ABACAMANZA 9
Abimeleki yica bene se bose, Yotamu wenyine arokoka
1 Abimeleki mwene YerubÄli ajya i Shekemu kwa ba nyirarume, avugana na bo nâabo mu rugo rwa sekuru ubyara nyina arababwira ati
2 â Ndabinginze mumbarize abâi Shekemu bose muti âIcyabamerera neza ni uko mwatwarwa nâabahungu ba YerubÄli bose uko ari mirongo irindwi, cyangwa ni uko mwatwarwa nâumwe?â Kandi mwibuke ko ndi amaraso yanyu, kandi ndi ubura bwanyu.â
3 Ba nyirarume bamuvugira ayo magambo yose imbere yâabâi Shekemu bose, abâi Shekemu bumva bemeye gukurikira Abimeleki baravuga bati â Koko ni mwishywa wacu.â
4 Nuko bamuha ibice byâifeza mirongo irindwi bakuye mu ndaro ya BÄliberiti, Abimeleki abigurira abantu bâinguguzi bakubagana, baramukurikira.
5 Ajya kwa se kuri Ofura asanga bene se bateraniyeyo, ari bo bene YerubÄli. Bose uko ari mirongo irindwi abicira ku gitare, ariko Yotamu umuhererezi wa YerubÄli ararokoka, kuko yari yihishe.
Yotamu abacira umugani wâumwami wâibiti
6 Nuko abagabo bose bâi Shekemu bateranira hamwe nâabâinzu ya Milo bose, barahaguruka bimikira Abimeleki i Shekemu munsi yâigiti cyâumwela, cyari cyateweho.
7 Rubanda babibwira Yotamu, aragenda ahagarara mu mpinga yâumusozi wâi Gerizimu, arabakomÄra nâijwi rirenga aravuga ati â Yemwe abâi Shekemu mwe, nimunyumve Imana na yo ibumve.
8 Kera ibiti byari bigiye kwiyimikamo umwami ngo abitegeke, byinginga igiti cyâumwelayo biti âUjye udutegeka.â
9 Ariko umwelayo urabibaza uti âMbese narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kĆ«baha Imana nâabantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru yâibiti?â
10 Maze ibiti byinginga umutini biti âNgwino udutegeke.â
11 Ariko umutini urabibaza uti âMbese narekeshwa uburyohe bwanjye nâimbuto zanjye nziza, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru yâibiti?â
12 Maze ibiti byinginga umuzabibu biti âNgwino udutegeke.â
13 Umuzabibu urabibaza uti âMbese narekeshwa vino yanjye inezeza Imana nâabantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru yâibiti?â
14 Ibiti byose biherako byinginga umufatangwe biti âNgwino udutegeke.â
15 Umufatangwe usubiza ibiti uti âUbwo mushaka kunyimika ngo mbe umwami wanyu nyakuri, muze mwiringire igicucu cyanjye. Niba bitari ibyâukuri, umuriro uzava mu mufatangwe umareho imyerezi yâi Lebanoni.â â
16 Yotamu yongera kubabaza ati â Mbese mwakoze ibyâukuri, mwakiranutse ko mwimitse Abimeleki? Mwagiriye neza YerubÄli nâabo mu nzu ye, mwamukoreye nkâuko yari akwiriye gukorerwa?
17 Data yabarwaniraga ahaze amagara ye, akabakiza amaboko yâAbamidiyani.
18 None mwahagurukiye inzu ya data, abahungu be mirongo irindwi mwabiciye ku gitare, mwimika Abimeleki umwana wâumuja we kugira ngo abe umwami wâabâi Shekemu, kuko ari mwene wanyu.
19 Niba ubu mukoreye YerubÄli nâabâinzu ye ibyâukuri nâibyo gukiranuka, nuko nimunezererwe Abimeleki, na we abanezererwe.
20 Ariko niba atari ko biri, umuriro uve kwa Abimeleki urimbure abâi Shekemu nâabâinzu ya Milo, kandi umuriro uve mu bâi Shekemu no mu bâinzu ya Milo, urimbure Abimeleki.â
21 Nuko Yotamu arirukanka arahunga, ajya i BÄri agumayo kuko yatinyaga Abimeleki mwene se.
Imana yitura Abimeleki nâabâi Shekemu inabi bagiriye bene YerubÄli
22 Abimeleki amara imyaka itatu ari we mutegeka wâAbisirayeli.
23 Nuko Imana itegeka umwuka uyobya kujya ateranya Abimeleki nâabâi Shekemu. Abâi Shekemu baherako bagambanira Abimeleki,
24 kugira ngo urugomo bagiriye bene YerubÄli mirongo irindwi nâamaraso yabo bijye kuri Abimeleki mwene se we wabishe, no ku bâi Shekemu bamutije amaboko kwica bene se.
25 Nuko abâi Shekemu bashyiraho abantu bo kumwubikirira mu mpinga zâimisozi, kandi bahamburira abagenzi benshi banyura muri iyo nzira, maze babiregera Abimeleki.
26 Nuko GÄli mwene Ebedi azana na bene se bajya i Shekemu, abâi Shekemu baherako baramwiringira.
27 Bukeye bajya mu mirima basarura inzabibu zabo barazivunga, barishÄ«ma cyane, binjira mu ngoro yâikigirwamana cyabo, bararya baranywa, baherako bavuma Abimeleki.
