ABAKOLOSAYI 3
Ibyo kugira ukubaho gutunganye nâurukundo rwa kivandimwe
1 Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bwâImana.
2 Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si,
3 kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana.
4 Kandi ubwo Kristo ari we bugingo bwacu azerekanwa, namwe muzaherako mwerekananwe na we muri mu bwiza.
5 Nuko noneho mwice ingeso zanyu zâibyâisi: gusambana no gukora ibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, nâimyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana,
6 ibyo ni byo bizanira umujinya wâImana abatumvira.
7 Kandi namwe mwabigenderagamo kera, ubwo mwahoraga muri byo.
8 Ariko none mwiyambure ibi byose: umujinya nâuburakari, nâigomwa no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.
9 Ntimukabeshyane ubwo mwiyambuye umuntu wa kera nâimirimo ye,
10 mukambara umushya uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase nâishusho yâIyamuremye.
11 Aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utakebwe, cyangwa umunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uwâumudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose.
12 Nuko nkâuko bikwiriye intore zâImana zera kandi zikundwa, mwambare umutima wâimbabazi nâineza, no kwicisha bugufi nâubugwaneza no kwihangana,
13 mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa nâundi. Nkâuko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.
14 Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.
15 Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima.
16 Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi nâindirimbo nâibihimbano byâumwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu.
17 Kandi icyo muzavuga cyose nâibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ryâUmwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bwâuwo.
Inshingano yâabâurugo
18 Bagore, mugandukire abagabo banyu nkâuko bikwiriye abari mu Mwami wacu.
19 Bagabo, namwe mukunde abagore banyu ntimubasharirire.
20 Bana, mwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ibyo ari byo Umwami ashima.
21 Ba se, ntimukarakaze abana banyu batazinukwa.
22 Mbata, mwumvire ba shobuja bo ku mubiri muri byose, ntimubakorere bakibareba gusa ngo muse nâabanezeza abantu, ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubaha Imana.
23 Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nkâabakorera Shobuja mukuru badakorera abantu,
24 muzi yuko muzagororerwa na we muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru Kristo.
25 Ariko ukiranirwa aziturwa nkâuko yakiraniwe, kandi ntihariho kurobanurwa ku butoni.