulegoni, na Herume na Patiroba, na Heruma na bene Data bari hamwe na bo.
15 Muntahirize Filologo na Yuliya, na Neru na mushiki we, na Olumpa nâabera bose bari hamwe nabo.
16 Muramukanishe guhoberana kwera. Amatorero ya Kristo yose arabatashya.
17 Ariko bene Data, ndabinginga ngo mwirinde abazana ibyo gutandukanya nâibigusha binyurana nâibyo mwize, mubazibukire
18 kuko abameze batyo atari imbata zâUmwami wacu Kristo, ahubwo ari izâinda zabo, kandi imitima yâabatagira uburiganya bayohesha amagambo meza nâibyo kubanezeza.
19 Igitumye mbabwira ibyo ni uko kumvira Imana kwanyu kwamamaye mu bantu bose. Ni cyo gitumye mbishimira, ariko ndashaka ko muba abanyabwenge mu byiza mukaba abaswa mu bibi.
20 Imana nyirâamahoro izamenagurira Satani munsi yâibirenge byanyu bidatinze. Ubuntu bwâUmwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.
21 Timoteyo dukorana arabatashyanya na Lukiyosi, na Yasoni na Sosipatiro dusangiye ubwoko.
22 Nanjye Terutiyo wanditse uru rwandiko mu Mwami wacu, ndabatashya.
23 Gayo arabatashya, uncumbikiye kandi agacumbikira abo mu Itorero bose. Erasito ubika impiya zâumusoro wâabâuyu mudugudu, na Kwaruto mwene Data barabatashya.
24 Ubuntu bwâUmwami wacu Yesu Kristo bubane namwe mwese, Amen.
25 Imana ibasha kubakomeresha ubutumwa bwiza no kubwiriza ko ibya Yesu Kristo nababwirije bihuza nâibanga ryahishwe uhereye kera kose,
26 ariko noneho rikaba rihishuwe ku bwâitegeko ryâImana ihoraho, kugira ngo ibyanditswe nâabahanuzi bimenyeshwe nâabanyamahanga, bibayobore inzira yo kumvira no kwizera.
27 Icyubahiro kibe icyâImana ifite ubwenge yonyine iteka ryose, ku bwa Yesu Kristo, Amen.