ABACAMANZA 5
Indirimbo ya Debora
1 Uwo munsi Debora na Baraki mwene Abinowamu bararirimba bati
2 â Abagaba barangaje imbere yâAbisirayeli, Kandi abantu bitanze babikunze, Nimubishimire Uwiteka.
3 Nimwumve mwa bami mwe, Mutege amatwi namwe batware. Ngiye kuririmbira Uwiteka, Ndaririmba ishimwe ryâUwiteka Imana ya Isirayeli.
4 Uwiteka ubwo wavaga i Seyiri, Ugaturuka mu gihugu cya Edomu, Isi yahinze umushitsi, ijuru rirareta, Nâibicu bitonyanga amazi.
5 â Imisozi itengagurikira imbere yâUwiteka, Na Sinayi na yo, imbere yâUwiteka Imana ya Isirayeli.
6 â Mu gihe cya Shamugari mwene Anati, No mu gihe cya Yayeli, Ibihogere byarimo ubusa, Abagenzi bagendaga basesera mu tuyira twâuruboko.
7 Abatware bâAbisirayeli bari baracitse intege, Kugeza ubwo njyewe Debora nahagurutse, Mpaguruka ndi umubyeyi wâAbisirayeli.
8 Bishakira imana nshya, Intambara ziherako zugariza amarembo yabo. Nta ngabo habe nâicumu byari bikiboneka, Mu ngabo inzovu enye zâAbisirayeli.
9 Umutima wanjye wishimire abatware bâAbisirayeli, Wishimire nâabantu bitanze babikunze, Nimuhimbaze Uwiteka!
10 Mwa bahetswe nâindogobe zâimyeru, mwe, Namwe abicariye ibisuna byiza cyane, Namwe abagenzi uko mugenda mu nzira, nimuririmbe.
11 Kure yâinduru zâabarasana, aho bavoma amazi, Abe ari ho bazajya bavugira ibyo gukiranuka byâUwiteka, Nâibyo gukiranuka ko ku ngoma ye muri Isirayeli. Nuko abantu bâUwiteka bamanukana amahoro mu marembo.
12 Kanguka, kanguka Debora! Kanguka, kanguka himba indirimbo! Haguruka Baraki mwene Abinowamu, Ujyane abanyagano abari bakujyanye uri imbohe.
13 Abasigaye mu banyacyubahiro, Nâabo muri rubanda baramanuka, Uwiteka amanurwa no kuntabara abakomeye.
14 Abefurayimu bari bashinze imizi muri Amaleki baraza, Bakurikirwa nâingabo zâAbabenyamini hagati muri bo, Mu ba Makiri habonekamo abagaba, Kandi mu Bazebuluni havamo abajyana inkoni yâumutware wâingabo.
15 Abatware bâintebe ba Isakari bari kumwe na Debora, Abandi ba Isakari bakurikira Baraki, Birukira mu gikombe bamusibaniraho, Ku migezi ya Rubeni bahagira inama zikomeye.
16 Icyakwicaje mu mikumbi yâintama, Gupfa kumva imyirongi yâabungeri ni iki? Ku migezi ya Rubeni ni ho bibĹŤranyirije cyane,
17 NâAbanyagaleyadi bigumiye hakurya ya Yorodani. Ni iki cyatumye Abadani basigara mu mato? AbashÄri na bo biyicariye mu mwaro, Bigumira mu bigobe byâinyanja.
18 Abazebuluni ni abantu bahaze amagara yabo, Ntibatinye gupfa. NâAbanafutali ni uko, bitanze mu rugamba rubahanamiye.
19 â Abami baraza bararwana, Abami bâi KanÄni barwanira i TÄnaki ku migezi yâi Megido, Ariko nta kintu cyâurwunguko babonye.
20 Ijuru riratabara, Inyenyeri mu ngendo zazo zirwana na Sisera.
21 Umugezi Kishoni urabatembana rwose, Wa mugezi wa kera witwa Kishoni. Wa bugingo bwanjye we, wasiribanze abakomeye!
22 Nuko amafarashi atabaguza yambuka, Asimbukana imbaraga, ahama.
23 âNimuvume Meroziâ, ni ko marayika wâUwiteka yavuze. âMuvume abaturage baho cyane, Kuko batatabaye Uwiteka, Ntibatabaranye nâUwiteka kurwanya abakomeye.â
24 â Yayeli ahabwe umugisha kurusha abandi bagore, Yayeli uwo ni we muka Heberi wâUmukeni, Kuruta abandi bagore baba mu mahema.
25 Yamusabye amazi amuha amata, Amuzanira ikivuguto mu njome ya gipfura.
26 Arambura ukuboko asingira urubambo, Arambura nâukwâiburyo asingira inyundo yâabakozi, Arukubita Sisera arushimangira mu mutwe, Rutobora muri nyiramivumbi.
27 Aripfunya yikubita hasi agaramye, Nuko amugwa ku birenge, Aho yaguye ni ho yapfiriye.
28 â Nyina wa Sisera ahanga amaso mu idirishya, Ahanga amaso mu idirishya arira, Ati âNi iki cyatumye igare rye ritinda kuza? Inziga zâamagare ye zitindishijwe nâiki?â
29 Abanyabwenge bo mu baja be bâicyubahiro baramusubiza, Nkâuko na we yibwiraga,
30 Bati âAhari babonye iminyago ni yo bakigabana, Umugabo wese aragabana umukobwa cyangwa abakobwa babiri. Sisera aragabana umunyago wâimyenda yâamabara, Imyenda yâamabara idaraje, Idarajwe amabara impande zombi, Yo kukwambika mu ijosi.â
31 â Uwiteka, ababisha bawe barakarimbuka batyo, Ariko abagukunda babe nkâizuba rirashe ritangaje.â Nuko igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo ine.