ABACAMANZA 6
Abisirayeli baneshwa nâAbamidiyani, Uwiteka ababwira impamvu
1 Abisirayeli bakora ibyangwa nâUwiteka, Uwiteka abahÄna mu maboko yâAbamidiyani imyaka irindwi.
2 Nuko Abamidiyani banesha Abisirayeli, batera Abisirayeli gushaka aho kwihisha mu bihanamanga byo mu misozi no mu mavumo no mu bihome.
3 Kandi Abisirayeli barangizaga kubiba, Abamidiyani bakazamukana nâAbamaleki nâabâiburasirazuba bakabatera,
4 bakagandikayo bagasiribanga imyaka yabo ukageza i Gaza, ntibabasigire na ruminja naho yaba intama cyangwa inka cyangwa indogobe mu Bisirayeli.
5 Bazamukanaga nâamatungo yabo nâamahema yabo basa nâamarumbo yâinzige, ubwabo nâingamiya zabo ntibyagiraga umubare, bazanwaga no kurimbura icyo gihugu.
6 Nuko Abisirayeli bariheba cyane ku bwâAbamidiyani, baherako batakambira Uwiteka.
7 Icyo gihe Abisirayeli batakambiye Uwiteka ku bwâAbamidiyani,
8 Uwiteka abatumaho umuhanuzi arababwira ati â Uwiteka Imana yâAbisirayeli ivuze iti âNabakuye muri Egiputa no mu nzu yâuburetwa,
9 nuko mbakiza amaboko yâAbanyegiputa nâamaboko yâababarenganyaga bose mbirukana imbere yanyu, mbaha igihugu cyabo.
10 Ndababwira nti: Ndi Uwiteka Imana yanyu, mwe kubaha imana zâAbamori bene iki gihugu murimo, ariko mwanga kunyumvira.â â
Imana itoranya Gideyoni kuba umukiza wâAbisirayeli
11 Nuko marayika wâUwiteka araza yicara munsi yâigiti cyâumwela, cyari muri Ofura kwa Yowasi wâUmwabiyezeri. Umuhungu we Gideyoni yasekuraga ingano mu muvure bengeramo vino, ngo azihishe Abamidiyani.
12 Marayika wâUwiteka aramubonekera aramubwira ati â Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we, ugira nâubutwari.â
13 Gideyoni aramusubiza ati â Mutware, niba Uwiteka ari kumwe natwe ni iki gituma ibyo byose bitubaho? Nâimirimo ye yose itangaza iri he, iyo ba sogokuruza batubwiye ngo âUwiteka ni we wadukuye muri Egiputa?â Ariko noneho Uwiteka yaradutaye, yatugabije Abamidiyani.â
14 Nuko Uwiteka aramwitegereza aramubwira ati â Genda uko izo mbaraga zawe zingana, ukize Abisirayeli amaboko yâAbamidiyani. Si jye ugutumye?â
15 Gideyoni aramusubiza ati â Ariko Uwiteka, Abisirayeli nabakirisha iki? Iwacu ko turi aboroheje mu muryango wa Manase, nkaba ndi umuhererezi mu nzu ya data yose.â
16 Uwiteka aramubwira ati â Ni ukuri nzabana nawe, kandi uzanesha Abamidiyani nkâunesha umuntu umwe.â
17 Gideyoni aramusubiza ati â Niba mpiriwe mu maso yawe, nyereka ikimenyetso kimpamiriza ko ari wowe tuvuganye.â
18 Gideyoni arongera aravuga ati â Ndakwinginze ntuve aha, kugeza aho ndi bugarukire nkuzaniye ituro nkarishyira imbere yawe.â Marayika aramusubiza ati â Ndaguma aha kugeza aho uri bugarukire.â
19 Gideyoni ajya iwe abaga umwana wâihene, akora nâudutsima tudasembuye twa efa yâifu. Inyama azishyira mu cyibo, umufa wazo awusuka mu rwabya, abimusangisha munsi yâigiti cyâumwela aramuhereza.
20 Maze marayika wâImana aramubwira ati â Enda iyi nyama nâutwo dutsima ubishyire hejuru yâiki gitare, usukeho nâumufa wazo.â Nuko abigenza atyo.