28 Nuko GÄli mwene Ebedi aravuga ati â Abimeleki ni nde, kandi Shekemu ni nde, icyatuma tumukorera? Si we mwene YerubÄli, na Zebuli si we umutwarira? Nuko nimukorere Hamori se wa Shekemu, ariko ni iki gituma dukorera Abimeleki?
29 Icyampa akaba ari jye ubategeka, nakuraho Abimeleki! Nabwira Abimeleki nti âOngeza ingabo zawe usohoke.â â
30 Zebuli umutware wâumudugudu yumvise amagambo ya GÄli mwene Ebedi, ararakara cyane.
31 Atuma intumwa kwa Abimeleki rwihishwa ati â GÄli mwene Ebedi na bene se baje i Shekemu, kandi barakugandishiriza umusozi.
32 None hagurukana nâabantu muri kumwe, muze nijoro mwubikirire mu mirima.
33 Ariko ejo mu gitondo kare izuba rirashe, muzahaguruke musakize umudugudu. Nuko GÄli nâabo bari kumwe nibaza kukurwanya, uzabone kubagirira uko ushoboye.â
34 Nuko Abimeleki ahagurukana nâingabo ze zose zari kumwe na we, bagenda nijoro bubikirira i Shekemu bigabanijemo imitwe ine.
35 Maze GÄli mwene Ebedi arasohoka ahagarara imbere yâirembo ryâumudugudu. Abimeleki nâabo bari kumwe bahaguruka mu gico.
36 Nuko GÄli ababonye abwira Zebuli ati â Dore bariya bantu bamanuka mu mpinga zâimisozi!â Zebuli aramusubiza ati â Ubonye ibicucu byâimisozi ukagira ngo ni abantu.â
37 Ariko GÄli yongera kuvuga ati â Dore hariho abantu baturutse mu mabanga, kandi umutwe umwe uturutse mu nzira yo ku mwela wâabapfumu.â
38 Zebuli aherako aramubwira ati â Kwa kwirarira kwawe kuri he? Kuko wavuze uti âAbimeleki ni nde, bigatuma tumukorera?â Bariya si ba bantu wasuzuguraga? None ngaho sohoka urwane na bo.â
39 Nuko GÄli arangaza imbere yâingabo zâi Shekemu, ajya kurwana na Abimeleki.
40 Abimeleki aramwirukana aramuhunga, hakomereka benshi inzira yose kugeza no ku irembo mu muharuro.
41 Abimeleki aguma kuri Aruma, maze Zebuli yirukana GÄli na bene se kugira ngo batongera gutura i Shekemu.
42 Nuko bukeye bwaho abantu bajya mu mirima, Abimeleki arabibwirwa.
43 Aherako ajyana ingabo ze, azicamo imitwe itatu bubikirira mu mirima, nuko arungurutse abona abantu bava mu ngo, babahagurukiramo barabica.
44 Maze Abimeleki nâabo muri ya mitwe bari kumwe baravuduka bahagarara ku irembo ryâumudugudu. Nuko imitwe ibiri yo muri iyo mitwe iturumbukira ku bantu bose bagiye mu misozi, barabica.
45 Maze Abimeleki yiriza uwo munsi arwanya umusozi, yica bene wo arawuhindƫra, maze asenya umudugudu awunyanyagizamo umunyu.
46 Nuko abantu bose bo mu munara wâi Shekemu bumvise ibyo, banyegera mu nzu yo hasi munsi yâindaro ya Eliberiti.
47 Babwira Abimeleki yuko abantu bose bo mu munara wâi Shekemu bateranye.
48 Nuko Abimeleki azamukana umusozi Salumoni nâabantu bari kumwe bose, maze Abimeleki yenda intorezo atema ishami ryâigiti, arariterura ariterera ku rutugu, abwira abari kumwe na we ati â Nimutebuke, uko mubona nkoze abe ari ko mukora namwe.â
49 Nuko umuntu wese muri bo atema ishami ryâigiti bakurikira Abimeleki, bayarunda kuri ya nzu bayibatwikiramo. Nuko abantu bo mu munara wâi Shekemu bapfuye, abagabo nâabagore umubare wabo bari nkâigihumbi.
50 Abimeleki aherako ajya i Tebesa agandikayo, arahatsinda.
51 Ariko muri uwo mudugudu harimo umunara ukomeye. Ni ho abantu bose bâuwo mudugudu bahungiye, abagabo nâabagore, barikingirana, burira hejuru yâuwo munara.
52 Abimeleki ajya kuri uwo munara arawusakiza, yegera urugi rwawo ngo arutwike.
53 Nuko umugore wo muri bo atera Abimeleki ingasire mu gahanga, arakamena.
54 Uwo mwanya Abimeleki ahamagara umusore umutwaje intwaro ati â Kura inkota yawe unyice, hatagira uvuga yuko nishwe nâumugore.â Uwo musore aramusogota arapfa.
55 Abantu ba Isirayeli babonye yuko Abimeleki apfuye barataha, umuntu wese ajya iwe.
56 Uko ni ko Imana yituye Abimeleki inabi yagiriye se, ubwo yicaga bene se mirongo irindwi,
57 kandi inabi yose yâabâi Shekemu Imana irayibitura, kandi umuvumo wa Yotamu mwene YerubÄli ubageraho.