1 ABATESALONIKE 1
1 Pawulo na Siluwano na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ryâAbatesalonike, bari mu Mana Data wa twese no mu Mwami Yesu Kristo. Ubuntu nâamahoro bibe muri mwe.
Imbuto zâubutumwa bwageze i Tesalonike
2 Mwese tubashimira Imana iminsi yose tubasabira uko dusenze,
3 twibuka iteka imirimo yanyu yo kwizera nâumuhati wâurukundo mugira, no kwihangana ku bwo kwiringira Umwami wacu Yesu Kristo, imbere yâImana yacu ari yo Data wa twese.
4 Bene Data bakundwa nâImana, tuzi yuko mwatoranijwe na yo
5 kuko ubutumwa twahawe butabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite nâimbaraga nâUmwuka Wera no kubemeza mudashidikanya. Namwe ubwanyu muzi uko twameraga muri mwe ku bwanyu.
6 Namwe ni ko mwadukurikije mukurikiza nâUmwami wacu, mumaze kwakirira ijambo ryâImana mu makuba menshi, mufite ibyishimo byâUmwuka Wera.
7 Ni cyo cyatumye muba icyitegererezo cyâabizera bose bari i Makedoniya no muri Akaya,
8 kuko muri mwe ari ho havuye ubwaku bwâijambo ryâUmwami wacu. Iyakora ntibwageze i Makedoniya no muri Akaya honyine, ahubwo hose kwizera kwanyu mwizera Imana kwaramamaye. Ni cyo gituma tutaruha tugira icyo tubwira abantu,
9 kuko ubwabo bajya bavuga uburyo twabasĆ«ye, nâuko mwahindukiriye Imana mwimuye ibigirwamana, ngo mubone uko mukorera Imana nyakuri kandi ihoraho,
10 no gutegereza Umwana wayo uzava mu ijuru, uwo yazuye mu bapfuye ari we Yesu, uwo uzadukiza umujinya uzatera.