ABAKOLOSAYI 2
1 Ndashaka ko mumenya uburyo mbarwanira intambara, mwebwe nâabâi Lawodikiya ndetse nâabatarambona ku mubiri bose
2 kugira ngo imitima yabo ihumurizwe, ubwo bafatanirije hamwe mu rukundo ngo bahabwe ubutunzi bwose bwo kumenya neza mu mitima yabo, bamenye ubwiru bwâImana ari bwo Kristo.
3 Muri we ni mo ubutunzi bwose bwâubwenge no kumenya bwahishwe.
Imbuzi ku byerekeye inyigisho zâibinyoma
4 Mvugiye ibyo kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo yoshya,
5 kuko nubwo ntari kumwe namwe ku mubiri ndi kumwe namwe mu mutima, nishima kandi mbona gahunda yanyu nziza nâuburyo mushikamye mu byo kwizera Kristo.
6 Nuko rero nkâuko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu abe ari ko mugendera muri we,
7 mushoreye imizi muri we kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nkâuko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye.
8 Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bwâabantu nâibihendo byâubusa bikurikiza imihango yâabantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere yâibyâisi bidakurikiza Kristo.
9 Nyamara muri we ni ho hari kuzura kâUbumana kose mu buryo bwâumubiri.
10 Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe wâubutware bwose nâubushobozi bwose.
11 Muri we ni na mo mwakebewe gukebwa kutari ukwâintoki, ahubwo ni ugukebwa kuva kuri Kristo, ari ko kwiyambura umubiri wâibyaha bya kamere.
12 Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga zâImana yamuzuye mu bapfuye.
13 Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kwâimibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose,
14 igahanagura urwandiko rwâimihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba.
15 Kandi imaze kunyaga abatware nâabafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibivuga hejuru ku bwâumusaraba.
16 Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza ku bwâibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bwâiminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko zâukwezi, cyangwa amasabato
17 kuko ibyo ari igicucu cyâibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo.
18 Ntihakagire umuntu ubavutsa ingororano zanyu, azibavukishije kwihindura nkâuwicisha bugufi no gusenga abamarayika, akiterera mu byo atazi atewe kwihimbariza ubusa nâubwenge bwa kamere ye,
19 ntiyifatanye na wa Mutwe, ari wo umubiri wose uvanaho gukura kwawo gutangwa nâImana, ugatungwa nâibyo ingingo nâimitsi bitanga, ugateranywa neza na byo.
20 Nuko rero niba mwarapfanye na Kristo, mukaba mwarapfuye ku migenzereze ya mbere yâibyâisi, ni iki gituma mwemera kuyoboka amategeko yâimihango nkâaho mukiri abâisi,
21 (ngo â Ntugafateho, ntugasogongereho, ntugakorehoâ,
22 kandi ibyo byose biba biheze iyo biriwe), mugakurikiza amategeko nâinyigisho byâabantu?
23 Ni koko ibyo bisa nâaho ari ibyâubwenge kugira ngo abantu bihimbire uburyo bwo gusenga, bigire nkâabicisha bugufi, bigomwe ibyâumubiri. Nyamara nta mumaro bigira na hato wo kurwanya irari ryâumubiri.