ABAHEBURAYO 10
1 Ubwo amategeko ari igicucu cyâibyiza bizaza akaba adafite ishusho yabyo ubwabyo, ntabwo yabasha gutunganya rwose abegera igicaniro, abatunganishije ibitambo bahora batamba uko umwaka utashye.
2 Iyo abibasha ntibaba bararorereye kubitamba? Kuko abasenga baba barejejwe rwose ntibabe bakimenyaho ibyaha,
3 ahubwo bahora bibutswa ibyaha byabo nâibyo bitambo uko umwaka utashye.
4 Erega ntibishoboka ko amaraso yâamapfizi nâayâihene akuraho ibyaha!
5 Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati â Ibitambo nâamaturo ntiwabishatse, Ahubwo wanyiteguriye umubiri.
6 Ntiwishimiye ibitambo byokeje, Cyangwa ibitambo byâibyaha.
7 Mperako ndavuga nti âDore ndaje Mana, (Mu muzingo wâigitabo ni ko byanditswe kuri jye), Nzanywe no gukora ibyo ushaka.â â
8 Amaze kuvuga ibyo ngo â Ibitambo nâamaturo nâibitambo byokeje, nâibitambo byâibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyishimiyeâ, (ari byo bitambwa nkâuko amategeko yategetse),
9 aherako aravuga ati â Dore nzanywe no gukora ibyo ushaka.â Akuriraho ibya mbere gukomeza ibya kabiri.
10 Uko gushaka kwâImana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe nâuko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka.
11 Kandi umutambyi wese ahagarara iminsi yose akora umurimo we, atamba kenshi ibitambo bidahinduka bitabasha iteka kugira ubwo bikuraho ibyaha.
12 Ariko wa wundi amaze gutamba igitambo kimwe cyâiteka cyâibyaha yicara iburyo bwâImana,
13 ahera ubwo arindira igihe abanzi be bazashyirirwa munsi yâibirenge bye.
14 Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose.
15 Kandi nâUmwuka Wera ni we mugabo wo kuduhamiriza ibyo, amaze kuvuga ati
16 â Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo, Hanyuma yâiyo minsi, ni ko Uwiteka avuga, Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo, Kandi mu bwenge bwabo ni ho nzayandika.â Arongera ati
17 â Ibyaha byabo nâubugome bwabo sinzabyibuka ukundi.â
18 Noneho rero ubwo ibyo bibababariwe, ntihakiriho kongera gutamba ibitambo byâibyaha.
Kwihanangirizwa kumaramaza mu byo kwizera isezerano rishya
19 Nuko bene Data, ubwo dufite ubushizi bwâubwoba bwo kwinjizwa Ahera cyane nâamaraso ya Yesu,
20 tunyuze mu nzira yaduciriye nshya kandi yâubugingo, inyura mu mwenda ukinze ari wo mubiri we,
21 kandi ubwo dufite umutambyi ukomeye utwara inzu yâImana,
22 twegere dufite imitima yâukuri twizera rwose tudashidikanya, imitima yacu iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, nâimibiri yacu yuhagijwe amazi meza.
23 Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa,
24 kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana nâiryâimirimo myiza.
25 Twe kwirengagiza guteranira hamwe nkâuko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.
26 Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cyâibyaha
27 keretse gutegerezanya ubwoba gucirwa ho iteka, no gutegereza umuriro wâinkazi uzarya abanzi bâImana.
28 Uwasuzuguye amategeko ya Mose ko atababarirwaga, ahubwo bakamwica abagabo babiri cyangwa batatu bamushinje,
29 nkanswe ukandagiye Umwana wâImana, agakerensa amaraso yâisezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi?
30 Kuko tuzi uwavuze ati â GuhĆra ni ukwanjye, ni jye uzÄ«tĆ«ra.â Kandi ati â Uwiteka azacira urubanza ubwoko bwe.â
31 Erega biteye ubwoba gusumirwa nâamaboko yâImana ihoraho!
32 Ariko mwibuke iminsi ya kera, uburyo mwihanganiraga imibabaro yâintambara nyinshi mumaze kuvirwa nâumucyo,
33 ubundi mugahinduka ibishungero mugatukwa mukababazwa, ubundi mugasangira imibabaro nâabagirirwa batyo.
34 Kuko mwababaranaga nâimbohe, mukemera munezerewe kunyagwa ibintu byanyu, mumenye yuko mufite ibindi mwabikiwe birusha ibyo kuba byiza bizahoraho.
35 Nuko rero ntimute ubushizi bwâubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye.
36 Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe.
37 â Haracyasigaye igihe kigufi cyane, Kandi uzaza ntazatinda.
38 Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.â
39 Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu.