ABAROMA 15
Yesu ni we cyitegererezo cyacu cyo kutinezeza
1 Twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke zâabadakomeye, ntitwinezeze.
2 Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze,
3 kuko Kristo na we atinejeje nkâuko byanditswe ngo â Ibitutsi bagututse byangezeho.â
4 Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.
5 Nuko rero Imana nyirâukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuza imitima yanyu nkâuko Kristo Yesu ashaka,
6 kugira ngo muhimbaze Imana yâUmwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, nâumutima umwe nâakanwa kamwe.
7 Nuko mwemerane nkâuko Kristo na we yabemeye, kugira ngo Imana ihimbazwe.
8 Ndavuga yuko Kristo yabaye umukozi wâabakebwe wo kubagaburira ibyâImana ku bwâukuri kwayo, kugira ngo asohoze ibyo ba sogokuruza basezeranijwe,
9 kandi ngo abanyamahanga bahimbarize Imana imbabazi zayo nkâuko byanditswe ngo â Nzavuga ishimwe ryawe mu mahanga, Kandi nzaririmbira izina ryawe.â
10 Kandi ngo â Banyamahanga mwese mwe, mwishimane nâubwoko bwayo.â
11 Kandi ngo â Banyamahanga mwese mwe, mushime Uwiteka, Kandi amoko yose amuhimbaze.â
12 Yesaya na we yarabisongeye ati â Hazabaho igitsina cya Yesayi, Ni we uzahaguruka gutwara abanyamahanga, Ni na we abanyamahanga baziringira.â
13 Imana nyirâibyiringiro ibuzuze umunezero wose nâamahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe nâimbaraga zâUmwuka Wera.
Umurimo wa Pawulo nâinama ze
14 Bene Data, nanjye nzi neza ibyanyu yuko mwuzuye ingeso nziza, mwuzuye nâubwenge bwose mukaba mwashobora no guhugurana.
15 Nyamara muri uru rwandiko hamwe na hamwe nabandikiye ntabobera, nsa nâubibutsa ku bwâubuntu nahawe nâImana,
16 yuko nkwiriye kuba umukozi wa Yesu Kristo mu banyamahanga, wo kubagaburira ubutumwa bwiza bwâImana nkâumutambyi, kugira ngo abanyamahanga babone uko baba igitambo gishimwa cyejejwe nâUmwuka Wera.
17 Ni cyo gituma niyogeza mu murimo nkorera Imana muri Yesu Kristo.
18 Sinzatinyuka kugira icyo mvuga, keretse icyo nakoreshejwe na Kristo ngo abanyamahanga bumvire Imana.
19 Yampaye amagambo nâimirimo, nâimbaraga zâibimenyetso bikomeye, nâibitangaza nâimbaraga zâUmwuka Wera. Ibyo byatumye nsohoza ubutumwa bwiza bwa Kristo, uhereye i Yerusalemu, ukazenguruka ukagera muri Iluriko.
20 Kandi nashishikariraga kuvuga ubutumwa bwiza aho izina rya Kristo ritari ryamenywa, ngo ntubaka ku rufatiro rwubatswe nâundi,
21 ahubwo ngo bimere nkâuko byanditswe ngo â Abatabwiwe ibye bazabibona, Kandi abatabyuise bazabimenya.â
22 Ni cyo cyatumye ngira igisibya kenshi kimbuza kuza iwanyu,
23 ariko none ubwo ntagifite aho nshigaje muri ibi bihugu, nkaba narahereye mu myaka myinshi nifuza kuza iwanyu,
24 ubwo nzajya i Sipaniya niringira kuzabasura nimpanyura, kugira ngo namwe mubone uko mumperekeza, njyeyo maze kubashira urukumbuzi ho hato.
25 Ariko none ndajya i Yerusalemu kugaburira abera,
26 kuko abâi Makedoniya na Akaya bashimye gusonzoraniriza impiya abakene bo mu bera bâi Yerusalemu.
27 Bashimye kuzibaha kandi babafitiye umwenda, kuko ubwo abanyamahanga basangiye ibyâumwuka byabo, bafite umwenda wo kubafasha ku byâumubiri.
28 Nindangiza ibyo maze kubashyikiriza neza izo mbuto zâubuntu, nzavayo nyure iwanyu njye i Sipaniya.
29 Kandi nzi yuko ubwo nzaza aho muri, nzazana umugisha wa Kristo ugwiriye.
30 Nuko ndabinginga bene Data, ku bwâUmwami wacu Yesu Kristo, no ku bwâurukundo ruva ku Mwuka, ngo mushishikarane nanjye kunsabira Imana
31 nkire abâi Yudaya batanyumvira, kandi kugira ngo imfashanyo njyana i Yerusalemu zishimwe nâabera
32 mbone uko nza aho muri nishimye, Imana nibikunda nduhukane namwe.
33 Imana nyirâamahoro ibane namwe mwese, Amen.