1 ABAKORINTO 1
1 Pawulo wahamagariwe kuba intumwa ya Yesu Kristo nkâuko Imana yashatse, na Sositeni mwene Data,
2 turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ryâImana ryâi Korinto, berejwe muri Kristo Yesu kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe nâabantu bose bambariza hose izina ryâUmwami wacu Yesu Kristo, ari we Mwami wabo nâuwacu.
3 Ubuntu nâamahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Ishimwe Pawulo ashimira Itorero ryâi Korinto
4 Mbashimira Imana yanjye iteka nishimira ubuntu bwayo mwaherewe muri Kristo Yesu,
5 kuko muri byose mwatungiwe muri we, mu byo muvuga byose no mu bwenge bwose,
6 kuko ubuhamya twahamije Kristo bwakomejwe muri mwe,
7 bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza guhishurwa kâUmwami wacu Yesu Kristo.
8 Ni we uzabakomeza kugeza ku mperuka, kugira ngo mutazabaho umugayo ku munsi wâUmwami wacu Yesu Kristo.
9 Imana ni iyo kwizerwa, yabahamagariye gufatanya nâUmwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu.
Pawulo ahana Itorero ryâi Korinto kutirema ibice
10 Ariko bene Data, ndabingingira mu izina ryâUmwami wacu Yesu Kristo kugira ngo mwese muvuge kumwe, kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose muhuje imitima nâinama,
11 kuko bene Data nabwiwe ibyanyu nâabo kwa Kilowe, yuko habonetse intonganya muri mwe.
12 Icyo mvuze ngiki, ni uko umuntu wese muri mwe avuga ati â Jyeweho ndi uwa Pawuloâ, undi akavuga ati â Ariko jyeweho ndi uwa Apoloâ, undi na we ati â Jyeweho ndi uwa Kefaâ, undi ati â Jyeweho ndi uwa Kristo.â
13 Mbese Kristo yagabanijwemo ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mu izina rya Pawulo?
14 Nshimira Imana yuko ari nta nâumwe nabatije muri mwe keretse Kirisipo na Gayo,
15 kugira ngo hatagira umuntu uvuga yuko mwabatijwe mu izina ryanjye.
16 Icyakora nabatije nâabo kwa Sitefana, uretse abo sinzi yuko hari undi nabatije
17 kuko Kristo atantumye kubatiza, ahubwo yantumye kubwiriza ubutumwa bwiza ariko ntavugisha ubwenge bwâamagambo, kugira ngo umusaraba wa Kristo udahinduka ubusa.
Uburyo ubwenge bwâImana bunyuranye nâubwâisi
18 Ijambo ryâumusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga zâImana,
19 kuko byanditswe ngoâ Nzarimbura ubwenge bwâabanyabwenge, Nâubuhanga bwâabahanga nzabuhindura ubusa.â
20 Mbese none umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo muri iki gihe ari he? Ubwenge bwâiyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu?
21 Kuko ubwo ubwenge bwâImana bwategetse ko abâisi badaheshwa kumenya Imana nâubwenge bwâisi, Imana yishimiye gukirisha abayizera ubupfu bwâibibwirizwa.
22 Dore Abayuda basaba ibimenyetso naho Abagiriki bo bashakashaka ubwenge,
23 ariko twebweho tubabwiriza ibya Kristo wabambwe. Uwo ku Bayuda ni ikigusha, ku banyamahanga ni ubupfu,
24 ariko ku bahamagawe bâAbayuda nâAbagiriki ni Kristo, ari we mbaraga zâImana kandi ni ubwenge bwayo,
25 kuko ubupfu bwâImana burusha abantu ubwenge, kandi intege nke zâImana zirusha abantu imbaraga.
26 Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko abâubwenge bwâabantu bahamagawe atari benshi, nâabakomeye bahamagawe atari benshi, nâimfura zahamagawe atari nyinshi.
27 Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye,
28 kandi nâibyoroheje byo mu isi nâibihinyurwa nâibitariho, Imana yarabitoranije ngo ihindure ubusa ibiriho,
29 kugira ngo hatagira umuntu wirata imbere yâImana.
30 Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa,
31 kugira ngo bibe nkâuko byanditswe ngo â Uwirata yirate Uwiteka.â