21 Nyuma marayika wâUwiteka atunga ipfundo ryâinkoni yari yitwaje, arikoza ku nyama nâutwo dutsima. Uwo mwanya umuriro uva mu gitare, utwika izo nyama nâutwo dutsima. Nuko marayika wâUwiteka aramubura, ntiyongera kuboneka imbere ye.
22 Maze Gideyoni amenye ko ari marayika wâUwiteka aravuga ati â Ni ishyano Mwami Imana, kuko mbonye mu maso ha marayika wâUwiteka, turebanye.â
23 Nuko Uwiteka aramubwira ati â Humura, witinya ntupfa.â
24 Gideyoni aherako yubakira Uwiteka igicaniro aho ngaho akita Yehovashalomu, kiracyari ku musozi Ofura wâAbiyezeri na bugingo nâubu.
Gideyoni asenya igicaniro cya BÄli
25 Nuko ijoro ryâuwo munsi Uwiteka aramubwira ati â Enda impfizi ya so ntoya, wende nâindi ya kabiri imaze imyaka irindwi, maze usandaze igicaniro so yubakiye BÄli, uteme Ashera iri hafi yacyo,
26 maze wubakire Uwiteka Imana yawe igicaniro ku kanunga kubatsweho igihome ubyitondeye, kandi wende impfizi ya kabiri uyitambeho igitambo cyoswa, ucyosheshe inkwi za Ashera uri buteme.â
27 Nuko Gideyoni ajyana abagabo icumi bo mu bagaragu be, abigenza nkâuko Uwiteka yamutegetse. Ariko yabikoze nijoro ntiyatinyutse kubikora ku manywa, kuko yatinyaga abo mu muryango wa se nâabatuye muri uwo mudugudu.
28 Bukeye bwaho abo muri uwo mudugudu babyutse mu gitondo kare, basanga igicaniro cya BÄli gisandaye na Ashera yari hafi yacyo yaguye, nâimpfizi ya kabiri yatambwe hejuru yâigicaniro cyubatswe muri iryo joro.
29 Barabazanya bati â Ni nde wakoze ibi?â Barabibaririza bamenya ko ari Gideyoni mwene Yowasi wabikoze.
30 Nuko abo muri uwo mudugudu babwira Yowasi bati â Sohora umuhungu wawe apfe kuko yasandaje igicaniro cya BÄli, agatema Ashera yari hafi yacyo.â
31 Yowasi asubiza abamuhagurukiye bose ati â Murashaka kuburanira BÄli, cyangwa murashaka kumukiza?â Ati â Ushaka kumuburanira bamwice hakiri kare. Niba ari imana niyiburanire kuko basandaje igicaniro cyayo.â
32 Ni cyo cyatumye uwo munsi Yowasi yita Gideyoni YerubÄli avuga ati â BÄli nimuregeâ kuko yasandaje igicaniro cyayo.
Gideyoni asaba umuhamya, ngo amenye ko ari we Imana itoranyije gukiza Abisirayeli
33 Abamidiyani bose nâAbamaleki nâabâiburasirazuba bateranira hamwe, barambuka bagandika mu kibaya cyâi YezerÄli.
34 Imana iha Gideyoni ku mwuka wayo aherako avuza ikondera, Ababiyezeri bateranyirizwa aho ari.
35 Atuma impuruza mu gihugu cya Manase cyose na bo bateranira aho ari, atuma izindi mu BashÄri no mu Bazebuluni no mu Banafutali, barazamuka ngo bahure.
36 Gideyoni abwira Imana ati â Niba uzakirisha Abisirayeli ukuboko kwanjye nkâuko wavuze,
37 dore ngiye kurambika ubwoya bwâintama ku mbuga. Ninsanga ikime gitonze ku bwoya gusa ahandi hose habukikije humye, nzamenyeraho yuko ushaka gukirisha Abisirayeli ukuboko kwanjye nkâuko wavuze.â
38 Nuko biba bityo. Gideyoni azindutse mu gitondo kare asanga bwanese, arabukamura avanamo amazi yâikime yuzura imbehe.
39 Gideyoni arongera abwira Imana ati â Ntundakarire mvuge rimwe gusa: ndakwinginze nongere ngeragereshe ubu bwoya. Noneho ubutaka bwose buneteshwe nâikime, ariko ubwoya abe ari bwo busigara bwumye.â
40 Nuko Imana ibigenza ityo muri iryo joro ubwoya bwonyine burakakara, ubutaka bwose buratota.