ABACAMANZA 4
Debora na Baraki batera Sisera umugaba wa Yabini
1 Nuko Ehudi amaze gupfa, Abisirayeli bongera gukora ibyangwa nâUwiteka.
2 Ni cyo cyatumye Uwiteka abatanga mu maboko ya Yabini umwami wâi KanÄni watwaraga i Hasori, kandi umugaba wâingabo ze yari Sisera, yari atuye i Harosheti aho abanyamahanga benshi bari batuye.
3 Abisirayeli batakambira Uwiteka, kuko Yabini yari afite amagare yâibyuma magana urwenda, nuko amara imyaka makumyabiri agirira Abisirayeli nabi cyane.
4 Icyo gihe umucamanza wâAbisirayeli yari Debora umuhanuzikazi, muka Lapidoti.
5 Yari atuye munsi yâigiti cyâumukindo wa Debora, hagati yâi Rama nâi Beteli mu gihugu cyâimisozi miremire ya Efurayimu. Abisirayeli bose bajyaga bamusanga ngo abacire imanza.
6 Nuko atumira Baraki mwene Abinowamu i Kedeshi yâi Nafutali, aramubwira ati â Uwiteka Imana yâAbisirayeli yagutegetse ngo âGenda ukoranyirize i Tabora abantu inzovu imwe, abo mu Banafutali nâabo mu Bazebuluni.
7 Nanjye nzagushangisha Sisera umugaba wâingabo za Yabini ku mugezi Kishoni nâamagare ye nâingabo ze, nzamukugabiza.â â
8 Baraki aramusubiza ati â Nuko nitujyana nzagenda, ariko nutagenda nanjye sinzagenda.â
9 Aramusubiza ati â Ni ukuri tuzajyana, ariko rero nta cyubahiro uzabona muri iryo tabaro uzatabara, kuko Uwiteka agiye gutanga Sisera ngo aneshwe nâumugore.â Debora aherako ahagurukana na Baraki, bajya i Kedeshi.
10 Bukeye Baraki akoranyiriza Abazebuluni nâAbanafutali i Kedeshi, bateranya abantu inzovu imwe bajyana na we, na Debora na we barajyana.
11 Ariko Heberi wâUmukeni yari yitandukanije nâAbakeni. Ni bo bene Hobabu sebukwe wa Mose, yari ashinze ihema rye munsi yâigiti cyâumwela i Sananimu, hateganye nâi Kedeshi.
12 Nuko Sisera amenya yuko Baraki mwene Abinowamu azamutse, agiye ku musozi wâi Tabora.
13 Maze Sisera ateranya amagare ye yose yâibyuma magana urwenda nâingabo zose zari kumwe na we, bava i Harosheti hâabanyamahanga bajya ku mugezi Kishoni.
14 Debora abwira Baraki ati â Haguruka, kuko uyu munsi ari wo Uwiteka akugabijeho Sisera. Mbese Uwiteka si we ukugiye imbere?â Nuko Baraki aramanuka nâingabo ze uko ari inzovu imwe, bava ku musozi wâi Tabora abarangaje imbere.
15 Uwiteka atatanyiriza imbere ya Baraki Sisera nâamagare ye yose, nâingabo ze zose abaneshesha inkota. Sisera ahubuka mu igare rye, arahunga agenza ibirenge.
16 Baraki aherako akurikira ayo magare nâingabo ze abageza i Harosheti hâabanyamahanga, ingabo za Sisera zose zishirira ku nkota, ntiharokoka umuntu nâumwe.
17 Ariko Sisera arahunga, agenza ibirenge agera ku ihema rya Yayeli muka Heberi wâUmukeni, kuko Yabini umwami wâi Hasori nâumuryango wa Heberi Umukeni bari bafitanye amahoro.
18 Yayeli arasohoka asanganira Sisera aramubwira ati â Gana hano mutware, winjire iwanjye ntutinye.â Nuko arahindukira yinjira mu ihema rye, amworosa uburengiti.
19 Sisera aramubwira ati â Ndakwinginze mpa utuzi two kunywa, kuko nguye umwuma.â Yayeli apfundura icyansi cyâamata, arayamuhereza, aranywa, maze aramworosa.
20 Sisera aramubwira ati â Wihagararire mu muryango wâihema, nihagira umuntu uza akakubaza ati âMbese hari umuntu ugeze aha?â Umusubize uti âReka da.â â
21 Yayeli muka Heberi yenda urubambo rwâihema nâinyundo, aza yomboka amukubita urubambo muri nyiramivumbi rutunguka hasi, kuko yari mu iroro ryinshi arushye cyane, nuko araca.
22 Ariko Baraki yari agikurikiranye Sisera, Yayeli arasohoka aramusanganira aramubwira ati â Ngwino nkwereke uwo ushaka.â Binjirana iwe, asanga Sisera agaramye yapfuye, urubambo rukimuraramyemo.
23 Uwo munsi Uwiteka acogoza Yabini umwami wâi KanÄni imbere yâAbisirayeli.
24 Nuko Abisirayeli bariyongeranya bagira amaboko, banesha Yabini umwami wâi KanÄni kugeza ubwo bamurimbuye rwose.