ABACAMANZA 8
Abefurayimu batonganya Gideyoni, abasubizanya ineza
1 Abefurayimu baramubaza bati â Ni iki cyatumye utaduhuruza ugiye kurwana nâAbamidiyani? Waduketse iki?â Baramutonganya cyane.
2 Na we arababaza ati â Nakoze iki gihwanye nâibyanyu? Mbese impumbano zâimizabibu yâAbefurayimu ntizirusha umwengo wose wâAbabiyezeri kuryoha?
3 Kandi abatware bâi Midiyani Orebu na ZÄbu, Uwiteka yarababagabije. Mbese mbarushije iki mu byo mwakoze?â Amaze kuvuga atyo, umujinya bari bamufitiye uracogora.
4 Nuko Gideyoni ageze kuri Yorodani, yambukana nâingabo ze magana atatu zari kumwe na we baguye isari, ariko rero bakomeza gukurikirana Abamidiyani.
5 Ageze i Sukoti abwira abaho ati â Ndabinginze mumfunguririre abantu twazanye kuko baguye isari, kandi turacyakurikiranye abami bâi Midiyani, Zeba na Salumuna.â
6 Abatware bâi Sukoti baramusubiza bati â Mbese Zeba na Salumuna ubwo urabafite tukabona gufungurira ingabo zawe?â
7 Gideyoni aravuga ati â Uwiteka namara kungabiza Zeba na Salumuna, nzaza ntanyagurishe imibiri yanyu amahwa yo mu ishyamba nâimifatangwe.â
8 Maze Gideyoni avayo ajya i Penuweli, nâabaho ababwira bene ibyo, na bo bamusubiza nkâuko abâi Sukoti bamushubije.
9 Nuko abwira abâi Penuweli ati â Ningaruka amahoro, nzamenagura uyu munara.â
Gideyoni yica Zeba na Salumuna
10 Kandi Zeba na Salumuna bari i Karikori nâingabo zabo zacitse ku icumu zo mu ngabo zose zâabâiburasirazuba, bose bari abantu nkâinzovu imwe nâibihumbi bitanu, kuko abaguye ku rugamba bose bitwaje inkota bari agahumbi nâinzovu ebyiri.
11 Maze Gideyoni azamukana mu nzira ijya mu banyamahema iburasirazuba bwâi Noba nâi Yogibeha, anesha izo ngabo kuko zari zÄ«raye.
12 Nuko Zeba na Salumuna barahunga ariko arabakurikirana, afata abo bami bâi Midiyani Zeba na Salumuna, atatanya ingabo zabo zose.
13 Gideyoni mwene Yowasi agarukira ku musozi wâi Heresi aratabaruka.
14 Ahura nâumusore wo mu bâi Sukoti, aramufata amubaza ibyâiwabo, na we amwandikira amazina yâabatware bâi Sukoti nâibisonga byaho, bose baba mirongo irindwi na barindwi.
15 Ageze mu bâi Sukoti arababwira ati â Nimurebe Zeba na Salumuna mwari mukinca umugani ngo âMbese Zeba na Salumuna ubwo urabafite tukabona gufungurira abantu bawe barushye?â â
16 Nuko ajyana abatware bo muri uwo mudugudu, aca amahwa yo mu ishyamba nâimifatangwe, abizitagurisha abâi Sukoti.
17 Maze asenya wa munara wâi Penuweli, yica abantu bo muri uwo mudugudu.
18 Aherako abaza Zeba na Salumuna ati â Mbese abantu mwiciye i Tabora basaga bate?â Baramusubiza bati â Basaga nawe. Umuntu wese muri bo yasaga nâumwana wâumwami.â
19 Arababwira ati â Bari abavandimwe, ndetse ni bene mama. Mbarahiye Uwiteka uhoraho, iyaba mwarabakijije sinajyaga kubica.â
20 Nuko abwira imfura ye Yeteri ati â Haguruka ubice.â Ariko uwo musore atinya gukura inkota ye kuko yari akiri muto.
21 Nuko Zeba na Salumuna baravuga bati â Haguruka utwiyicire ubwawe, kuko uko umuntu ari, ari ko imbaraga ze zingana.â Gideyoni aherako arahaguruka yica Zeba na Salumuna, yambura ingamiya zabo ibirezi byari ku majosi yazo.
Gideyoni yanga kwimikwa
22 Maze Abisirayeli babwira Gideyoni bati â Noneho udutegeke wowe ubwawe, uzaturage umwana wawe nâumwuzukuru kuko wadukijije Abamidiyani.â
23 Gideyoni arabasubiza ati â Sinemeye kubategeka, nâumuhungu wanjye ntabwo azabategeka, ahubwo Uwiteka ni we uzabategeka.â
24 Maze arababwira ati â Hariho icyo mbasaba: umuntu wese muri mwe ampe impeta zo ku matwi zâiminyago mwazanye.â (Abamidiyani bambaraga impeta zâizahabu ku matwi yabo, kuko bari Abishimayeli).
25 Baramusubiza bati â Turaziguhera ineza.â Nuko basasa umwenda bazirundaho, umuntu wese azanye impeta zo ku matwi zâiminyago.
26 Kandi kuremera ku izo mpeta zâizahabu yabasabye kwari shekeli igihumbi na magana arindwi zâizahabu, udashyizeho ibirezi nâimishunzi nâimyambaro yâimihengeri abami bâi Midiyani bambaraga, kandi udashyizeho imisibo yo ku majosi yâingamiya zabo.
27 Maze Gideyoni abikoresha umwambaro witwa efodi, awushyira mu mudugudu we witwa Ofura. Nuko Abisirayeli bose bakajya baza kuwuramya bakawurarikira, ubera Gideyoni umutego nâabo mu nzu ye.
28 Hanyuma Abamidiyani bacogozwa nâAbisirayeli, ntibongera kubyutsa umutwe. Mu gihe cya Gideyoni igihugu gihabwa ihumure, kimara imyaka mirongo ine.
29 YerubÄli mwene Yowasi arataha, aguma iwe.
30 Gideyoni uwo abyara abahungu mirongo irindwi, kuko yari afite abagore benshi.
31 Kandi yari afite inshoreke i Shekemu, na yo ayibyaraho umwana wâumuhungu amwita Abimeleki.
32 Maze Gideyoni mwene Yowasi apfa ageze mu za bukuru, bamuhamba mu mva ya se Yowasi kuri Ofura ha bene Abiyezeri.
Abisirayeli basubira inyuma Gideyoni amaze gupfa
33 Nuko Gideyoni amaze gupfa, uwo mwanya Abisirayeli bahindukirira BÄli barabaramya barabararikira, kandi BÄliberiti bayigira imana yabo.
34 Ntibaba bacyibuka Uwiteka Imana yabo, yabakijije amaboko yâababisha babo babagotaga bose.
35 Kandi ntibagirira neza inzu ya YerubÄli ari we Gideyoni, nkâuko yagiriraga neza Abisirayeli.