ABAKOLOSAYI 4
1 Ba shebuja, mugirire imbata zanyu ibitunganye nâibikwiriye, kuko muzi yuko namwe mufite Shobuja uri mu ijuru.
2 Mukomeze gusenga muba maso, mushima.
3 Kandi natwe mudusabire kugira ngo Imana idukingurire urugi rwo kuvuga ijambo ryayo, tuvuge ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe
4 kugira ngo mbwerekane nkâuko nkwiriye kuvuga.
5 Mugendere mu bwenge ku byo mugirira abo hanze, mucunguze uburyo umwete.
6 Ijambo ryanyu rifatanye iteka nâubuntu bwâImana risize umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese.
Intashyo
7 Tukiko, mwene Data ukundwa wâumubwiriza wâibyâImana ukiranuka, ni umugaragu mugenzi wanjye ukorera mu Mwami wacu, azababwira ibyanjye byose.
8 Ni we mbatumyeho ku bwâibyo ngo mumenye ibyacu kandi ahumurize imitima yanyu,
9 mutumanye na Onesimo mwene Data wo kwizerwa kandi ukundwa, mwene wanyu, bazabamenyesha ibyâino byose.
10 Arisitariko uwo tubohanywe arabatashya, na Mariko mwene se wabo wa Barinaba arabatashya na we. (Uwo ni we mwategetswe, naramuka aje iwanyu muzamwakire.)
11 Na Yesu witwa Yusito arabatashya, abo ni bo bonyine bo mu bakebwe bakorana nanjye ku bwâubwami bwâImana kandi bamaze umubabaro.
12 Epafura mwene wanyu arabatashya, na we ni imbata ya Kristo Yesu ibarwanira iteka ikabasabira, kugira ngo muhagarare mushikamye kandi mutunganye rwose, mumenya neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose.
13 Ndi umugabo wo kumuhamya yuko abagirira umwete mwinshi, mwebwe nâabâi Lawodikiya nâabâi Hiyerapoli.
14 Luka umuvuzi ukundwa, na Dema barabatashya.
15 Muntahirize bene Data bâi Lawodikiya, na Numfa nâItorero ryo mu nzu ye.
16 Uru rwandiko nimumara kurusomerwa ruzasomerwe nâItorero ryâi Lawodikiya, namwe muzasome uruzava i Lawodikiya.
17 Kandi muzabwire Arukipo muti â Ujye urinda umurimo wo kugabura ibyâImana wahawe ku bwâUmwami wacu, uwusohoze.â
18 Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe nâukwanjye kuboko. Mwibuke ingoyi zanjye. Ubuntu bwâImana bubane namwe.