ABAHEBURAYO 11
Kwizera icyo ari cyo; ibyitegererezo byâabizera nyakuri
1 Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari ibyâukuri.
2 Icyatumye aba kera bahamywa neza, ni uko bari bagufite.
3 Kwizera ni ko kutumenyesha yuko isi yaremwe nâijambo ryâImana, ni cyo cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara.
4 Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye.
5 Kwizera ni ko kwatumye Henoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana,
6 ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.
7 Kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo ibyâibitaraboneka, akabÄza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ari yo yacishije iteka ryâabari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera.
8 Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira Imana imuhamagariye kujya aho yari agiye kuragwa, nuko agenda atazi iyo ajya.
9 Kwizera ni ko kwatumye aba umusuhuke mu gihugu yasezeranijwe, akaba nkâumushyitsi muri cyo akabana mu mahema na Isaka na Yakobo, abaraganywe na we ibyo byasezeranijwe,
10 kuko yategerezaga umudugudu wubatswe ku mfatiro, uwo Imana yubatse ikawurema.
11 Kwizera ni ko kwatumye na Sara abashishwa gusama inda nubwo yari acuze, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa.
12 Ni na cyo cyatumye umuntu umwe (kandi uwo yari ameze nkâintumbi), akomokwaho nâabangana nâinyenyeri zo ku ijuru kuba benshi, kandi bangana nâumusenyi uri mu kibaya cyâinyanja utabarika.
13 Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi nâabimukÄŤra mu isi.
14 Abavuga batyo baba berekana yuko bashaka gakondo.
15 Iyo baba barakumbuye iyo bavuyemo, baba barabonye uburyo bwo gusubirayo.
16 Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ari yo yo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa nâisoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriye umudugudu.
17 Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu atamba Isaka, ubwo yageragezwaga. Kandi dore uwasezeranijwe ibyasezeranijwe yari agiye gutamba umwana we wâikinege,
18 uwo yabwiwe ibye ngo â Kuri Isaka ni ho urubyaro ruzakwitirirwa.â
19 Kuko yibwiye yuko Imana ibasha ndetse kuzura nâabapfuye, ni cyo cyatumye amugarurirwa nkâuzutse.
20 Kwizera ni ko kwatumye Isaka ahesha Yakobo na Esawu imigisha yâibizaba.
21 Kwizera ni ko kwatumye Yakobo ubwo yari agiye gupfa, ahesha imigisha abana ba Yosefu bombi, agasenga yishingikirije ku ipfundo ryâinkoni ye.
22 Kwizera ni ko kwatumye Yosefu ubwo yari agiye gupfa, yibuka ibyo kuva mu Egiputa kwâAbisirayeli, agategeka ibyâamagufwa ye.
23 Kwizera ni ko kwatumye Mose ahishwa nâababyeyi be amezi atatu amaze kuvuka, kuko babonye ako kana ko ari keza ntibatinye itegeko ryâumwami.
24 Kwizera ni ko kwatumye Mose ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu wâumukobwa wa Farawo,
25 ahubwo agahitamo kurengananywa nâubwoko bwâImana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza byâibyaha,
26 kuko yatekereje yuko gutukwa bamuhora Kristo, ari ubutunzi buruta ubwo Abanyegiputa babitse bwose, kuko yatumbiraga ingororano azagororerwa.
27 Kwizera ni ko kwatumye ava muri Egiputa ntatinye umujinya wâumwami, kuko yihanganye nkâureba Itaboneka.
28 Kwizera ni ko kwatumye arema Pasika no kuminjagira amaraso, kugira ngo urimbura abana bâimfura atabakoraho.
29 Kwizera ni ko kwatumye baca mu Nyanja Itukura nkâabaca ku musozi. Abanyegiputa na bo babigerageje bararengerwa.
30 Kwizera ni ko kwatumye inkike zâamabuye zâi Yeriko ziriduka, bamaze kuzizenguruka iminsi irindwi.
31 Kwizera ni ko kwatumye maraya uwo Rahabu atarimburanwa nâabatumviye Imana, kuko yakiranye abatasi amahoro.
32 Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga mvuze ibya Gideyoni nâibya Baraki, nâibya Samusoni nâibya Yefuta, nâibya Dawidi nâibya Samweli, nâibyâabahanuzi 16.1--1 Abami 2.11; 1 Sam 1.1--25.1
33 baheshejwe no kwizera gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa yâintare
34 no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bwâinkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo zâabanyamahanga.
35 Abagore bahabwaga abo bapfushije bazutse. Abandi bakicishwa inkoni ntibemere kurokorwa, kugira ngo bahabwe kuzuka kurushaho kuba kwiza.
36 Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu yâimbohe. 38.6.
37 Bicishwaga amabuye bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu zâintama nâizâihene, banyazwe byose, bakababazwa bakagirirwa nabi.
38 Yemwe, nâisi ntiyari ikwiriye ko bayibamo! Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga, no mu mavumo no mu masenga.
39 Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe
40 kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe.