ABACAMANZA 7
Gideyoni anesha ingabo zâAbamidiyani
1 YerubÄli ari we Gideyoni nâabantu bose bari kumwe na we, bazinduka mu gitondo kare bajya kugandika ku isĹko ya Harodi, kandi ingando zâAbamidiyani zari ikasikazi yaho mu kibaya giteganye nâumusozi More.
2 Nuko Uwiteka abwira Gideyoni ati â Abantu muri kumwe bakabije kuba benshi, ni cyo gituma ntemera gutanga Abamidiyani mu maboko yanyu kugira ngo Abisirayeli batanyirariraho bati âAmaboko yacu ni yo yadukijije.â
3 None genda ujye imbere yâingabo urangurure uti âUtinya wese muri mwe agahinda umushyitsi, nave ku musozi Galeyadi atahe.â â Nuko abantu inzovu ebyiri nâibihumbi bibiri barataha, hasigara inzovu imwe.
4 Uwiteka aherako abwira Gideyoni ati â Abantu baracyakabije kuba benshi. Manukana na bo mujye ku mugezi mbakugeragerezeyo. Nuko uwo ndi bukubwire ko ari we mujyana abe ari we mujyana, kandi uwo ndi bukubwire nti âNtimujyaneâ, ntagende.â
5 Nuko amanukana nâabo bantu bajya ku mugezi. Uwiteka abwira Gideyoni ati â Umuntu wese uri bujabagize amazi ururimi nkâimbwa umushyire ukwe, kandi uri bunywe apfukamye umushyire ukwe.â
6 Umubare wâabanywesheje amashyi uba magana atatu, ariko abandi bose banyoye bapfukamye.
7 Uwiteka abwira Gideyoni ati â Abantu magana atatu banywesheje amashyi ni bo nzabakirisha, kuko nkugabije Abamidiyani. Nuko abandi bose nibasubire iwabo.â
8 Abo magana atatu benda impamba za bagenzi babo nâamakondera, maze Gideyoni yohereza Abisirayeli bandi bose mu mahema yabo, ariko we asigarana nâabo magana atatu. Kandi urugerero rwâAbamidiyani rwari hepfo ye mu kibaya.
Imana igira Gideyoni inama yuko bazarwana
9 Ijoro ryâuwo munsi Uwiteka aramubwira ati â Haguruka, umanuke ujye mu rugerero rwabo kuko mbakugabije.
10 Kandi niba utinya kumanuka, jyana nâumugaragu wawe Pura muri urwo rugerero,
11 mwumve ibyo bavuga uhereko ugire imbaraga. Nuko manuka ujye mu rugerero.â Amanukana nâumugaragu we Pura bagera mu ngabo za mbere zari zirinze urugerero.
12 Abamidiyani nâAbamaleki nâabâiburasirazuba, bari bararaye mu kibaya basa nâirumbo ryâinzige, nâingamiya zabo zitabarika bingana nâumusenyi wo mu kibaya cyâinyanja.
13 Nuko Gideyoni agezeyo yumva umuntu arotorera mugenzi we ati â Umva ye, narose inzozi mbona irobe rya sayiri ritembagara mu rugerero rwâAbamidiyani ryikubita ku ihema, iryo hema riherako rigwa rigaramye.â
14 Mugenzi we aramusubiza ati â Nta kindi, iyo ni inkota ya Gideyoni mwene Yowasi umugabo wo mu Bisirayeli. Imana yamugabije Abamidiyani nâingabo zabo zose.â
15 Nuko Gideyoni yumvise izo nzozi nâuko zisobanuwe ashima Imana, asubira mu ngando zâAbisirayeli arababwira ati â Nimuhaguruke kuko ingabo zâAbamidiyani Uwiteka yazitugabije.â
16 Nuko abo bagabo uko ari magana atatu abagabanyamo imitwe itatu, umuntu wese amuha ikondera nâikibindi kirimo ubusa, bashyiramo urumuri.
17 Arababwira ati â Mundebereho, uko ngira namwe abe ari ko mugira. Ningera ku ngabo za mbere munyitegererezeho, ibyo mubona ngira abe ari ko mugira namwe.
18 Nuko nimvuza ikondera nâabo turi kumwe, namwe muhereko muvuze amakondera mu mpande zose zâurugerero, muvuge muti âKu bwâUwiteka na Gideyoni.â â
Abamidiyani batatana
19 Nuko Gideyoni nâabantu ijana bari kumwe bagera mu ngabo za mbere mu kavamashyiga, bari bagejeje igihe abarinzi bahinda abandi, baherako bavuza amakondera, bamenagura ibibindi bari bafite mu ntoki.
20 Nuko iyo mitwe itatu ivugiriza icyarimwe amakondera, bamenagura ibibindi, bazunguza imuri nâukuboko kwâimoso bafashe amakondera mu kuboko kwâiburyo, bayavuza barangurura bati â Inkota yâUwiteka na Gideyoni.â
21 Umuntu wese ahagarara aho ageze bakubye urugerero rwâAbamidiyani, ingabo zabo zose zicikamo igikuba, ziravurungana zirahunga.
22 Nuko abo bantu magana atatu bakomeza kuvuza amakondera. Uwiteka atera Abamidiyani gusubiranamo bicanya inkota, nuko ingabo zisigaye zirahunga zigera i Betishita ku nzira ijya i Zerera, no mu rugabano rwa Abeli Mehola hateganye nâi Tabati.
23 Abisirayeli bo mu Bunafutali nâabo mu Bwasheri nâabo mu Bumanase bose, bateranira hamwe bakurikira Abamidiyani.
24 Kandi Gideyoni atuma impuruza mu gihugu cyose cyâimisozi ya Efurayimu kubabwira ngo bamanuke batere Abamidiyani, babatangirire ku ruzi Yorodani kugeza i Betibara. Nuko Abefurayimu bose baraterana, babategera ku ruzi Yorodani kugeza i Betibara.
25 Bafata abatware babiri bâAbamidiyani, Orebu na ZÄbu. Orebu bamwicira ku gitare cya Orebu, ZÄbu bamwicira mu rwengero rwa vino rwa ZÄbu, bakurikira Abamidiyani, maze bazanira Gideyoni igihanga cya Orebu nâicya ZÄbu hakurya ya Yorodani.